Gen Mubalak yanze ko umukinnyi Hirwa Jean de Dieu akinira ikipe ya Rayon sports none Abafana bayo babukereye kujya kubibwira Perezida Kagame .

Abafana b'ikipe ya Rayon sports nabo bari mubategereje guhabwa ijambo bakagezeho akarengane kabugarije kava k'umukinnyi Hirwa Jean de Dieu baguze mu ikipe ya Marines fc none akaba atabakinira.

Umukinnyi Hirwa Jean de Dieu watumye abareyo bariya karungu (photo archives)

Ubwo Umukuru w'igihugu yatangiriraga uruzinduko mu karere ka Ruhango bamwe mu bafana b'ikipe ya Rayon sports bacikangwe ijambo.Mu karere ka Nyamagabe naho bari baziko bahabwa micro igihe kibashirana batarihawe

Uwitwa Niyonzima umufana w'ikipe ya Rayon sports ubwo yari mu karere ka Ruhango yaraziko ahabwa ijambo.

Niyonzima ngo icyambere kwari ugushimira Nyakubahwa Perezida Kagame ko igihe asura Radio Rwanda yabajijwe n'umunyamakuru Cleophas Barore bucya ikibazo cyabo gikemuka.

Niyonzima yakomeje atangariza itangazamakuru ko we n'abagenzi be biyemeje gutakambira Nyakubahwa Perezida Kagame bamubwira ko Gen Mubalak yababurije.

Umukinnyi witwa Hirwa Jean de Dieu kubakinira.

Uwitwa Uwimana yaganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com.

Watangira utwibwira?Nitwa Uwimana Jeanne nkaba nd'umufana w'ikipe ya Rayon sports,nkaba naje nshaka gusaba ijambo nkabwira umukuru w'igihugu ko twese abareyo tumushimira ,kandi ko tumukunda,ariko ko twugarijwe n'ikibazo cy'umukinnyi twaguze witwa Hirwa Jean de Dieu akaba atadukinira.

ingenzi ko Ferwafa yasanze agifite amasezerano y'ikipe ya Marines fc angana n'amezi atatu kuki mutarindira akarangira?Uwimana ntabwo aribyo twe tuzi aho bipfira ni Afande Mubarak wamutwimye ,kuko bavuzeko Hirwa Jean de Dieu yar'umukinnyi w'Intare fc kandi ngo ni ademy ka APR fc.

ingenzi nonese wowe uhakana gute ko Intare atari academy k'ikipe y'APR fc uhereyehe mwe Rayon sports kuki mudazhinga academy kanyu?Uwimana none ko Intare fc yakinnye icyiciro cya mbere niriya APR fc igikina ,kandi n'ubu ko Intare fc ikina icyiciro cya kabili yabaye academy ryari?

twe nka Rayon sports twaguze umukinnyi watangije amasezerano nibamuduhe.ingenzi ubuse hano Nyamagabe ko utabonye ijambo uzakomeza kugeza umukuru w'igihugu arangije uturere yagennye twose?

Uwimana ibyo byihorere abareyo turi benshi nk'uko Barore yakimubajije nahandi azahamysanga akimubaze.Umukinnyi Hirwa Jean de Dieu ibye byavuzweho cyane,hemejwe ko yaguzwe n'ikipe ya Rayon sports yaragifite amasezerano mu ikipe ya Marines fc.Amakosa akorea mu mupira w'amaguru mu Rwanda yanze gucika.

Ese koko iki cyari ikibazo cyatuma Abafana b'ikipe ya Rayon sports bategura kugeza k'umukuru w'igihugu?

Umwe k'uwundi mubakunda umupira w'amaguru mu Rwanda abashaka kuwureba yabona uko umukino umenyekana mbere y'uko ukinwa bikabaca intege.Uwo bireba niwe uhanzwe amaso.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *