Gitifu w’Akagali ka Mumena Dusenge Sandrine akarengane na ruswa yabigize umuhigo wo kujujubya abaturage.

Imiyoborere myizs igendana no kudahutaza abaturage.

Gitifu Dusenge Sandrine asenyera umuturage (photo archives)

Izi Ndahiro zikorerwa ku idarapo ry’igihugu mbere y’uko atangira inshingano zo kuyobora.Umujyi wa Kigali,Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo haravugwamo Gitifu w’Akagali ka Mumena Dusenge Sandrine washenye urugo rw’umuturage witwa Murengezi.

Ibi bijya gutangira uyu muturage yubatse urugo kugirengo amazi yo kwinjira mu nzu ,ashyiraho n’urugi kugirengo akinge ho kujya hagira abajura binjira munzu.

Ubwo twabazaga Gitifu w’Akagali ka Mumena Dusenge Sandrine ku kivugako Isibo,Umudugudu n’irondo batse indonke kugirengo badasenya yasubije muri aya magambo.

Har’amakuru yo mu kagali muyobora avugako mwasabye umuturage witwa Murengezi gusenya urukuta yubatse ruzibira amazi yinjira iwe,andi makuru atugeraho ngo hari bamwe mubo mukorana bashatseyo indonke batayibonye niko gufata icyo cyemezo,ese kubaka urukuta rutarinzu birabujijwe?niba ntakibyihishe inyuma waduha ishusho y’icyo kibazo?

Mwaramutse neza, ese mwaza kuza tukavugana kuri iki kibazo

Ubwo twajyaga ku biro by’Akagali ka Mumena twasanze Gitifu Dusenge Sandrine yagabye ibitero yashenye.

Inzego zikuriye Dusenge Sandrine tuvugana zose zadutangarijeko akora nabi bizwi,ko ntagitangaza kirimo.Umwe mubayobozi mu rwego rw’Akarere ka Nyarugenge yagize ati “Umuturage yubatse urugo agakinga ntacyo byaba bitwaye.

Indi nkuru ivugwa kuri Dusenge Sandrine nk’uko twabitangarijwe ngo akiri Gitifu w’Akagali wungirije mu murenge wa Gutega yahavuye nabi akubiswe n’abaturage.Ubu Dusenge Sandrine yavuye mu kagali ka Nzove mu murenge wa Kanyinya abaturage bariruhutsa.

Ikimenyetso cy’uko batse ruswa umuturage naho bagiye iwe inshuro nyinshi yabahakanira bakabona kujya kumusenyera.Abo murwego rw’umudugudu no mu Isibo kongeraho inkeragutabara bakomeje kwinubirwa n’abaturage cyane ko utabahaye ruswa bamutwara kwa Kabuga mu nzererezi.

Ababonye ibyo Dusenge Sandrine yakoze yavuzeko nta gutangaza kirimo kuko asanganywe imyitwarire itari myizs idakwiye ubuyobozi.Mugihe Ibikorwa nkibi byo gushaka indonke k’umuturage bidahoshejwe azakomeza kurengana.

Abatanga imyanya mu nzego z’ubuyobozi n’imwe muhanzwe amaso.

 

Ingenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *