As Kigali ikipe y’Umujyi wa Kigali rurakinga babili ibibazo bikavuza ubuhuha kubera team manager Bayingana ukekwaho ubukomisiyoneri mu igurwa ry’abakinnyi.

Umujyi wa Kigali uravahe urajyahe ku kibazo kiyugarije hashingiwe ko yananiwe guhemba? isesengura kuba As Kigali itsinze ikipe y’APR fc inshuro eshatu bishobora kuyiviramo gusenyuka Ibi nta gitangaza kuko uretse niyi ikoresha imisoro ya rubanda n’ATRACO fc yasenyutse ku manywa y’ihangu kandi itabuze ubushobozi Ikipe ya As Kigali ifite ikibazo cyo kubura imishahara,ariko team manager wayo Bayingana akaba yaravugiye kuri Radio y’igihugu ko nta byacitse bihari.Amakuru ubu agera ku kinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo com arahamyako team manager w’ikipe ya As Kigali Bayingana yakoze ubukomisiyoneri mu igurwa ry’abakinnyi cyane bose ko ngo yagiye agira uko bumvikana.Ikindi kivugwa kuri Bayingana n’igihe cya COVID 19 ikipe zarategetswe kuba hamwe ,aho ikipe yabaga yakoreshagayo amafaranga menshi nawe harimo icyacumi cye.Bayingana yigeze kuba muri As Kigali y’Abagore aza kwirukanwa nabwo akekwaho amakosa atandukanye Amakuru atugeraho n’uko Bayingana yabajijwe na amuhaye akazi harimo Eto Mupenzi impamvu As Kigali imaze gutsinda ikipe y’APR fc inshuro zirenze ebyeri?Amakuru akomeza atugeraho dukesha inshuti za Mupenzi Eto ngo team manager Bayingana yavuzeko ntako atabwiye umutoza Kassa Mbogo Andre ngo areke gutwara super cup akanga.Kuba rero Bayingana yarahaye Mupenzi Eto abakinnyi nka Chrithian na Claude byerekana ubucuti bukomeye cyane.Ubu rero andi makuru ava ahizewe mu nzego za leta aremeza ko nyuma yayo makosa yakozwe na bayingana ikipe ya As Kigali ikajya mu bibazo by’ingutu hemejwe ko habaho impinduka.As Kigali igaseswa umutungo yakoreshaga ugahabwa ikipe ya Kiyovu sports igahabwa Mukanoheli Saidate.

Team manager Bayingana utungwa urutoki muri As Kigali (photo archives)

kibazo cya maze gufata intera cyane kuko Mvukiyehe Juvenal ntagikenewe kubera kugaya umupira w’amaguru wo mu Rwanda.Ikindi kibazo kiriho kigora Umujyi wa Kigali naho yakura ibyo kwishyura abakinnyi amafaranga yabo.Aha rero byagora ikipe ya As Kigali kuko Caf na FIFA bishobora gufatira ibihano u Rwanda murwego rw’umupira w’amaguru.Isesengura:Niba harimo abanyabubasha bashaka ko As Kigali isenyuka hakabaho Kiyovu sports bareka iyi shampiyona ikarangira ,kuko ibihano byafatirwa u Rwanda byaba bikomeye.Aha niho iteka havukira ibibazo ku makipe afashwa n’uturere kubera kutagira amikoro Ikindi kibazo usanga nko muri Muhanga n’ikirwaho ry’ikipe ya Flash fc.Wagera Gicumbi n’ikirwaho ry’ikipe ya Zebres fc.Abantu benshi basigaye batinya kuyobora amakipe mugihe mbere ya 2018 kuziyobora byabaga arishema.Abizerwa bo mu nzego zitandukanye basabyeko hashakwa amafaranga As Kigali igaha abakinnyi n’abatoza ku makipe yombi kugirengo ibibazo bihoshe bazayisenye shampiyona nirangira.Bayingana yavugwagaho no guteza akaduruvayo muri As Kigali y’abagore,none n’iwe biturikanye mbere.Iteka mu itangazamakuru humvikana mo amakuru ko aho gushinga ikipe utazayibasha wabireka.Meya Rubingisa bizwiko ari umukunzi wa Kiyovu sports we isenyuka rya As Kigali rizaba rimushimishije.Mugihe Perezida wa Ferwafa Nizeyima Mugabo Olivier azenerera As Kigali guseswa azamenyeko azaba yishyize mu ngorane n’ubwo yigize ntibindeba akaba amaze kwereka abamuhaye ko adashoboye.Abayovu twaganiriye bo bagize bati “icyaduha As Kigali igaseswa noneho Umujyi wa Kigali ukadufasha tukareba ko twakira Juvenal wirirwa atwikangisha.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *