Gicumbi: Abaturage basabwe kongera imbaraga mu gutera ibiti kugirango babashe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Muri iki gihembwe, umushinga Green Gicumbi urateganya gusazura amashyamba ku buso bungana na hegitari 360, no gutera ingemwe zisanga 1,100,000 mu karere ka Gicumbi, uyu mushinga ukoreramo.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’uyu mushinga, Bwana Kagenza Jean Marie Vianney, kuri uyu wa gatandatu taliki 29 Ukwakira 2022 mu gikorwa cy’umuganda rusange wabereye mu Karere ka Gicumbi,aho uyu mushinga wifatanyije na gahunda
y’Igihugu yo gutangiza igihembwe cyo gutera amashyamba 2022-2023.

Umushinga kandi ukaba uzanatera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bwa hegitari 1700,ndetse unatange ibiti by’imbuto ziribwa bingana na150,000. By’umwihariko muri iki gikorwa cy’umuganda w’uyu munsi, wanitabiriwe n’abashyitsi batandukanye baturutse ku rwego rw’igihugu barimo Nyakubahwa Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Bwana Alfred
Gasana, ku bufatanye n’abaturage hatewe ingemwe z’ibiti ku buso bungana na 5Ha.

Umusozi wateweho ibi biti, ni umwe mu misozi yo mu Karere ka Gicumbi iri muri gahunda yo gusazurwaho amashyamba, ikaba ifite hegitari
zirenga 100.

Minisitiri w’umutekano mugihugu, bwana Gasana Alfred wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo gutera ibiti, yabibukije ko igiti ari ingenzi mu mibereho ya muntu, ndetse asaba abatuye Akarere ka Gicumbi kwita ku gutera amashyamba no kuyabungabunga.

Yagize ati ‘‘Igiti ni ubuzima. Uwangiza igiti, aba yangiza ubuzima. Gutera ibiti biri mu muco karande w’abanyarwanda. Tugomba gutera ibiti ndetse tukabibungabunga, bityo imisozi yacu igakomeza gutoha.’’

Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi bwana Kagenza Jean Marie Vianney, yasabye abatuye Akarere ka Gicumbi kwitabira gufata neza amashyamba, hagamijwe kongera umusaruro w’ibiyakomokaho.

Yagize ati: ‘’Bijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti”Tera igiti, ubungabunge ejo hazaza” abanyagicumbi, turabashishikariza kongera imbaraga mu gutera, gukorera no kurinda amashyamba yanyu mu rwego rwo kongera ubwinshi n’umusaruro uyakomokaho ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, bityo tukarishaho kugira isi nziza, tuzaraga abadukomokaho’’.

Muri rusange umushinga Green Gicumbi, umaze gusazura amashyamba yo mu Karere ka Gicumbi ku buso bunganana 1,100Ha mu gihe cy’imyaka itatu umaze utangiye ibikorwa byawo, ndetse gahunda yogusazura amashyamba ikaba igikomeje.

Green Gicumbi ni umushinga w’imyaka 6 ushyirwa mubikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije FONERWA, ku nkunga y’Ikigega cy’Isi cyita ku
mihindagurikire y’ibihe GCF.

Uyumushinga ufite intego yo kubakira
ubudahangarwa abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu karere ka Gicumbi ku mihindagurikire y’ibihe.

Bimwe mu bikorwa by’umushinga birimo ibyo kurwanya isuri binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo gukora amaterasi y’indinganire n’ayikora, gusubiranya imikoki, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, guca imiringoti ku misozi ihanamye, gufata amazi y’imvura akomoka ku bisenge by’inzu ndetse no gusazura amashyamba ashaje, hagamijwe kuyongerera umusaruro wayo.

Amafoto:


 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *