Imiti ihenze iracyari imbogamizi ku barwaye indwara ya Diyabete

 

Buri taliki 14 Ugushyingo URwanda rwifatanya n’isi yose yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara ya Diyabeti, uyu munsi mu Rwanda ukaba warajyanye no gushyiraho ukwezi kwahariwe kurwanya iyi ndwara binyuze mu bukangurambaga bushishikariza abantu kuyisuzumisha.

Nibura 86% by’abarwaye iyi ndwara ya Diyabeti muri Africa ngo bahura n’imbogamizi zo kutabasha kwigondera ubuvuzi bwayo, ariko ngo kuba abenshi bagorwa no kubona ubuvuzi bwayo ntibibabuza kujya gushishikariza abatarayandura kuyirinda no kuyisuzumisha kenshi gashoboka ngo kuko ari indwara ishobora guteza ibindi byago.

Niyonsenga Simeon Pierre ni umukozi muri RBC mu ishami rishinzwe indwara zitandura, agaragaza ko imiti ihenze, ariko ko hari ingamba zikomeje gufatwa kugirango abafite indwara zitandura boroherezwe.

Yagize ati”, Nibyo koko hari imbogamizi mu Rwanda kimwe n’ahandi hose kw’isi mu rwego rwo kuvura indwara zitandura, iyo rero bigeze kuri ibi bihugu bikiri munzira y’amajyambere ho birakara, ariko hari intambwe Guverinoma y’uRwanda ndetse na Minisiteri y’Ubuzima igezeho, aho ubuvuzi bw’indwara zitandura by’umwihariko indwara ya diyabeti, indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso na Asima bishobora kuvurirwa ku kigo nderabuzima. Ngirango nirwo rwego rw’ubuzima rwegereye abaturage kandi noneho iyo bigeze mu midugudu cyangwa aho abantu batuye izo ndwara zishobora gusuzumwa, cyangwa se n’inama zijyanye n’uko abantu bazirinda. rero mu Rwanda dufata nk’ukwezi tukongera imbaraga mukwisuzumisha indwara zitandura ndetse n’inama nkizingizi, nkamenyesha nabantu ko kwisuzumisha indwara ya diyabeti ari serivisi ziboneka kubuntu mu mavuriro yose no mubigo nderabuzima byose mu Rwanda “.


Uwingabiye Etiene ni umuyobozi w’ishyirahamwe ryita kubarwayi ba Diyabeti mu Rwanda avuga ko abarwayi ba diyabeti bagihura nimbogamizi zirimo imiti igihenze kuko buri kwezi umuntu aba asabwa gutanga nibura 10% ryo kugura imiti, ariko hari ikiri gukorwa kugirango ibi bicyemuke.

Yagize ati” Imiti irahenze, n’ubwo umuntu atanga 10% kuri mitueli ariko kuyashaka buri kwezi iryo cumi ku ijana ry’imiti kandi ihenze ni ikibazo, no muri Minisiteri y’Ubuzima bazabibabwira. Umuti wa insirine(Insulin) cyangwa imiti ya diyabeti irahenze, ndetse n’izindi ndwara zishamikiyeho kubera ingaruka zayo zirahenze, ndetse n’ubushobozi buke bwo kugirango babone iyo miti. Icyindi nacyo kirimo gukemuka cyari ikibazo cyo gukora urugendo rurerure kugirango bagere aho babonera ubuvuzi bw’ibanze.”


Biramahire Hyber ufite imyaka 21 avuga ko muri 2016 aribwo yumvise hari bimwe mu bimenyetso by’indwara ya Diyabeti yari atangiye kwibonaho afata umwanzuro wo kujya kwipimisha aza gusanga yarayirwaye.

Yagize ati” Iyo ntinda gatoya byashobokaga ko hari kuzamo izindi ndwara zishamikiye kuri diyabeti kuko umuntu iyo atiyitayeho ashobora kurwara impyiko, ashobora guhuma amaso, ashobora kuba yagira igikomere ntigikire ariko biba mugihe utiyitayeho ngo ufatirane, ariko njyewe kuko nagiyeyo hakiri kare nabashije kubona ubufasha bw’abaganga mu gihe cyihuse kuburyo kunyitaho byabaye vuba vuba kuburyo hamwe no gufata imiti ubu meze neza”.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo mu mwaka wa 2019 igaragaza ko nibura 3% by’abanyarwanda bafite indwara ya diyabeti ugereranyije n’abantu ibihumbi 396.800.

 

Marie Louise Mukanyandwi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *