Nyabihu: Yimwe ubutabera kuko yasambanijwe n’uwo bari mu kigero kimwe

Umuryango wo mu Mudugudu wa Kinyababa mu Kagari ka Gihorwe mu Murenge wa Kabatwa, Akarere ka Nyabihu, uravuga ko nyuma y’uko umwana wabo atewe inda ntahabwe ubutabera kuko iwabo w’umuhungu babarusha ubushobozi kuri ubu bahangayikishijwe n’ubuzima bw’umwana wabo yatewe inda.

Aba bana bombi uko ari babiri uwahohotewe n’uwa muhohoteye bavuga ko bigaga ku kigo kimwe cya GS ya Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, aho umukobwa yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, n’aho umuhungu akiga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye.

Uyu muryango uvuga ko watanze ikirego cy’uko umwana wabo yahohotewe kuri Police ya Kabatwa aho batuye, uwamuhohoteye agafatwa n’inzego z’umutekano agafungwa, akaza no kujyanwa kuri Sitasiyo ya Police ya Jenda, ariko ngo batunguwe no kubona nyuma y’iminsi itatu yagarutse mu ishuri agakomeza kwiga batabimenyeshejwe.

Uwase Fabienne niwe mwana wahohotewe we avuga ko umuhungu yabeshye ko ataruzuza nawe imyaka y’ubukure kuko abizi ko uwo muhungu amuruta.

Yagize ati ” Njyewe ndabizi ko afite imyaka y’ubukure narabibonye ku ishuri yari afite imyaka 19, ariko nubwo bamufunguye ntiyemera ko tuvugana n’iwabo nabo ntacyo bemera kumfasha kubijyanye n’umwana ntwite”


Musabera Emmerance ni nyina w’uyu mwana w’umukobwa wahohotewe avuga ko mugufungura uwamuhohotereye umwana baba barabibamenyesheje.

Yagize ati ” Twaherutse bamufungira kuri police yo ku Kabatwa, nyuma baramumanura kuri sitasiyo( Station) ya Jenda hashize iminsi itatu twumva ngo yafunguwe nagiyeyo kubaza barambwira ngo nintahe basanze abana bacu bangana ngo imiryango izabiganire yiyunge, ariko ntibanyereka ikigaragaza iyo myaka y’uwo muhungu ngo tumenye koko ko banganya imyaka”.

Mbarushimana Anastase ni se w’uyu mwana wahohotewe we arerura akavuga ko habayemo ruswa kugira ngo umwana we adahabwa ubutabera agasaba ko ikibazo cy’umwana we cyakurikiranwa agahabwa ubutabera.

Yagize ati ” Yari afunze banamumanuye kuri RIB baza kumufungura ngerageza kubabaza nti se uwo muhungu afite imyaka ingahe? Barambwira ngo twasanze ari mutoya birangira gutyo, kuko se ari umuntu ufite amafaranga, nanakubwira ko buriya yaba ari ruswa banatanze, kuko niba barasanze koko umusore ari muto, bari kubinyereka, bakanamfasha kuyu mwana bateye inda tugafatanya kumukurikirana paka abyaye, none nahamagaye se w’umuhungu arambwira ngo ibibazo byarangiriye kuri RIB ngo sinzongere kumubwira, ngo ibindi bibazo nzagira nzasubireyo”.


Murwanashyaka Evariste Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa mu mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu Cladho avuga icyo itegeko riteganya mu gihe uwafashe kungufu nuwafashwe bari mu kigero kimwe.

Yagize ati” Itegeko riteganya ko iyo bari munsi y’imyaka 14 nta kintu na kimwe umuntu akurikiranwaho yaba umukobwa cyangwa umuhungu umwe yahohoteye undi kuko nta buryozwa cyaha bubaho, ariko niba barengeje imyaka 14 ariko batarageza kumyaka 18 bakaba bangana itegeko rivuga ko uwakoze icyaha muri bo, ajyanwa mu igororamuco, akagororwa hagati y’amezi 6 n’umwaka kugirango asubizwe ku murongo, naho izindi ngaruka zikomoka kwicyo cyaha imiryango yabo bana irabyirengera kuko ni abana. Ariko umuhungu abaye afite nk’imyaka 17, umukobwa afite nka 15, umuhungu baramufunga ariko akajyanwa mu gororamuco , kuko abana bari munsi y’imyaka 18 ntabwo bahabwa ibihano nk’iby’abantu basanzwe”.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuva mu mwaka wa 2019-2021, iragaragaza ko ibyaha byo gusambanya abana bikomeje kuzamuka, aho muri iyo myaka itatu byagaragaye ko abana 13646 basambanyijwe kuri iki kigero :Mu myaka itatu amadosiye yakiriwe ni 12840, aho muri 2019 hakiriwe amadosiye 3433, muri 2019-2020 hakiriwe 4077, mu gihe muri 2020-2021 amadosiye yari 5330, bigaragaza ko yiyongereye ku kigereranyo cya 55.2%.

Ubushakatsi bw’Umuryango CERULAR uharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko, wagaragaje ko hari icyuho mu butabera buhabwa abasanyambanya abana n’abafata Abagore ku ngufu.Aho buvuga ko hagati ya 2017/18 kugeza 2021/2022, ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye yabakurikiranweho icyaha cyo gusambanya ‘abana ibihumbi 20, 095. Muri ayo madosiye, agera kuri 11, 856 ni ukuvuga 58.9% yaregewe urukiko, naho agera kuri 8, 104 bingana na 40.3% akaba yarashyinguwe kubera kubura ibimenyetso. Mu madosiye yaburananishijwe, ubushinjacyaha bwatsinze agera kuri 70.7%, butsindwa agera kuri 23.3%.Kurundi ruhande, muri icyo gihe, ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 4, 191 yabantu bakurikiranweho gufata kungufu. Muri ayo madosiye, agera ku 1, 752 yaregewe urukiko, naho agera ku 2,400 bingana na 67.3% arashyingurwa kubera kubura ibimenyesto. Mu madosiye yashyikirijwe urukiko, ubushinjacyaha bwatsinzemo agera ku 70.7%, butsindwa agera kuri 23.7%.

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *