Abana barasaba abagena ingengo y’imari ibagenewe kuyongera kugirango ibibazo bahura nabyo bigabanuke

kuri uyu wa kane taliki 31 Gicuransi mu nama yahuzaga abanyamakuru, save children, cladho ndetse n’abana bahagarariye  abandi muturere dutandukanye tw’umujyi wa Kigali, hagarutswe ku ngengo y’imari Leta igeranera abana hanarebwa uruhare rwayo mu iterambere ry’umwana muri rusange.

Uwera Zamida umwana uhagarariye abandi mu karere ka Nyarugenge[photo]

Mu kiganiro n’itangazamakuru  umwe mu bana hagarariye abandi yabwiye abanyamakuru ko mu nama we na bagenzi be bitabiriye yabahuzaga n’abadepite yabaye taliki 10 Gicurasi mu nteko ishingamateko mu bibazo babajije abadepite ku ngengo y’imari ibagenwe batanyuzwe n’ibisubizo bahawe.

Uyu mwana witwa Zamida uhagarariye abandi mu karere ka Nyarugenge avuga ko bamwe mu bana babajije ibibazo bitandukanye bibaza impamvu hari ibintu bimwe bidashyirwamo ingengo y’imari ihagije kandi byafasha abana kugira ubuzima bwiza ndetse no gutera imbere harimo  nko kugaburirwa ku ishuri, amafaranga agenewe ibikorwa byatuma abana bava mu mihanda ndetse n’ibindi……

Bamwe mu bana  babajije abadepite impamvu bamwe mu bana babana nubumuga badahwa ubufasha ngo babe bakwiga nk’abandi kandi mu ngengo y’imari yoherezwa muturere habonekamo amafaranaga agenewe abifite ubumuga.

Ngo bamwe mu badepite basubije abana ko  miliyoni eshanu zigenerwa abafite ubumuga muri buri karere aba agenewe kubafasha kubona ka ‘ticket ko kugera ku karere’ kwaka serivisi.

ikiganiro kitabiriwe n'abanyamakuru batandukanye[photo archieves]

Abana kandi babajije Abadepite impamvu nta mafaranga yashyirwa mu ngengo y’imari kugira ngo ibigo by’amashuri bifite abana bafite ubumuga bishyireho uburyo buborohereza(gukuraho amadarajya, n’ibindi), babasubiza ko icyaba kiza kurushaho ari ukubashakira ibigo bifite abarezi bafite ubumenyi bwihariye bwo kwita ku bibazo byabo( Special Education Needs).

Uwera kandi yabwiye abanyamakuru ko abana babajije Abadepite niba batabona bikwiriye ko hashyirwaho ingengo y’imari yagurira abana ibiribwa ku mashuri muri gahunda ya School feeding kugira ngo hatagira bamwe barya abandi ntibarye dore ko bose baba ari abana b’u  Rwanda , gusa abadepite babasubije  ko umubyeyi agomba kugira umufasha atanga kugirango umwana we abone uko yiga.

 Yagize ati: “Mu by’ukuri ibibazo duhura nabyo ni byinshi cyane kandi bikeneye ingengo y’imari. Gusa  Bisa n’aho  abadepite batabyumvaga.”

Muri rusange ngo icyari cyazinduye abana n’imiryango yita ku burenganzira bwabo ni ugusaba ko mu mushinga w’ingengo y’imari ya 2018-2019 hazarebwa amafaranga runaka yakongerwa mu nzego zita ku bana.

Mireille Ndizihiwe uhagarariye  abana mu karere ka Kicukiro avuga ko nubwo hari ibikenewe kugira ngo ubuzima bw’abana burusheho gutera imbere, ngo hari ibyakozwe bitakwirengagizwa.

Muri byo ngo no kuba abana bahabwa ijambo bakavuga ibyo batekereza ngo byerekana ko Leta ifite ubushake bwo kwita ku bibazo byabo ndetse no kwita kwejo habo hazaza.

Evariste Murwanashyaka umukozi w’umuryango CLADHO ushinzwe kwita ku burenganzira bw’abana avuga ko ingengo y’imari yagenewe kwita ku bana uyu mwaka yagabanyijwe ugereranyije n’ushize.

Yagize ati “Leta ikwiye kugabanya  ingengo y’imari ku rwego rwa za Minisiteri yagabanywa ahubwo igahabwa inzego zo ku karere kugira ngo zibone uburyo bwo kwita ku bana zibegereye.”

Evariste Murwanashyaka ushinzwe porogaramu zo gutezimbere uburenganzira bw'umwana no kurwanya ihohoterwa rimukorerwa muri CLADHO.[photo archieves]

Umushinga w’ingengo y’imari yose ya iteganijwe gukoreshwa 2018-2019 asaga   Miliyari ibihumbi bibiri na miliyari magana ane, muri yo agera  8,5% niyo agenewe ibikorwa byo kwita ku bana by’umwihariko.

NSABIMANA Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *