Inzego zibanze  ziravuga ko zikorerwamo bigatuma zituzuza inshingano umuturage agahora mu gihirahiro.

Imiyoborere ishingiye kuri Demokarasi  bivugwa ko itangwa n’abaturage kuko aribo batora inzego z’ubuyobozi. Impinduka zigenda zigaragara rimwe ugasanga habayemo akarengane. Inkuru yacu iri hagati ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kuko ariyo ifite mu nshingano inzego zibanze ,hamwe na RGB nk’urwego rwa Leta rushinzwe imiyoborere.

prof.Shyaka anastase minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu[photo archieves]

Impinduka zatangiye muri 2001 aribwo hatangiye inyito y’uturere ,Meya,umujyi.Iyi nyito nayo yaraje irahinduka umujyi wa Kigali ugira uturere dutatu.

Intara zibaye enye u Rwanda rwose rugira uturere 30. Umwe kuwundi usanga barebana ay’ingwe. Meya na visi meya usanga umwe atsibura undi yitwaje uwamugabiye. Gitifu w’Akarere we aba ariwe zingiro ry’ubukungu bw’Akarere,ariko usanga iteka agerwa amajanja cyane nk’iyo yategetswe gutanga isoko ku muntu runaka wo kwa naka ntarimuhe.

Ikibazo gikomeye cyugarije inzego zibanze ni uko birukanwa.Ubu intara y’Amajyaruguru niy’Amajyepfo muri ibi bihe nizo zaciye agahigo ko kurenganya kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku kagali. Ijambo andika wegure kandi byavuye hejuru niryo rimaze kuba igisasu ku nzego zibanze. Hari uwayoboraga umwe mu mirenge yo mu karere ka Nyarugenge wegujwe tuganira yanze ko izina rye ryatangazwa,ariko tuganira yagize ati”Jyewe nahamagawe na Fidele Ndayisaba na Mukasonga barambwira ngo ninegure bansinyisha ibaruwa .

Mbere yuko sinya nashatse gusoma ngo ntacyo usoma  byavuye hejuru. Ibi rero nasanze bidindiza imiyoborere kuko igihe wagakoreye uhora kugihunga cyuko uri bweguzwe. Undi wari visi meya mu karere ka Nyaruguru nawe yanze ko twatangaza amazina ye ariko yagize ati”uwari Guverineri Gasana hamwe na meya habitegeko barampamagaye ngo ninegure amazi akigendwa naho nintinda ndafungwa. Ni uko neguye ntacyaha nakimwe banyeretse,nkaba nsanga bidindiza imiyoborere yo mu nzego zibanze. Icyiza ni uko ntawuramba k’ubutegetsi iyo akora nabi.

Abashinzwe imiyoborere bazabwire abanyarwanda impamvu iyo haje Minisitri w’ubutegetsi mushya ahita yirukana abameya benshi mugihe gito ikiba kigamijwe? Ese kwirukana umuyobozi mu buryo buziguye cyangwa butaziguye byubaka system ? undi wo mu nzego zizewe we tuganira yantangarije ko impamvu bategeka abo birukanye kwandika begura ngo baba bashaka kwirinda imaza. Ibi byigeze kuvugwa ko uzajya yirukana umukozi cyangwa agashora Leta mu manza azajya yishyura niramuka itsinzwe,none bahisemo kubeguza bakavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

Ibi rero niba bidasuzumwe bizadindiza serivise zihabwa umuturage. Umujyi wa Kigali bimuye abagitifu b’imirenge mu rwego rwo kunoza imiyoborere,ariko abasesengura basanga ikibazo Atari ba Gitifu,ahubwo ikibazo ari ababagenera ingengabihe bakoreramo. Minisitri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yagiyeho ahita yirukana abamenya benshi nababungirije. Aha hakibazwa ikibazo cyo mu karere ka Ruhango mugihe birukanye Gitifu hagasigara Meya ,mugihe ariwe wari wagaragaweho amakosa menshi kandi atandukanye. Buri wese iyo muganiriye ku kibazo cya Ruhango baragikwepa kuko baziko Gitifu yarenganye. Gusa Gsana wamurenganije nawe yarirukanywe.

Gatabazi arasaba imbabazi yirengagije uko yahemukiye abo mu majyaruguru kugeza naho ashaka umuturage ngo ashinje abo ashaka kwirukana. Gatabazi ntakwiye kugira ipfunwe kuko nawe yirukanye inzirakarengane. System yo ikora iki iyo urenganye ayiregeye ?niki gikorwa nyuma yo kurengana?hakurikiraho iki?hakwiye ishusho ihamye yerekana imiyoborere idasgingiye kuri ndakumvisha.

Ntabwo uzi uko nagabiwe.Ntuzi uko nabaye umukada.Ntuzi uko  ngirana isano na naka. Ibi bitera ibibazo byinshi byurwikekwe. Ufite umuti nawutange  buri wese akore inshingano ze.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *