Abakiristu b’itorero ry’ADEPR bakomeje gutabaza kuko Rev Ndayizeye Isaie arigejeje mu manga ikomeye.
Ibibazo by’urudaca bikomeje kuba byinshi mu itorero ry’ADEPR,ariko bikaburirwa igisubizo,kandi bitakabaye kuko inzego zitandukanye zakabaye zibikemura.Aha niho hibazwa impamvu Ndayizeye Isaie n’itsinda rye ridasezererwa bitarakomeza kudogera.Umukirisitu umaze imyaka igera kuri 40 ari muri ADEPR ,ariko akaba yibaza ibibazo bigiye kuzuza imyaka hafi 13 birivangira bishaka kurivana mu ntego yo guhindura abantu ngo bave mu byaha babatizwe ,uwavaga mu byaha akizerera mu itorero ry’ADEPR byabaga byunguye igihugu.Uyu mwizera wo mu itorero ry’ADEPR akaba asaba inzego kubakiza Ndayizeye Isaie.Ikibazo cyugarije amadeni n’amakipe batejwemo na RGB.Urugero:Ikipe ya Kiyovu sports ubu bimeze nabi kuko abayobu basabye Mvukiyehe Juvenal kwegura.Ishyirahamwe ry’amagare uwayayoboraga yareguye.Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Perezida Sekamana Jean Damascene yareguye.Mugabo Olivier yahawe Ferwafa na RGB nawe avaho atamaze kabili.Idini rya Islam naryo RGB yanzeko bashyiraho inzego z’ubuyobozi.
Bijya gutangira kuba bibi urwego rukuru rwitwa Inteko rusange yari igizwe n’Abashumba ba za Paruwasi rwarashegeshwe kugeza ubu twumva ko duhagarariwe n’abantu batarenze50.iyumvire nawe uwo mubare uvugira abayoboke miliyoni hafi eshatu
Ikigaragara rero induru ihora muri Biro Nyobozi ntizavamo kuko abageze ku ntebe bose bubaka amayeri atuma baba intavugirwamo bitwikiye bamwe mu nzego za Leta maze umutungo uva mubakristo ugasesagurwa undi ukanyerezwa !
Intambara y’amacakubiri ubu ubuyobozi bwa ADEPR bwarayururukije buyiroha mu nzego zo hasi kandi kera abakristo n’Abayobozi bari batuje
Urwego rw’Abashumba Abakuru b’Itorero Abadiakoni baruhondanisha imitwe kuburyo bitacyubatse kuri Biblia !
Abakristo baratagaranye kuko ntabuhuza bafite n’Umushumba hadutse umuco wo kudahana ibyaha kubohora ibigize indangagaciro z’abakristo ba ADEPR kandi bitumvikanyweho mbese umukumbi urimo intama ihene n’ingurube
Birambabaza ba kiyongozi babyita Impinduka nziza riganisha iterambere ariko ni ukurangaza inzego za Leta kuko ibyaha bigira abantu ibiburaburyo bikadindiza abantu n’igihugu
Nsubiye hejuru birazwi KO Biro ya ADEPR ibamo induru yo kudahuza no gukorera mubwiru kumafranga bijya gusohoka twumva yarigishijwe cg n’imishahara yajemo kwikanyiza cyakora nibyo kiki bubaka urukuta rutuma ntawubaza ibipfa n’ibikira nguko imodoka zikoreshwa nabi Dove Hôtel ni iy abanyabubasha Ikigega CICCO cyarahombye ariko bahora batubeshya ko amafranga ahari ariko baka amaraporo yo kujijisha mbese abayoboke ba ADEPR bafatiwe mukwihangana baduhindura akarima bagaranzura uko bashatse
Dufite inkoni dukubitwa iyo tubajije impamvu amategeko atugenga adaha ijambo benumuryango batubwira ko byateguwe n’abanyabwenge nyamara abanyabwenge bize amashuri turabafite buzuye Umwuka Wera benshi muribo bafungishijwe ijisho bambuwe ijambo muribo harimo abigishaga ijambo ry Imana neza banga amafuti
Kubera ko badashobora kwihanganira ubwikanyize inzangano imyifatire mibi mu Itorero barabahigitse bamwe birirwa bububa
Abitabaje inkiko babaza uburenganzira bwabo babaye abanzi b’Imana n’Itorero Bakuriyemo !
Reka mvuge no kubumwe bwashegeshwe:kera Paruwasi yari urwego ruhuza imidugudu abakristo bagahuzwa n’ibiterane imibatizo iminsi mikuru nicyo cyatumaga Ubuyobozi bushaka kwegereza Paruwasi abakristu ubu byarahindutse koko ngo imbaraga zirikumidugudu(Itorero)imirimo yasabaga amafranga kuri Paroisse bigakorwa rimwe n’a rimwe bigoranye ubu ngo Itorero rizabyigondera ? None ko Umushumba Mukuru yavuze KO bazubakayo ubushobozi bigeze he ntitubona ahubwo amafranga menshi yarazamuwe mubushorishori ?
Icyifuzo ni uko Abayobozi bohejuru bahindura umuvuno bagatinya Imana n’Itorero ryayo naho bitabaye ibyo urwishe ya nka ruracyayirimo
Umuyoboke wa ADEPR