youBomboli bomboli yibasiye Rayon sport

Mudaheranwa yafashe ikipe none iramunaniye.Gacinya abaye ikiraro bamwambukiyeho basenya ikipe.Mudaheranwa yaciye mu bantu ngo batuke Ntampaka ngo ni umutetsi   ntiyabasha kuyobora ikipe. Ubu se Mudaheranwa niwe uyishoboye.

Ikinyoma kiratinda ntigihera. Bimaze kumenyerwa ko iyo Rayon sport igize komite yuzuye ibikabyo ivaho nabi. Tujye mu mateka ya Rayon turebe uko byagiye bigenda nko kuva mu 1988 igihe uwitwa Majyambere Silas yazaga akangata nyuma akayita mu muhanda ataranigeze ahemba abakinnyi n'ukwezi na kumwe.

you

                           Mudaherenwa arikumwe na De Gaule

Nyuma ya 1994 abantu bayoboye Rayon sport bakwiye ishimwe ni:Muvunyi Paul n'ubwo yagiye akorana na Dukundane akamunaniza yaragerageje.Rumongi Rongin ninawe wazanye CECAFA yaje kunanizwa aregura ahita anazinukwa no kongera kugaruka mu nama zose.

gaci                              Gacinya ikipe iramunaniye

Dr Rwagacondo nawe yagize ibihe byiza aza kunanizwa ,ariko we yanze kwegura ngo azinukwe. Meya Murenzi we ntiwabona aho umushyira kuko yarananijwe kubera ko ari umunyepolitiki aracyacungira hafi. Ntampaka Theogene baramunanije bamuteza abantu batagira umurongo baramutuka ,none ikipe irabananiye.

ko                             Iyi komite yararenganye

Abayoboye nabi Rayon bo tuzabavuga ubutaha ,ariko tuvuge iyi komite n'umutoza wabo. Mudaheranwa Youssuf yaravuzwe muri iy'ikipe biraceceka birongera ,ariko noneho arayishenye pe. Igihe iyi komite ijyaho Mudaheranwa yari ahari. Abazi gucungira hafi bati: Mudaheranwa yari aje kwimika umuhungu we kugirango babone uko basenya ikipe.

ra                                    Ooh Rayon mutuzizi iki rayon  abakinnyi ntibagihembwa

Uyu mutoza yashatswe nande niba atari Mudaheranwa? ubu Gacinya bamugize ikiraro barambuka bazi ko abareyo basinziriye ,kandi bazanye n'umutoza uzaceceka none bibaye  ngombwa ko batahwa na bomboli bomboli. Nigute Shafi yakwitwaza ngo akunda ikipe akagura imikino yose kandi azi ikomeye  mu gihe Rayon sport iri buhure n'ikipe yoroshye itari bwinjize amafaranga nta nagaragare ku kibuga. 

Ubu se ni ko kubaka ikipe? Gacinya namugira inama yo kwegura amazi atararenga inkombe kuko nutsindwa umukino wo ku cyumweru na mukeba  APRFC uzamenye ko ubutaha ntanuzaza kureba ikipe ya Rayon sport.

Ephrem Nsengumuremyi

2 thoughts on “youBomboli bomboli yibasiye Rayon sport

  • October 24, 2015 at 12:20 pm
    Permalink

    Sorry nashakaga kuvuga “Ariko kubera ukuntu nanga uburiganya, ubujura, n’ubuhemu, kandi bikaba aribyo byibera muri Rayon Sport, ubu singishaka kuyumva…… Irimo irahesha isura igihugu kabisa.

    Reply
  • October 24, 2015 at 12:16 pm
    Permalink

    Rayon Sport nayikundaga, Ariko kubera ukuntu nanjye uburiganya, ubujura, n’ubuhemu, kandi bikaba aribyo byibera muri Rayon, ubu numva ntagishaka no kuyumva. Kuva nareba interview ya Coach wabo narayizinutswe. Ahubwo azayirege muri FIFA ifungwe burundu, kuko nta kindi imaze uretse guhesha isura mbi u Rwanda.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *