deFerwafa kwangisha abanyarwanda umupira w’amaguru

Ibihe bibi byugarije umupira w'amaguru ababishinzwe barebera cyangwa basangira indoke zitegurwamo CHAN.De Gaule we yabaye ikinani mu mupira w'amaguru mu Rwanda kubera ko yabaye umunyagitugu ukomeye cyane.Mu Rwanda birantangaza iyo baseka Perezida w'u Burundi Nkurunziza bagasiga uzambije umupira w'amaguru.Hatitawe ku makosa yo hambere turebe mu minsi mike ayo akoze agakomeza gukingirwa ikibaba.de

                                                                    De Gaule anize umupira w'amaguru

Ibya Ferwafa byose biratezwa cyamunara muri uku kwezi k'Ukuboza kubera amwe mu madeni De Gaule abereyemo ibigo bitandukanye. Ubu abayobora makipe mu Rwanda mbafata nkabafatanyacyaha na De Gaule mu kuniga umupira w'amaguru.Ubu amwe mu makuru azunguruka mu mupira w'amaguru hano mu Rwanda yemezako ubu  bawushyize mu kabati k'abategetsi mu gihe mbere wayoborwaga n'abacuruzi ,bityo ikipe zikagira uko zibaho  abafana bakaza ari benshi ku bibuga bitandukanye.Ubu se wavuga ngo ikipe ifashwa n'akarere kaRubavu biyimariye iki idahembwa,ifashwa n'intara y'ibirasizuba nayo umushahara  waragiye uzazana na Yezu nagaruka,mu keba wayo Rwamagana yo byararangiye ni ugukorera itorero naryo ritazwi. Imwe yitwa ko ifashwa n'akarere ka Nyarugenge yo  wallah  byararangiye kubaza umushahara n'icyaha kirenze ibindi.

Aha rero niho abayobora amakipe mbagaya ngira nti:Ese kuki mwemera ko De Gaule abafatira ibyemezo mukemera ko n'icyo kinyoma cy'iyo nkunga yababeshyaga ko kije mwanganya n'ikipe zo mu icyiciro cya kabili? Abakunda umupira w'amaguru banafite kashe nyobozi muzabwire abanyarwanda niba De Gaule mwaramuhaye gahunda yo gusenya ruhago nyarwanda?ikindi muzabwire abanyarwanda niba  ikipe y'igihugu izabaho ukwayo  cyangwa niba iva mu makipe yahano mu gihugu?ubuse koko mwashyigikira ko shampiyona ihagarara amezi atatu ngo harategurwa iyo kipe? Amavubi yaramaze kuzamuka De Gaule mu muzanye amaze kumanukaho imyanya myinshi cyane,ubwose murubaka umupira cyangwa murawusenya.

De Gaule yateguye imirwano muri stade Amahoro kugirango bihariwe Rayon sport,nimurebe ukuntu yarahagaritse iryshanwa ryafashije amwe mu makipe gukomeza imyitozo.Niba mwaramuburiye akazi mwamusubiza ako kujya azana abakongomani babyina nkako yakoraga mbere yuko FPR ifata ubutegetsi.

Nsengumuremyi Ephrem

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *