muzukaUmuryango wa Salim Bin Seff Toki uratabaza ubutabera kugirango usubizwe amazu yawo

Urukundo rwarakonje kugeza naho abantu bahindutse abandi barabica. Iyi yari ingoma ya MRND.Urugamba rurangiye mu ngoma ya FPR naho hari abakoze amakosa yo kwigabiza imitungo yabandi.Aha niho dukura inkuru ivuga ko abana ba Salim Bin Seff Toki batabaza Perezida Kagame ngo abarenganure abaheshe imwe mu mitungo yabo yigabijwe na bamwe mu bayibohoje.Abana bo kwa Salim Bin Seff Toki ni abana batanu aribo:Abdallah Salm.Hilal Salim.Amur Salim.kongeraho bashiki babo aribo:Mariam SAlim.Nasra Salim. Umutungo basaba ko basubizwa ugizwe ni inzu ibarizwa ahitwa mu cyarabu ikaba yaravuye ku kibazo cyatejwe na Mubera Leopord ,aho avuga ko yasahuwe na Abdallah Salim .Abavandimwe ba Abdallah aribo bariya twagaragaje haruguru baragira bati:Niba Abdallah yarasahuye umutungo wa Mubera ko icyaha ari gatozi kuki hagurishwa iby’umuryango wa Salim Bin Seff Toki mu gihe Leta y’u Rwanda ivuga ko umuntu azajya yihanirwa ku giti cye. rugege

                               Sam Rugege Perezida w'urukiko rw'ikirenga

Abavandimwe ba Abdallah baragira bati:Twe ntabwo dushyigikiye uwaba yarakoze icyaha gihungabanya ubuzima bwundi ,ariko nanone natwe niturenganurwe hagulishwe umutungo wa Abdallah kandi nabwo ahabwe umwanya wo kwiregura ibyaha aregwa hatabayeho kumuhimbira humvikana uruhande rwa Mubera urega gusa. Hilal Salim. Amur Salim.Mariam Salim.Nasra Salim bandikiye urukiko rukuru rusesa imanza rwa Nyabisindu bikaba byari tariki 31/12/1997 urukiko rusinya ko ruyibonye tariki 08/01/1998.Iy’ibaruwa yasabaga urukiko ko rwatesha agaciro igurishwa ry’inzu iri muri Parcelles nimero 1/451 iri muri Commune Urbaine de Ngoma Perefegitire Butare.Umuryango wa Abarabu bo muri Butare babarizwa mu gihugu cya Oman nabo basabye gutesha agaciro ikirego cya Mubera yaregaga Abdallah Salm kuko inzu yashakishwaga itariye. Ibi byashingirwaga ku irage rya Salim Bin Seff Toki yakoze  tariki  25/11/1976 hari aba bakurikira.Hamed Bin Mohamed.muzuka

                   Meya Muzuka imitungo y'abarabu ishobora kumuganisha mu nkiko

MohamedBin Ali EI Busaid.Mohamed Bin Hamed Sinavi.Hamud Bin Mohamed Toki. Iy’inzu ibarizwa ahazwi  ku izina ryo mu Cyarabu.Intandaro y’ibibazo yavuye kuri Mubera Leopord washinje Abdallah umuhungu wa Salim Bin Seff Toki ko mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yamusahuye.Umuryango w’abana ba Salim Bin Seff Toki baje kongera kwamagana igurishwa ry’inzu y’umuryango wabo kuko berekanaga ko ikibazo cy’umuvandimwe wabo Abdallah Salim afitanye na Mubera ko kitatuma inzu yabo igurishwa. Nibwo bongeye kwamagana icyo gikorwa kigayitse kuko tariki  ya 21/02/1998  bandikiye  perezida w’urukiko rusesa imanza rwa Nyabisindu bamwereka amakosa yakozwe.

Abo mu mujyi wa Butare baragira bati: Twe nk’abakurikiranye ibibazo bya Abdallah na Mubera kandi tukaba tuzi amategeko y’u Rwanda ko ntawe uzira icyaha cy’undi  ibyakozwe ni amakosa akomeye.Iy’inzu Salim Bin Seff Toki yayitunze hakiri Komine Mukura ifiteVol.R IV Folio 17.Urukiko  rw’iremezo rwa Butare rwahamagaje Abdallah Salim tariki ya 15/09/1995 ngo azitabe aburane na Mubera Leopord baburane miliyoni cumi n’eshanu(15.000.000 frw) ava ku bicuruzwa bye  yamusahuye mu kwezi kwa kane 1994 kandi hakaniyongeraho n’akababaro k’inyungu.

Abo twabashije kuvugana  nabo bo mu mujyi wa Butare bo bati: icyo gihe ntabwo byari urubanza ahubwo byari iterabwoba kuko ntabwo bashakaga ko Abdallah yisobanura cyangwa ngo azane abagabo bamutangire ubuhamya kuko bamugeraga ku mujyana muri gereza ya Karubanda.Tariki ya 29/10/1997  nabwo pariki yashakaga Abdallah ngo ayitabe ahageze babura ikirego arataha.Tariki ya 04/03/1998 nabwo pariki ya Butare yongeye guhamagaza Abdallah ngo ayitabe kandi nabwo yari amayeri yo kumuganisha iya Karubanda.

Abana ba Salim Bin Seff bahagarariwe n’umwe mu bana be ariwe Mriam Salim bareze Mubera Leopord berekana ko ibyo yakoze ashaka kubatwarira inzu y’umuryango ataribyo. Tariki ya 28/11/1998 nibwo Mubera yahaburaniye na Mariam Salim kuko  mu rukiko rw’ubujurire rwa Nyabisindu basabaga ko  inzu yagarurwa mu maboko y’umuryanga wa Salim Bin Seff Toki kuko atari iya Abdallah. Aha Mriam Salim yerekanaga ko  umutwe w’itegeko wa 375/c.p.c.c wirengagijwe hamwe n’undi 376/c.p.c.c bikaba byarahaye imbaraga Mubera  zo kubarenganya.

Iy’inzu yaje kugurishwa miliyoni cumi n’esheshatu n’ibihumbi magana cyenda(169.00.000frw)Bamwe mu barabu baba mu gihugu cya Oman baje kwandikira inzego z’ubutegetsi bw’u Rwanda bazisaba kurenganura umuryango wa Salim Bin Seff Toki kugirango usubizwe inzu yabo doreko yanagurishijwe amafaranga make cyane ugereranije naho iri.

Abandikiye  ubutegetsi bw’u Rwanda ni:Nassor Said.MasudMohamed.Nassor Hamud Arfi.Mohamed Ali.Seff Hamud Toki.Nassor Beder.Saleh Self.Hamud Salm Arfi.Nassor Salim Sultan.Ibi nabyo byateshejwe agaciro. Byagezeho  bandikira uwari Ministri w’ingabo z’u Rwanda icyo gihe Gen Paul Kagame ngo abarenganure kuko yaratangiye kugenda abikora ,ibaruwa yanditswe na Hiral Salim na mushikiwe Mriam Salim.Iperereza ryacu twakoze ngo ibaruwa ntabwo yagejejwe k’umuyobozi wari wandikiwe none ubu bakaba barongeye ku mutakira nka Perezida w’u Rwanda kandi ukemura ibibazo byatewe na bamwe mu bayobozi batuzuza inshingano barahiriye.

Abatuye umujyi wa Butare twaganiriye bose babanje kunsaba ko ntatangaza amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo.Ibyo nko mu ihame ry’itangazamakuru narabibemereye ,maze buri wese ati:Jyewe navukiye  hano Butare mu 1964 nageze muri uyu mujyi ndangije amashuri abanza mpita ntangira gucuruza mu isoko  nkorera abandi, kubigendanya n’ikibazo warumbajije kiri hagati ya Abdallah na Mubera ko yamusahuye ntacyo nzi kuko intambara irangiye bavugagako ibintu byo mu mujyi wa Butare byasahuwe n’abasirikare bo mu ishuri rya ESO.Undi twaganiriye we yabaye umukaraningufu nawe ntaho yatandukaniye na mugenzi we kuko yantangarije ko Mubera yagiraga idepo mu mazu yo kwa Salim  kandi   amupakururira avuye kurangura ,kandi ko yacuruzaga ibyerekeranye n’ibiribwa.

Naho Abdallah  yacuruzaga ibyuma by’imodoka .Mubera yamaze gukora ikinamico ryo kurega ko Abdallah  yamusahuye ari ukugirango amazu yabo atezwe  cyamunara agurwa n’umugore witwa Anitha amafaranga make adakwiranye nayo. Umukuru w’igihugu Paul Kagame iyo yasuye uturere abaturage baba bafite inyota yo kumutura ibibazo batezwa na bamwe mu bayobozi babarenganya kugeza naho bamwe bateshwa ibyabo.Umuryango wa Salim uteze igisubizo kwa Perezida Kagame kuko abandi bo babarenganije bikabije.

Iy’inkuru turacyayiva imuzingo twegerenya ibimenyetso byinshi kuko nk’ubu abantu baragira bati:Abdallah yavuye mu Rwanda nawe ahunze agarutse baramwataka Babura ibimenyetso kuko iyo biboneka ntabwo bari kutamufunga.Abandi bati Abdallah nakurikiranwe niba hari icyo bamushinja ariko inzu y’umuryango

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *