Photo Gitifu GishamvuHuye:Umurenge wa Gishamvu uratabarizwa

Hashize igihe kitari gito bivugwa ko mu murenge wa Gishamvu ishyamba atari ryeru hagati ya Gitifu Ruti na bamwe mu baturage buwo murenge. Intandaro yabyose irava ku gitugu cye giherekejwe n’iterabwoba akomeje gushyira ku baturage.Uurenge wa Gishamvu wagiraga ibikorwa by’amajyambere bitandukanye none ubu n’imihanda yarasibamye.Photo Gitifu Gishamvu

                   Gitifu Ruti azambije umurenge wa Gishamvu kugeza nubwo abakoze muri V.U.P abambuye

Gitifu Ruti yanga ko bamwe mu baturage barangiza ibibazo hagati yabo bishingiye kuri imwe mu mitungo yangijwe mugihe cya jenoside yakorewe  abatutsi mu 1994. Bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru ingenzi bagitangarije ko Gitifu Ruti abakorera ibikorwa bigayitse cyane ,bakabishingira nk’iyo hari ufite igikorwa cye yikorera kimuzanira inyungu cyane nko mu rwego rw’ubucuruzi. DOC01 DOC01 002

Nyuma yibyo bikorwa bigayitse noneho ubu rurageretse n’abasigajwe inyuma n’amateka batuye ahitwa  i Rusasa ku nkunga yabo yabariye kugeza na n’ubu akaba yarayibimye.Inzego zimwe na zimwe zagejejweho ikibazo cya  Zirabaruta na bagenzi be zarabatereranye kugeza naho basigaye bajya k’umurenge Ruti akabateza inkeragutabara zikabirukana.

Guverineri w’intara y’amajyepfo bwana Munyentwari Alphone baramwandikiye nawe aterera agati muryinyo yimana igisubizo. Abandi bagatangaza ko Guverineri yaba atarahawe iyo baruwa yandikiwe na Zirabaruta asaba kurenganurwa. Niba inzego z’u Rwanda zica ruswa kuki zidaca n’akarengane?abahanga mubyo gutegeka bemeza ko ruswa ibyarwa n’akarengane kuko iyo wimwe ubutabera ubugura,kandi kubugura uba utanze ruswa.Inzego zishinwe umutekano iki kibazo zirakizi,ingoma ya Meya Muzuka yandikiwe inshuro nyinshi yanga gukoma Ruti nka rutenderi batendetse i Gishamvu.

Ubuse iyi niyo miyoborere? FPR se yo ibi ibivugaho iki?kuvangira Leta  ntibisaba ko waba uri inyuma yayo ?ibi bya mafaranga y’abasigajwe inyuma n’amateka  bizakemurwa n’imana naho inzego zo zarabatereranye.

ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *