DOUwimana Judithe yashenye urugo rwe atanyuzwe none yasenye wÔÇÖumuvandimwe we Uwimana Scolastiqwe aratabaza kubera akarengane akomeje gukorerwa

Yanditswe kuya 26-03-2016 saa 16:50'  na Nsengumuremyi Ephrem

Umugani ungana akariho!!! Babivuze ukuri ngo agakunze ababili karabateranya!! Uwimana Judithe n’umuvandimwe Uwimana Scalastiqwe bapfuye Gatete Francois.  Inkuru zakomeje kuba kimomo kugeza no mu itangazamakuru ,aho bivugwako umugabo Gatete Francois washakanye na Uwimana Scolastiqwe bakabyarana abana batanu ko ubu ishyamba ryaba atari ryeru hagati yabo.DO

Uyu mugabo niwe Gatete Francois hamwe n'umugore we Uwimana Scolastiqwe

Inzego za Leta zikwiye gukurikiranira hafi ibibazo bya Gatete n’umugore we Uwimana kuko bigeze aho kwibaza abana babo hejo hazaza. Gatete na Uwimana bafitanye abana batanu bakaba aribo bahura n’ikibazo gikomeye kuko ngo ubu Gatete yabashyiriye inshoreke ye ariyo Uwimana Judithe. Tukimama kumva izo nkuru twagerageje gushaka impande zose zivugwa mu kibazo,duhera kuri Uwimana Scolastiqwe.DO 003

 Uyu Mudamu ukikiye abana wambaye iburuze itukura niwe Uwimana Judithe washenye urugo rwe agakurikizaho urw'umuvandimwe we

Twatangiye tumubaze niba afite umugabo tumubaza n’izina rye?Uwimana ati:Mfite umugabo yitwa Gatete Francois dufitanye n’abana batanu.Twabajije Uwimana niba babana cyangwa batabana n’icyaba cyaratumye baba batakibana?Uwimana ati:Nibyo koko hashize igihe umugabo tutabana kubera kumpohotera akankubita kugeza no ku nzego z’ibanze zaho twari dutuye.Ubona biterwa n’iki kugirango mube mushwana? Iibazo gikomeye ni ugushaka kunnya imitungo twahahanye yitwaje ko nta gikumwe dufitanye,ikindi ubu kimpangayikishije ni umuvandimwe wanjye twonse ibere rimwe witwa Uwimana Judithe washenye urugo rwe akanga umugabo we Malonko Dieudonne babyaranye abana batatu.DO 004

Uyu ni umwe mu bana Gatete Francois yabyaranye na Uwimana scolastiqwe

Twabajije Uwimana amakuru amuvugwaho ko yaba yarashatse undi mugabo?Uwimana ati:Ibyo ni ibinyoma bya Gatete afatanije n’umuvandimwe wanjye Uwimana Judithe washenye urwe agahita yigaruriza umugabo wanjye none n’abana banjye bakaba barabanyimye nkaba ndiho ntakambira abayobozi ngo bandenganure bampe abana banjye kuko bakiri bato ari abo kurerwa na nyina. Amakopi dufite yo mu nzego zitandukanye zerekana uko imibanire iri hagati ya Gatete n’umugore we Uwimana Scolastiqwe ihagaze tukazabishyiramo ubutaha.

Tumaze kuganira na Uwimana Scolastiqwe twagerageje gushaka Gatete Francois hari sa sita n’iminota itatu bikaba byari tariki 25/03/2016 kuri telefone ye igendanwa ariyo 0781465043.Twamubajije ikibazo kiri hagati ye n’umugore we witwa Uwimana Scolastiqwe? Gatete yadusubije ko nta mugore agira we ko yemera  abana yabyaye. Tamubajije impamvu ahakana ko nta mugore agira kandi barabyaranye abana batanu? Gatete yadutngarije ko ubu ngo afite uburenganzira bwo gushaka undi mugore ko uwo mubwira umugabo we yitwa Musayidizi John. Tabajije Gatete impamvu ahakana ko Uimana Scolastiqwe ko atari umugore we kandi yarabyemereye ikinyamakuru Gasabo? Gatete yadusubije ko nta mugore agira. Ibi rero ni ukubeshya kuko

Gatete mu kiganiro n’ikinyamakuru Gasabo yiyemereye ko Uwimana Scolastiqwe ari umugore we babyaranye.Gatete mu nkuru dukesha ikinyamakuru Gasabo avuga ko yagannye inkiko mu rw’ibanze rwa Nyarugenge ngo aburane imitungo n’umugore we Uwimana Scolastiqwe..Umunyamakuru yabajije Gatete icyo abona apfa n’umugore we,Gatete asubiza umunyamakuru yamubwiye ko yoshywa n’abantu bibumbiye muri Rwamatamu Familly yatangaje ubushize.Naje guhamagara Uwimana Judithe mubaza ku nkuru zimuvugwaho zo gusenya urugo rwe akanasenya urw’umuvandimwe we byari sa kumi n’imwe zuzuye byari tariki 25/03/2016? Uwimana Judithe ajya kunsubiza yarantutse ambwira ko bitandeba kandi ko urangaye bamwiba.

Nyuma y’imonota mike Gatete yakoresheje nimero ye 0781465043 arantuka cyane yongera kuvuga ko nta mugore agira ko uwo yashaka wese babana. Twaje guhamagara Musayidizi John kuri telephone ye igendanwa ariyo 0788525201wari washyizwe mu majwi na Gatete mubaza nkukuru  avugwaho? Musayidizi ati:Urwo ni urubwa Gatete agenda ashaka kunshyiraho kuko yananiwe inshingano z’urugo rwe.Musayidizi ubu we ngo arambiwe amagambo yo gusebanya ya Gatete kuko we afite inshingano zo kumenya umuryango we.

Bamwe mubo twaganiriye ariko bakanga ko amazina yabo yajya ahagaragara kubera gutinya Gatete badutangarije ko ngo ari umuntu wigize indwanyi ko uwo bavuganye ahita akubita.Ibi rero nanjye nkurikije uko twavuganye n’ibitutsi bye byaba gihamya.Ibitutsi bya Gatete bigayitse byose narabirikodinze. Abarengera abagore n’abana nibabaze Gatete hamwe n’Uwimana Judithe icyo bababuriza uburenganzira abana babyawe na Uwimana Scolastiqwe.Umukuru w’igihugu mu ruzinduko rwe mu karere ka Rubavu yiyamye ababyeyi babuza abana uburenganzira bwabo.Gatete rero iterabwoba ryawe no kwigira ngo wagura uwo washaka bireke kuko amazi siyayandi.

Umugani ungana akariho!!! Babivuze ukuri ngo agakunze ababili karabateranya!! Uwimana Judithe n’umuvandimwe Uwimana Scalastiqwe bapfuye Gatete Francois.  Inkuru zakomeje kuba kimomo kugeza no mu itangazamakuru ,aho bivugwako umugabo Gatete Francois washakanye na Uwimana Scolastiqwe bakabyarana abana batanu ko ubu ishyamba ryaba atari ryeru hagati yabo.Inzego za Leta zikwiye gukurikiranira hafi ibibazo bya Gatete n’umugore we Uwimana kuko bigeze aho kwibaza abana babo hejo hazaza. Gatete na Uwimana bafitanye abana batanu bakaba aribo bahura n’ikibazo gikomeye kuko ngo ubu Gatete yabashyiriye inshoreke ye ariyo Uwimana Judithe.

Tukimama kumva izo nkuru twagerageje gushaka impande zose zivugwa mu kibazo,duhera kuri Uwimana Scolastiqwe.Twatangiye tumubaze niba afite umugabo tumubaza n’izina rye?Uwimana ati:Mfite umugabo yitwa Gatete Francois dufitanye n’abana batanu.

Twabajije Uwimana niba babana cyangwa batabana n’icyaba cyaratumye baba batakibana?Uwimana ati:Nibyo koko hashize igihe umugabo tutabana kubera kumpohotera akankubita kugeza no ku nzego z’ibanze zaho twari dutuye.Ubona biterwa n’iki kugirango mube mushwana? Iibazo gikomeye ni ugushaka kunnya imitungo twahahanye yitwaje ko nta gikumwe dufitanye,ikindi ubu kimpangayikishije ni umuvandimwe wanjye twonse ibere rimwe witwa Uwimana Judithe washenye urugo rwe akanga umugabo we Malonko Dieudonne babyaranye abana batatu. Twabajije Uwimana amakuru amuvugwaho ko yaba yarashatse undi mugabo?Uwimana ati:Ibyo ni ibinyoma bya Gatete afatanije n’umuvandimwe wanjye Uwimana Judithe washenye urwe agahita yigaruriza umugabo wanjye none n’abana banjye bakaba barabanyimye nkaba ndiho ntakambira abayobozi ngo bandenganure bampe abana banjye kuko bakiri bato ari abo kurerwa na nyina. Amakopi dufite yo mu nzego zitandukanye zerekana uko imibanire iri hagati ya Gatete n’umugore we Uwimana Scolastiqwe ihagaze tukazabishyiramo ubutaha.

Tumaze kuganira na Uwimana Scolastiqwe twagerageje gushaka Gatete Francois hari sa sita n’iminota itatu bikaba byari tariki 25/03/2016 kuri telefone ye igendanwa ariyo 0781465043.Twamubajije ikibazo kiri hagati ye n’umugore we witwa Uwimana Scolastiqwe? Gatete yadusubije ko nta mugore agira we ko yemera  abana yabyaye. Tamubajije impamvu ahakana ko nta mugore agira kandi barabyaranye abana batanu? Gatete yadutngarije ko ubu ngo afite uburenganzira bwo gushaka undi mugore ko uwo mubwira umugabo we yitwa Musayidizi John. Tabajije Gatete impamvu ahakana ko Uimana Scolastiqwe ko atari umugore we kandi yarabyemereye ikinyamakuru Gasabo? Gatete yadusubije ko nta mugore agira. Ibi rero ni ukubeshya kuko

Gatete mu kiganiro n’ikinyamakuru Gasabo yiyemereye ko Uwimana Scolastiqwe ari umugore we babyaranye.Gatete mu nkuru dukesha ikinyamakuru Gasabo avuga ko yagannye inkiko mu rw’ibanze rwa Nyarugenge ngo aburane imitungo n’umugore we Uwimana Scolastiqwe..Umunyamakuru yabajije Gatete icyo abona apfa n’umugore we,Gatete asubiza umunyamakuru yamubwiye ko yoshywa n’abantu bibumbiye muri Rwamatamu Familly yatangaje ubushize.Naje guhamagara Uwimana Judithe mubaza ku nkuru zimuvugwaho zo gusenya urugo rwe akanasenya urw’umuvandimwe we byari sa kumi n’imwe zuzuye byari tariki 25/03/2016? Uwimana Judithe ajya kunsubiza yarantutse ambwira ko bitandeba kandi ko urangaye bamwiba. Nyuma y’imonota mike Gatete yakoresheje nimero ye 0781465043 arantuka cyane yongera kuvuga ko nta mugore agira ko uwo yashaka wese babana. Twaje guhamagara Musayidizi John kuri telephone ye igendanwa ariyo 0788525201wari washyizwe mu majwi na Gatete mubaza nkukuru  avugwaho? Musayidizi ati:Urwo ni urubwa Gatete agenda ashaka kunshyiraho kuko yananiwe inshingano z’urugo rwe.Musayidizi ubu we ngo arambiwe amagambo yo gusebanya ya Gatete kuko we afite inshingano zo kumenya umuryango we.Bamwe mubo twaganiriye ariko bakanga ko amazina yabo yajya ahagaragara kubera gutinya Gatete badutangarije ko ngo ari umuntu wigize indwanyi ko uwo bavuganye ahita akubita.

Ibi rero nanjye nkurikije uko twavuganye n’ibitutsi bye byaba gihamya.Ibitutsi bya Gatete bigayitse byose narabirikodinze. Abarengera abagore n’abana nibabaze Gatete hamwe n’Uwimana Judithe icyo bababuriza uburenganzira abana babyawe na Uwimana Scolastiqwe.Umukuru w’igihugu mu ruzinduko rwe mu karere ka Rubavu yiyamye ababyeyi babuza abana uburenganzira bwabo.Gatete rero iterabwoba ryawe no kwigira ngo wagura uwo washaka bireke kuko amazi siyayandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *