mukura3Ikipe Mukura VS ntishimwa kabili

Umutoza okoko ntabwo yari yamenya iyo ava niyo ajya mu mupira wo mu Rwanda.Ikipe zose arazizengurutse,kandi azivamo nabi.

 Mukura ikipe itagira amateka ahamye kubera ko itaribikaho igikombe gikomeye cyitwa icya shampiyona. Amateka y'ikipe ya Mukura yerekana ko yabayeho ikina ikagira abakunzi kuko yajyaga ibasha gutwara bimwe mu bikombe byakinirwaga mu Rwanda igatinya gutwara shampiyona.Amateka y'umupira w'amaguru yemeza ko watangiriye ku kibuga cyari imbere ya Economent Generale ya Diyoseze ya Butare.Umupira w'amaguru ukaba aribwo watangiye gukinwa mu Rwanda mu 1928. Amakuru ava mu basaza bo hambere yemeza ko watangijwe n'Abafurere bayoboraga ishuri ryitwaga Indatwa nyuma rikaza kwitwa Groupe Scolaire officiel de Butare.Ikipe yabo yitwaga Victor.mukura1

                                                                                      Umutoza Okoko 

Mu gihe cy'ingoma ya cyami muri Astrida hari amakipe ayoborwa n'amadini keretse Amaregura y'Umwami Mutara III Rudahigwa. Aho Repubulika iziye mu mujyi wa Astrida habaye komine Mukura n'ikipe yabo ihita ifata iryo zina.Izina rimaze kwemezwa bamwe mu bafurere bateraga inkunga ikipe basabye ko hakongerwaho  Victor,ni uko rero ikipe yitwa Mukura Victor sport ityo.Ibigwi bya Mukura na bamwe mu bakinnyi bayikiniye kuva mu 1961 kugeza ubu:Hakizumwami Alias Nyirandege  wabaye umunyezamu ukomeye.Mazuru Charles hamwe n'umuvandimwe we Mazuru Joseph.Busarabwe Modeste.Kanamugire Aloys ubu ni umwe mu batoza mu Rwanda.

mukura2                                  Mukura yatwaye igikombe cya Pentecote ifashwa na SULFO

Furere Rutaremara Anaclet. Bapfakurera Alfred. Ndakaza Joseph waje no kuyibera umutoza. Mukura y'icyo gihe yarakinaga abakunzi benshi b'umupira w'amaguru bakundaga amacenga yayo.Nyuma yagize abakinnyi nka:Runyinya Barabwiriza,Karenzi Pierre Claver,Ngango Felecien, Karabaranga,Karongire Jean Baptiste, Kinyango Andre, Nakabwa Etienne, Baudouin Robero,Kayihura Camille, Kayirege Jean Claude, Gatama Kamarondo umukinnyi mwiza wabayeho nta n'uramusimbura . Rutagengwa Charles Alias Runuya,  Dr Muhima,Sadiki Moise, Ruzindana Louis,Ndamage Vincent,Mutana Paul.Nyuma y'ibyo rero Mukura yaje kuzamura bamwe mu basore bo muri amwe mu masegiteri yo hafi y'umujyi aribo: Rutayisire Emmanuel, Assuman Faradh,Rubatu Jean nawe ni muri rwa rwego rwa Mukura yabatizaga abanyamahanga,Ngiruwonsanga Emmanuel,Gasangwa Celestin Alias Tigana na mukuru we Rudasingwa Justin Alias Gaturira,Mukura rero muri kwakubatiza yazanye umukongomani kabuhariwe witwaga Nderema  bahita bamwita Ndamage Jules,Gashirabake Assumana umwe mubanyezamu bari bazi gufata penalite. Mutijima Janvier, Rutagengwa Theophil,Misago Boniface Alias , Cyanira,Nzeyimana Ignas, Ndagano, Mugemana Didas,Gahigi Innocent, Mahanga Thomas,Mwambari Andre ,Karekezi Kizito, Kopa Kitenge,Miyagato Hubert, Kato Patrick,  Musisi,Rutegazihiga Martin,Ntwari Alias Gashubi,Masumbuko, Fuston n'umuvandimwe Paul,Ntare Fréderic, Mugiraneza Grégoire, Meme Tchité, Karurika Dieudonné,  Hakizimana Charles,Bizimana Canisius,Muronda Jean Pierre,,  Mugiraneza Léonard, Niyitegeka, Ishimwe Claude, , Rwagafirita Jean Pierre, , Nkurikiyumukiza Christian,  Rajabu, Rubashimikore Kizito ,  Amuyali Damas. Djuma Saidi, Stanley, Ndayiragije Michel, Shaban Mohamed, Pacfiqwe,Muhayimana Théoneste, Khaald Hassan, Modera Shabani,Bahati Olivier, Nduwimana Hassan, , Mutarambirwa Jabir, Munyaneza Djuma,, Hakizimana Jean, Onya Shungu, Rufigi Richard, Gashugi Abdul, Sororezo, Mugabo Alexis, Habonimana Amoni, Kalisa Nino, Ndeze François,Nshimiyimana Canisius, Ngawina, Milimo Médard, Ntabanganyimana Sèrge, Rugumana Bienvenu, HamissYusuf..Birori Daddy Agiti, Bizimana Didier, , Habimana Sebastien, Kagere Medie,Kalinda Viateur, Maniraguha Nicolas, Mpamo Amiel, Mudeyi Aquité, Mugisha  Eninga Fredy, Mulinga, Kabiona Guily, Munyambegu Aboubakary,Murengezi K. Rodrigue, Ndayisenga Mbanyi, Ndikumana François Bodo, Nganza Alexis (Bébé), Nkurikiye  Olivier, Nshimiyimana Aboubakar,, Nshimiyimana Venuste, Rurangwa Jules, Shyirakumutima Aziz, HUSSEN,Ndarabu Taata, , Yumba Kayite. Mukura y'ibyo bihe yapfaga no gutwara ibikombe bya Kiriziya Gaturika none yabikuyeho.mukura3                                                      Mukura ya Gatama ,Hubert, Rutayisire Emmanuel, Runuya, Gashirabake Asuman, Nzeyimana Ignace na Ngiruwonsanga.

Ubu rero birerekana ko Mukura yari igifite agafaranga ko kubeshya beshya abakinnyi kurusha za mukeba wayo arizo Kiyovu na Rayon sport ,gusa ikibazo cy'umutoza watsinze imikino imwe none indi ikaba igiye kumubera ikibazo.

Umuti mu kibuga kimwe mu nzitizi zishobora gutuma amakipe yo mu Rwanda atazajya agira icyo ageraho.  Murenzi Louis 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *