kassa12Inkuru ibaye kimomo Kassa Mbungo ikipe iramunaniye peeee!!!

Kassa kubera umunzenze yahawe na Rayon sport w’ibitego bitatu yisubiyeho yasandaye kuko yasabye imbabazi abanyamakuru cyane uwitwa Imfurayacu Jean Luc.Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gukubitirwa ahareba i   Nzega na APR FC ,yavuze abanyamakuru bashaka kumwirukanisha.Iki nicyo cyatumye asaba imbabazi abanyamakuru kuko umunzenze  yaramaze gukubitwa na Rayon warumumazemo amakari kuko noneho yaramaze kubona ko inzira yo kwirukanwa igeze mu muryango we agenda amaguru adakora hasi. Kassa we yavuzeko niyo Police fc yaba iyanyuma ko atakwegura ko yategereza kwirukanwa kugirango ahabwe imperekeza.Biravugwa bigacecekwa bikongera bikubura,ubu rero umutoza Kassa utoza Police fc ageze mu marembera yo kuyitoza. Kassa yarihanukiriye ati:Niyo Police fc yanyirukana natoza n’ahandi. Ibi ni ukwikirigita ugaseka’’ Police fc niyo kipe mu Rwanda yakoresheje amafaranga menshi kugirango ibashe gutwara igikombe cya shampiyona. Itangazamakuru iyo wakoze byiza riragushima wakora bibi rikakugaya ngo wikosore. Umutoza Kassa we ntabwo yigeze yemera gukosorwa,ahubwo yiyumvisemo ko yagezeyo none shampiyona imweretse ko ntaho ava nta naho ajya. Kassa yatsinzwe na APR fc bukeye na mukeba wayo Rayon sport yo imwicira ibitekerezo imunyagira inamurusha kuko yamukubise bitatu kuri kimwe.kassa12

Kassa yikomye itangazamakuru arisaba imbabazi ntagaruriro

Kassa atoza As Kigali yakunze kugenda ahanwa kubera imyitwarire igayitse yabaga yerekanye ku kibuga. Umukino wahuje Police fc na APR fc yashatse kurwana n’umukinnyi Iranzi Jean claude nawe bizwi ko ikinyabupfura cye kigerwa ku mashyi. Kassa ubu rero biragoye kugirango azongere kubona indi kipe atoza mu Rwanda. Abakurikiranira hafi igura ry’abakinnyi Police fc yaguze bemeza ko ryakozwe nabi. Nigute abakinnyi batatu bakina ku mwanya umwe Mushimiyimana Mohamed,Nshimiyimana Amurani,Ndatimana Robert? Myugariro wa Police fc ubu kuzibira ba rutahizamu biramugora kuko yabuze mugenzi we bari bamenyeranye wirukanywe na Kassa akigira muri Kiyovu . Abakurikiranye icyuho Uwiringiyimana Aman yasize mu ikipe ya Police fc basanga aricyo kirunduye  Kassa. Iyo mu mupira utsindwa hatabuze amafaranga uba ugomba kwirukanwa hakaza ugusimbura.kassa 123

iyi Police Fc imaze kwesa umuhigo wo gutsindwa kubera umutoza wayo Kassa

Kassa uzize ibintu bitatu.icyambere kutagirwa inama.icyakabili kwirukana bamwe mu bakinnyi babizi ukagura abatabizi.icyagatu kutagira ubushobozi bwo gutoza ikipe yo mu cyiciro cyambere kandi ishaka igikombe. Abayobora amakipe nimuba mushaka igikombe mujye mushaka abatoza babizi neza kandi bazi kubana n’abakinnyi. Kassa nta na kimwe mur’ibi azi. Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *