Kimisagara ya Nyarugenge Niyonzima Etienne nÔÇÖabaturage ishyamba siryeru

Intabaza ishingira ku bintu byinshi bitandukanye. Ubu rero turi ku ntabaza yo mu murenge wa Kimisagara aho abaturage baho bakomeje gutakira inzego zitandukanye ngo zibumve ku karengane bakorerwa na Niyonzima Etienne umwe mu bakomiseri bo muri komisiyo y’uburenganzira bwa kiremwamuntu.RTEmagicC_NIYONZIMA_01.jpg

                                                          Niyonzima Etienne (Photo internet)

Inkuru zasakajwe n’akarengane kavugwa na bamwe mu baturage ba Kimisagara ya Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali,ubwo batangiraga kubona Niyonzima Etienne abashyuza ko bamusahuye imwe mu mitungo ye. Igitugu n’iterabwoba byakoreshejwe kuri bamwe barishyuye none abandi bakomeje kugana inkiko.

ifoto y'umwimerere

snpingfot

Tukimara kumva inkuru k’umuntu nka Niyonzima Etienne wo muri komisiyo yo kurengera ikiremwamuntu naramuhamagaye kugirango tubiganire.Kuri telefone ye igendanwa  0788303467 natangiye mubaza ikibazo kiri hagati ye n’abaturage ba Kimisagara?Niyonzima yansubije ko ntakwivanga mu bibazo byabo ko abishyuza bakaba banga kumwishyura.Niyonzima yongeyeho ko yitabye umushinjacyaha k’urukiko rwa Nyamirambo ko nazaza ku biro aho akorera Nyarutarama tugakorana inkuru. Umunsi yambwiye nagiyeyo ndamubura. Capture12354

1

2

4

Narihanganye n’umunsi ukurikiyeho ndamubura mwoherereza ubutumwa kuri telephone ye igendanwa ntiyagira igisubuzo amapa . Amahame yo gutara no gutangaza amakuru narayubahirije. Niyonzima yishe amahame yo gutanga amakuru.  Bamwe mu baturage twaganiriye bakanga ko amazina yabo twayatangaza kugirango Niyonzima Etienne atabirenza cyangwa nabo akabishyuza inzugi nk’uko yabikoze ku bandi badutangarije ko ziriya manza ari impimbano bikaba ariyo mpamvu zimwe mu nzego z’ubutabera zatangiye ku muhamagaza. Niyonzima namubajije ikibazo cye na Maniragaba?aha yaragikwepye kandi bigaragara ko yamuhaye uburenganzira bwo kumwishyuriza imitungo.

Igihe cya muntu kirangwa n’ibintu byinshi byubakiye ku ndangagaciro. Ubuhangange n’ubudahangarwa rero bya Niyonzima byatumye agirana amakimbirane n’abaturage ninabyo byatumye yimana amakuru.

 Niyonzima afatwa nk’iki mu murenge wa Kimisagara? Niyonzima yumvikanye nk’umwe mu baturage bahohotera abandi. Umuturage umwe ati:Muzatubarize Niyonzima niba yarasahuwe nk’uwaziraga ubwoko?niba cyangwa yarasahuwe  nk’uwaziraga ibitekerezo?Undi ati: Niyonzima yabaga muri MDR nta muntu wabaga muri iryo shyaka wari kuzira ubwoko kuko rizwi mu mateka y’u Rwanda n’ubu ibi bisigisigi nibyaryo. Niyonzima yabaye Depite wa MDR.

. Ubu rero niba FPR yumva ko Niyonzima yakwigira umunyabubasha agatuma abaturage bahunga izatanga umuti wabyo . Ubu Kimisagara irimo abaturage bagera kuri mirongo inani( Ingo80 zabatuye Kimisagara mu kagali ka Katabaro) nyuma bamwe bagiye bafungwa,abandi akabamanikira ibyapa ku mazu nta n’urubanza rwabaye ,aho gufungwa bakigura.

Niyonzima n’umwe mu babaga muri MDR bakaza no kuyisenya 2003. Umugani ungana akariho ,kandi babivuze ukuri ngo wirukankana umugabo ukamumara ubwoba. Bamwe mu baturage bajujubywaga na Niyonzima baje kuvumbura ko impapuro abishyurizaho ari impimbano bagana ubugenzacyaha ngo bubarenganure. Amwe mu makuru ava Kimisagara atangwa na bamwe mu baturage bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo,badutangarije ko urutonde Niyonzima yishyuzaga harimo abataragize ubwoba bagasaba ko barenganurwa. Ubu rero ngo ahasigaye batatu gusa bo kuko bumva ibyaha Niyonzima abarega ari ibihimbano nk’ibyagaragaye ahandi hose mu gihugu. Kwitwikira Gacaca na FPR n’imwe mu ntwaro Niyonzima yarashishije abaturage ba Kimisagara  arabakomeretsa cyane bakaba basaba kurenganurwa.

Bamwe mu baturage bakomeje bagira bati: Umwe muri abo baturage harimo uwo Niyonzima yareze aza no kumutsinda mu rukiko,ikibabaje uwo muturage witwa Ngirabakunzi Faustin  nyuma yo gutsinda Niyonzima yaje kumufungisha amwishyuza ku ngufu.Undi muturage nawe ati: Abaturage ba Kimisagara twabujijwe ibwami no ku Karubanda na Niyonzima kuko yaje no kurega undi witwa Gashyizekera Jean Baptiste hamwe na Ntabyera Francois bamurega mu rukiko. Amayeri ya Niyonzima yatangiye gutahurwa kuko yikuje ku kirego aza kugishyiraho cyangwa ashaka uba ikiraro cye ariwe Maniragaba Pierre.

Andi makuru twahawe ngo Niyonzima yabonye byakomeye ahita ashinja Maniragaba ko yazihimbye.Niyonzima yahanganye na MRND bikaba bitaba iturufu yo kwishyuza abantu mu buryo butanogeye.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *