Kimisagara:Abaturage baratabaza Perezida Kagame

Perezida Kagame niwe gisubizo cy’abaturage ba Kimisagara ya Nyarugenge kubera akarengane bakomeje gukorerwa na Niyonzima Etienne.

Bimaze kub’ihame ko bamwe mu bayobozi bananirwa kurenganura abaturage ibibazo bigategereza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika igihe azabagenera umwanya wo kubasura no kumva bimwe mu bibazo biba byarabaye inganzamarumbu nk’ibiti byo mu ishyamba rya kimeza.kagame

Abaturage ba Kimisagara bakomeje gutakamba bandikira umukuru w'igihugu kugirango barenganurwe

Bamwe mu baturage ba Kimisagara bakomeje kugarizwa n’igitugu cy’umugabo Niyonzima Etienne ubishyuza imitungo mu buryo bw’uburiganya. Umugabo Niyonzima Etienne uzwi cyane mu nkubiri y’Amashyaka yo 1959 agaragara cyangwa abarizwa mu ishyaka MDR Parimehutu yari iyobowe na Kayibanda Gergoire Abandi baturage ba Kimisagara barasaba polisi y’u Rwanda mu bushishozi bwayo kubarenganura kubera akarengane bakorerwa na Niyonzima Etienne ukomeje kubabuza ibwami no ku Karubanda kataraka Butare. Uti bihagaze gute?Niyonzima Etienne yamenyekanye muri politiki y’u Rwanda kuva mu butegetsi bwa MDR Parimehutu.badege1258

                                   Abaturage ba Kimisigara bizeye kurenganurwa mu bushishozi bwa Polisi isanganywe

Niyonzima yongeye kumvikana muri Guverinoma y’inzibacyuho nayo iyobowe na FPR ,ariko nabwo yari mu ishyaka rya MDR.Niyonzima n’umwe mubatanz’ibitekerezo ngo MDR iveho. Niyonzima yaje guhabwa akazi muri komisiyo y’uburenganzira bwa muntu.Abaturage ba Kimisagara  bati:Niyonzima Etienne niba koko ar’umucikacumu kuki ataratanga amakuru y’umuntu witwaga Lizinde Albert mwene Mbilinde wasahuye abatutsi kuri  Kimisagara cyane nko kwa Charles yakuye na matela kuko yazamutse ayikoreye muri jenoside. Abandi bati:Kuki Niyonzima atagaragaza amakuru ya Lizinde yukuntu yitwaye mu gihe cya jenoside yakorerwaga abatutsi 1994.

Abandi nabo twaganiriye bakanga ko amazina yabo yatangazwa bagize bati: Lizinde yasahuye imitungo y’abatutsi bicwaga muri jenoside 1994. Bakomeza bagira bati:Lizinde yakingiwe ikibaba na Niyonzima wari Depite yongeye kuyogoza bamwe mu baturage abasahura imitungo yabo .Aharero niho hibazwa byinshi kuri Niyonzima utaragaragaza imyitwarire ya Lizinde mugihe cya jenoside.Lizinde mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi yambaraga imyenda ya gisirikare kandi atarigeze abumusirikare.Ubwo rero nukuvuga ko Lizinde Albert yabaye interahamwe kabuhariwe.

Lizinde mu ngoma ya MRND yabaye interahamwe ,ku ngoma ya FPR  ashaka kwigir’Inkotanyi.Bamwe mu batuye Kimisagara bati:Niyonzima yakingiye ikibaba interahamwe Lizinde mwene Mbilinde nk’uko twabigaragaje haruguru . Aba baturage bati:Ibi bazo bitwugarije nibyo twatewejwe na Lizinde wakoreshejwe na Niyonzima wa mukingiye ikibaba ntiyahanirwa ibyo yakoze kugeza 2006 aho apfiriye azize indwara .Abaturage ba Kimisagara bo batakambira polisi y’igihugu kubera ko Niyonzima yagaragaweho impapuro mpimbano ,kandi akaba yaragiye afatanyana Lizinde Albert kubibasira no kubatera ubwoba babishyuza imitungo ,bituma benshi bakiza amagara yabo.wewe nnn

                                   Niyonzima Etienne akomeje gushyamirana n'abaturage ba Kimisagara

Guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano kuri buri muturage wabaga yakozweho  na Lizinde bityo Niyonzima akamushyira k’urutonde rugomba kumwishyura ku gahato. Igihe tuvugana na Niyonzima kuri Telefone ye igendanwa 0788303467 twamubajije impamvu avugwaho kwishyuza abaturage imitungo akoresheje inyandiko mpimbano?Niyonzima ubwe yanyibwiriye ko yitabye pariki ya Nyamirambo kubazwa kuri icyo kibazo.

Twe rero twashakaga kumubaza ku bimenyetso bigaragara muri ubu buryo?Aha  bigaragara ko afite amarangiza rubanza  akemangwa nabo yishyuza. Bamwe bo munzego za Leta zizewe twaganiriye kuri iriya mikono y’ibyangombwa Niyonzima yakoreshaga yishyuza,bantangarije ko nabo byabatangaje. Ifishi imwe niyisomwa ry’urubanza  ihuje n’ifishi y’irangiza rubanza. Aha rero byose bihuje itariki imwe ariyo:28/12/2009. Abo bizerwa bati:Iki n’ikinyoma kidakwiye komiseri wo muburenganzira bwa muntu.

Niba Niyonzima abazwa inyandiko mpimbano bigashyirwa mu kabati ,kuki umunyarwanda wundi azihanirwa?Ubutabera nibube ubwabose. Impungenge zabahohoterwa na Niyonzima bikaba ariyo mpamvu batakambira  umukuru w’igihugu na polisi y’igihugu biraterwa ni uko  izo mpapuro mpimbano yitwaza zitagaragaza umwirondoro w’uregwa nk’uko itegeko ribiteganya. Aha rero naganiriye n’umwe mubanyamategeko mubaza ku kibazo kigendanye nihamagazwa ry’uregwa uko bigenda?Yansubije ko urega agomba gutanga imyirondoro yuwo arega.

  Nkuko  itegeko ribiteganya uregwa iyo agezaho aburanira mbere yo kwisobanura atanga imyirondoro ye. Aha rero nta mwirondoro w’uregwa ugaragara ku mpapuro Niyonzima agendana yishyuza buri wese wa Kimisagara aziko yabona ubwishyu. Aha rero niho hava intabaza ngo abaturage ba Kimisagara barenganurwe. Abaturage bati mutubarize Niyonzima:Ese niba yizeye ko amarangizarubanza yishyurizaho ari ayukuri kuki yagiye kwikuza ku kirego ntavuganire ukuri kwe imbere y’ubutabera?FPR kuki bayitwikira bahohotera abaturage kandi nabo ntawubarusha kuba inkotanyi.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *