Inyubako zÔÇÖItorero ADEPR aho zigeze naho gushimira Imana

Mu kiganiro n’Abanyamakuru bari basuye inyubako z’Itorero rya ADEPR , umuvugizi wiri torero Rev. Pasteur Sibomana Jean mbere yo kugira ikindi atangaza yagize ati; “Turashimira Imana yatubashishije kuba tugeze kuri iyi ntera” abanyamakuru

                                    Umuvugizi wa ADEPR Mu kiganiro n'abanyamakuru

Ku kibazo cy’abavuga ko izo nyubako zaba zaragurishijwe niryo torero,Umuvugizi yasobanuye ko ababivuga ari abasebya ati   “ubu se turi hano dukodesha inyubako n’izi torero ijana ku ijana” yongeyeho ko abatangaza ayo makuru nabahoze ari abakozi baryo kubera amakose biruksniwe nabo bakagenda barisebya.

Abajijwe amafranga izo nyubako zimaze gutwara, yasobanuye ko bamaze gukoresha arenga Miliyare 5 z’amanyarwanda ayo mafaranga akaba yaravuye mu nguzanyo no mu misanzu y’abakiristu aho iyo nguzanyo imaze kwishyurwa hafi 50%.IMG_5531

                                                                    Hotel Dove

Izo nyubako zigizwe na Hotel yitwa Dove, ibigaragara n’uko imirimo isigaye ari micye,yongeyeho ko ziteganyijwe kuba zatashywe ku mugaragaro bitarenze  Ukwakira uyu mwaka.

Ku kibazo cy’uko abakirisitu biryo torero bakwa imisanzu ku ngufu yitwa iya “Gisozi” bakaba nta serivise bashobora guhabwa cyeretse uwatanze umusanzu wa Gisozi, Umuvugizi yabihakanye yivuye inyuma avuga ko umusanzu utangwa n’ushoboye kandi ko nta mukirisitu wimwa service kubera Gisozi, ati “mujye mu midugudu yacu namwe mwibarize”

Usibye iyo Hotel, kandi baranateganya umushinga wa Television na Radiyo ariko bikiri mu nyigo, iyi hotel ikazaba ari ishema ku bakiristu bose b’ADEPR ndetse n’ubu bamwe batangiye kujya baza gusengera mu masale yayo.IMG_5537

                                      Bamwe mu bashumba bari baje gusura inyubako Dove Hotel

Abajijwe ikizaba kizira kwinjizwa muri iyo Hotel yashubije ko itorero rya ADEPR ni rimwe mu matorero arwanya ibyaha ati rero ntitwakwemera inzoga cya ubusambanyi n’ibindi bisa nabyo gukorerwa muri iyo Hotel.

Ushinzwe ubwubatsi bwizo nyubako Enginier Pasteur Sindayigaya Theophil yasobanuriye abanyamakuru ko izo nyubako ziri mu buso bwa H’3 zikaba zigizwe na Hotel ifite ibyumba 72, 12 bya VIP naho ibisigaye ari ibisanzwe ifite kandi amasalle 4 harimo imwe nini yakira abantu ibihumbi 4000, iyakira abantu 500,200 ni 100.

Izi nyubako  za Hotel Dove zikaba ziherereye ahitwa ku Gisozi mu Karere ka Gasabo mujyi wa Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *