Elie Nyilimbibi aratabaza Perezida Kagame.

Rwanda intabaza zongeye kumvikana zirangurura amajwi ngo Perezida Kagame atabare Nyilimbibi Elie kubera agatsiko kagiye kwifashisha umuhesha w’inkiko Dusabe Christhophe afashijwe na  Nyirasafali bakaba bashaka kumugurishiriza umutungo bitwaje ko yabasahuye. Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda akaba ni intumwa nkuru ya Leta ariwe Minisitiri Busingye yigeze kwiyama bamwe mu bahesha b’inkiko bacura imanza za Gacaca bakigabiza imitungo ya rubanda. kagame_yizeje_abaturage_amajyambere_abasaba_gukora_cyane_buri_wese_icyo_ashoboye

                                                         Perezida Kagame igisubizo cy'abanyarwanda

Icyo gihe bamwe mu bakoraga izo manza baje guhagarikwa none bafunguriwe amarembo bongera gukora. Nyilimbibi we ati:Ndasaba ko hagaragara urubanza naho rwaregewe naho rwaburanishirijwe ,ariko hatabaye kumpimbira icyaha cyo gusahura. Ibijya gucika bica amarenga. Umutungo wa Nyilimbibi Elie niwo utumye ahera ishyanga.busin123                         Min.Busingye yigeze guhagarika abahesha b'inkiko bacuraga imanza Gacaca

Abatanga amakuru bo mu nzego zizewe twaganiriye bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo ,tuganira badutangarije ko Nyilimbibi yahunze intambara ikirangira. Nyilimbibi akimara guhunga haje umuvandimwe  we ariwe Munyambibi Paulin ufite nimero 0723847451 yaje kwisunga Nyirasafali nawe ufite nimero 0785233318 bagurisha amazu ye mu buryo bwuburiganya. photo                                                                                      Elie  Nyilimbibi aratabaza

Icyo gihe Nyilimbibi yiyambaje ubutabera ararenganurwa asubizwa umutungo we. Andi amakuru twahawe ngo Nyirasafali yaratsinzwe yanga gutanga inzu arimo kugeza na n’ubu. Umuhesha w’inkiko Dusabe Christhophe nawe afite nimero 0788617268 akaba ariwe ushaka kugurisha umutungo wa Nyilimbibi Elie kandi atagaragaza umwimereri w’urubanza.  Tuvugana n’umuhesha w’inkiko Dusabe kuri nimero ye 0788617268 hari sa mu nani n’iminota cumi n’umwe tariki ya 10/10/2016 twamubajije ku kibazo cy’urubanza agiye kurangiza bivuga ko ari urukorano? Dusabe ati:urubanza ndarufite kandi ngomba kururangiza kuko ruteye kashe mpuruza.perezida123                                                     Habimana Vedaste Perezida w'urugaga rw'abahesha b'inkiko

Twabajije umuhesha w’inkiko Dusabe aho urubanza rwabereye n’urukiko rwaruburanishije?Dusabe we  adusubiza yatubwiye ko ngo CNLG izi urwo rubanza iruzi kandi ko rwaburanishijwe n’urukiko gacaca rw’akagali ka Cyeyegere.Umuhesha w’inkiko yanze gukomeza gutanga amakuru,ariko naya arahagije.

Ephrem Nsengumuremyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *