Rayon sport:Ishyamba ryagurumanye

Perezida wa Rayon sport  Gacinya arasabirwa kwegura

Impamvu ingana ururo:Gacinya yabeshye bamwe mu batoza babazungu batoje Rayon sport none bamennye amabanga ye!!Gacinya arikosora cyangwa arakomeza ikinyoma cye na shebuja Mudaheranwa Youssuf?gakinya58

                                                    Gacinya egura k'ubuyobozi bwa Rayon Sport inzira zikigendwwa

 Ikipe y’igihangange muri Ruhago nyarwanda Rayon sport,ubu biravugwa ko yadutsemo ishyamba rikaze rishaka gukuraho Perezida Gacinya Denys.Impamvu yiri shyamba irava ku bikorwa bigayitse bya Gacinya utagira ukuri agahora abeshya abakinnyi,ikindi gihangayikishije abafana ba Rayon sport nibura ry’umushahara mu gihe bivugwa ko hari amafaranga y’umukinnyi w’umugande Kasigye David wagurishijwe mu gihugu cya Congo Kinshasa ataragaragazwa aho ari cyangwa nicyo yakoreshwe. mudaheranwa96             Uwambaye ishati itukura ni De Gaule perezida wa Ferwafa undi ni Mudaheranwa ubeshyako akunda Rayon

Ubu rero amwe mu makuru dukura ahizewe mu ba Rayon bizewe ni uko umuterankuga wayo uruganda rwenga inzoga rwitwa SKOL yaba yaratangiye kunemga Gacinya kubera imyitwarire ye. Aba Rayon bati:Aho guhomba SKOL twahomba ba Gacinya ijana .Ubu rero ngo  abazungu ntibadashaka Gacinya kubera amakosa ashingiye kubabeshya ntababwize ukuri. Ikindi kigaragara mu bafana ba Rayon sport ni uko bavuga ko Mudaheranwa Youssuf  n’umuhungu we ,aribo bakoresha Gacinya mu migambi yo gushaka kwigaruriza ikipe bakayigira ingwate yabo . sport333333                                                           Abakinnyi ba Rayon Sport bakeneye umushahara

Rayon sport ubu nibwo yarigize komite abafana bayifasha bagatanga amafaranga yo guhemba abakinnyi ,ni nabwo abafana barebaga imyitozo bakishyura. Mu mikino ya shampiyona  Rayon sport umufana uciriritse yishyura amagfaranga ibihumbi bibili ,kandi nabwo stade ikuzura?Gacinya niyegure amazi atararenga inkombe kuko imitwe ye na Camarade wa APR na Rwatubyaye yaravumbuwe .

Imena za Rayon sport bizwiko zidakunda amakosa,nizirebe uko zibigenza hakiri kare. Ninde wamenya impamvu Gacinya ari ikibazo muri Rayon sport aho kuba igisubizo?Ikindi cyagaragaye ku kibuga cya STADE Mumena mu gitondo ni uburyo abafana bacitsemo kabili. Igice kigurirwa mandazi na Gacinya ngo kimunekere ni ikindi kitamwemera. Inama nagira abafana ba Rayon sport ni ukutagwa mu mutego wa Gacinya na Mudaheranwa. Imena nizo zihanzwe amaso.

Kimenyi Claude

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *