Ntagomwa Irakiza igifungo cy’imyaka itandatu gikomeje kumwizirikaho

Ubushinjacyaha buti:Ntagomwa Irakiza yacuze umugambi mubisha wo kurya umutungo wa Rwabukwisi Jean abigambiriyeakoresheje impapuro mpimbano.

Inzira ntibwira umugenzi Ntagomwa  iyo aza kumenya ko ubujura bwe buzamuhamya icyaha cy'imyaka itandatu ntiyari kubukora.Ikinyamakuru ingenzi cyagaragaje ko Ntagomwa ari umwanzi w'igihugu atangira kurema umutwe w'abantu ngo bagane urwego rw’abanyamakuru bigenzura bazahamye ko nta cyaha agira ko nta n’urubanza agira mu nkiko z’u Rwanda. Ubu Ntagomwa akomeje kugaragara mu nkiko abazwa imanza mpimbano  yakoze agurisha imitungo ya rubanda.Ntagomwa yari  yarigeze guhagarikwa mu mwuga w’ubuhesha bw’inkiko kubera ko yari yafunzwe azira imanza ncurano.busingye

                                                                       Busingye Minisitiri w'ubutabera

                       

Minisitiri w'ubutabera Busingye ahora yamagana imanza ncurano  ,harimo nizo Ntagomwa yagiye acura.Abaturage bati:Imana ishimwe kuko Ntagomwa wajyaga avuga ko ntawamuhangara none akaba yakatiwe igifungo cy'imyaka itandatu. Aha rero byagaragaye ko Ntagomwa imana yarambiwe ubuhemu yakoreye abanyarwanda. Ntagomwa yaje kugaragara mu rukiko rwismbuye rwa Nyamirambo ari kumwe n’ishumi ye ariyo Nahimana Robert maze baza gukatirwa igifungo cy’imyaka itandatu.Mugihe Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda igenda yubaka umudendezo wa buri wese,hari abatabikozwa kugirango baharabike isura y'abayobozi b'igihugu. Ay'amakosa niyo yagiye akorwa na bamwe mu biyitaga ko bagikunda.Ibihe bitandukanye byigisha gukora neza ngo witeze imbere unahateze igihugu cyawe.Abanyarwanda b'inyangamugayo niwo muhigo wabo.   irakiza                  

                                          Ntagomwa Irakiza mu rukiko akomeze gusabirwa gufungwa imyaka itandatu

Abanyarwanda badakunda igihugu barimo Ntagomwa Irakiza nibyo bituma aganishwa mu nkiko kugirango ubutabera bumubaze impamvu akora imanza mpimbano. Ibi nibyo byagezweho tariki 29/Gashyantare 2016 yahamijwe  icyaha hemezwa ko afungwa imyaka itandatu.Ntagomwa Irakiza yari umwe mu bahesha b'inkiko b'umwuga hano mu Rwanda,gusa yaje gutandukira atangira gucura imanza mpimbano azitirira inkiko Gacaca agamije kwica ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda. Ntarinjira mu nkuru yose ntabwo nagaya Ntagomwa Irakiza ngo nshime abamuha kashe mpuruza batabonye urubanza n'ibyangombwa by'urwego rw'igihugu rushinzwe kubika amadosiye ya Gacaca (CNLG).

Tariki 02 Gashyantare 2016 nibwo Ntagomwa Irakiza yarahagaze imbere y'ubutabera mu rukiko rw'isumbuye rwa Nyarugenge abazwa ukuntu yacuze umugambi wo gucura urubanza ruhimbano akajya kurya umutungo wa Rwabukwisi Jean.Umushinjacyaha yatangiye ashinja Ntagomwa Irakiza gukora no gukoresha urubanza ruhimbano kugirango abone uko arya umutungo wa Rwabukwisi Jean. Mu rukiko Ntagomwa Irakiza yari kumwe n'umufatanyacyaha we witwa Nahimana Robert we watangiye  yemera icyaha ashinjwa cyo gukora urubanza ruhimbano anagisabira imbabazi.

Ntagomwa  Irakiza we imbere y'ubutabera yatangiye ahakana nyuma we n'umwunganira baza kwemera ko uwo bashingiyeho bateza cyamunara nako biba umutungo wa Rwabukwisi  ariwe Biziyaremye Alphonse atabaho. Mu rukiko hagaragaye Nahimana Robert waburanaga afunze yambaye umwambaro w'abagororwa naho Ntagomwa Irakiza  we ntabwo yarafunzwe gusa mbere babanje gufunganwa bombi. Iki cyaha cyo gukora inyandiko mpimbano Ntagomwa Irakiza aregwa kwa Rwabukwisi anakiregwa mu karere ka Musanze nanone aho yahimbye izindi nyandiko agurisha ibyo kwa Kajerijeri Juvenal ubu nabyo bikaba biriho bikusanywa ngo bishyikirizwe urukiko urugereko rwa Musanze.

Ntagomwa  Irakiza yarahakanye maze umufatanyacyaha we Nahimana Robert aramushinja avuga ko Biziyaremye ari uwo bihimbiye bombi. Ntagomwa yaje kwinyuraguramo mu rukiko ,aho yavuzeko amasezerano yayagiranye na Biziyaremye Alphonse nyuma yakwerekwako ari uwo yahimbye akemerako urubanza yaruhawe na Nahimana Robert.Ikindi cyaje kuranga Ntagomwa Irakiza mu rukiko n'imvugo zo kwivuguruza nkaho yavuze ko ngo Biziyaremye yamuhaye  proculation yo kumuhera cheqwe Nahimana Robert.Aha rero umushinjacyaha n'umucamanza bamubajije niba yemera ko Biziyaremye ari uwo bahimbye?Ntagomwa yarabyemeye ko bamuhimbye.

Bakomeje kubaza Ntagomwa impamvu we ubwe atigeze yerekana proculation?Aha Ntagomwa yabuze igisubizo. Nimwumve namwe basomyi bacu aho u Rwanda rugana mu bumwe n'ubwiyunge mu gihe igihugu kigifite abacura imanza mpimbano bagamije kwiba imwe mu mitungo y'abanyarwanda baba hanze yarwo. Ikindi cyaje kuvumburwa kuri Ntagomwa ni aho yavuzeko yahaye abantu babili cheqwe aribo Gatera na Nahimana . Abanyarwanda batandukanye bahuye na Ntagomwa Irakiza abibira imitungo mu nyandiko mpimbano bari bakubise mu rukiko buzuye ngo bazarebe ko umucamanza wo mu rwisumbuye rwa Nyarugenge azamugira umwere kandi noneho ahamwa n'icyaha cyo gucura imanza.Abandi bati:Igifungo cy'imyaka itandatu ubushinjacyaha bwasabiye Ntagomwa nayo twumva ari mike dukurikije ukuntu yateranyije Leta n'abanyarwanda.

Ikindi kivugwa kwa Rwabukwisi ni undi mutungo wagurishijwe nawo mu buryo butasobanutse neza kugeza naho zimwe mu nyangamugayo zatangiye gusubiranamo.Murenzi wahaguze ubu nawe ubwoba nibwose. Iki cyangombwa nacyo cyasinywe na Ngarambe Benoit ntabwo gisobanutse.Ngarambe Benoit yabaye perezida w'urukiko Gacaca mu murenge wa Nyakabanda aza guca ibikuba ngo ntarya ruswa kandi yaragaragaye  ahantu hatandukanye kugeza naho yajyaga ajijisha abatamuzi ngo yanafungishije muramu we,nyuma biza kugaragara ko ari ikinyoma ko nawe yaba yarambaye ishati ya gisilikare kuri zimwe muri bariyeri zariho muramu we. Ubu Ngarambe yagaragaye mu rubanza rwa Hakizimana Gerard aho umucamanza Mugabo Pie yamwirukanye kubera ko yatanze irangiza rubanza rya Gacaca ritabayeho.

Ibi byo kwitwikira Gacaca bakayigira urwitwazo rwo gucura inyandiko zo guha bamwe  nk'izo   bahaye Ntagomwa bagasangira ayo bakuye murizo nyandiko.Leta nitabare amazi atararenga inkombe. Isomwa ry'urubanza rwa Ntagomwa  rwari rwahuruje imbaga kubera ko avugwaho imitungo itandukanye nko kwa Bagaragaza Thadeo .Bamwe mubari baje kumva uko Ntagomwa asomerwa baganiriye n'ikinyamakuru ingenzi bagize bati:Imana igize neza kuko Ntagomwa yazaga akatwibira imitungo yacu yitwikiriye imanza za Gacaca ,kandi zitarabayeho. Ntagomwa Irakiza iki cyaha  yagikoze akigambiriye kuko sicyo cyambere ,bityo rero abakurikirana kurenganura abarenganye batangiye gutera intambwe yo kugabanya umuvuduko  wabacura imanza mpimbano.Abandi baganiriye n'ikinyamakuru ingenzi bemeje ko na Mpirikanyi Gaspard yaba atazongera gukora ikosa ryo kurema imanza mpimbano kuko uwari umukuriye yakatiwe imyaka itandatu.

Nyuma yaho Ntagomwa ahamirijwe icyaha n’urukiko rwisumbuye rwa Nyambirambo yarajuriye ajya mu rukiko rukuru ku Kimihurura. Intero nimwe ubushinjacyaha buracyamusabira igifungo nk’icyo yahawe mbere. Ntagomwa Irakiza ntahakana ko atacuze umugambi wo kugurisha umutungo wa Rwabukwisi Jean. Umucamanza nawe azashishoze arebe ukuntu Ntagomwa yahimbye izina rya Biziyaremye Alphonse akanajya mu karere ka Ruhango akanahimba urukiko Gacaca.

Mu rukiko rukuru ho byagenze gute Ntagomwa aburana?.Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko bwabanza gutesha agakiro kwemera icyaha kwa Nahimana bushingiye kuba yaremeye icyaha kugira ngo abone uko ahishira inshuti ye Irakiza,bityo igihano yahawe kikagumaho,umushinjacyaha yongeye kwerekana ko Irakiza ibyo yakoze yabikoze abizi kanda yabigambiriye biturutse mukwivuguruza kwagiye kumugaragaraho mu ibazwa rye kandi ataribwo bwa mbere yagiye akora ayo mahano.

Umushinjacyaha yongeye kubwira  urukiko ko rwashishoza kukuba amafaranga yaranyuze kuri konti ya Irakiza kandi atariko amategeko abiteganya.Hongewe ho Irakiza yagiye aha abantu amafaranga azi neza ko batigeze babaho ndetse na bariho nta manza bigeze bagirana na Rwabukwisi .Mu kwiregura Irakiza yabwiye inteko ko nta bushuti yari afitanye na Nahimana kandi ko niyo bwaba buhari ntategeko rihana umuntu ufitanye ubucuti n’umunyabyaha.Naho kuba hari abo yahaye amafaranga abizi neza ko batabayeho cyangwa batagiranye imanza na Rwabukwisi yabwiye urukiko ko ako katari akazi ke ari akazi k’ubushinzacyaha.

Irakiza ati:kuba amafaranga yaranyuze kuri konti yange nabyo mwabibaza urukiko rwisumuye rwa Nyamirambo kuko aribo bansinyiye kuri sheke yange.Irakiza yakomeje kugenda yivuguruza nkuko yari asanzwe yivuguruza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo ariko rugashishoza rukamuha igihano cy’imyaka itandatu. Irakiza ni umwe mubazwiho ko yacuze imanza zitandukanye agurisha imitungo itandukanye harimo n’uyu wa Rwabukwisi Jean ukomeje kumuhagama ku gifungo cy’imyaka itandatu atazabona aho acikira.Imbaga yari yuzuye urukiko rukuru ku Kimihurura yongeye kumva ibyisobanuro bya Irakiza,yumvise ni uko umushinjacyaha amusabira igihano kongera ho ,umucamanza yamubajije akabura ibisobanuro badutangarije ko Irakiza azafungwa igihano yahawe n’urukiko rwa Nyamirambo kikagumaho.Abarenganyijwe na Irakiza abarira imitungo mu manza ncurano yitwikiriye Gacaca,bose bahagurutse bavuga ngo ubutabera ni bubaranganure.

Banganiriho Thomas

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *