Shampiyona yÔÇÖ u Rwanda kÔÇÖumunsi wa karindwi Rayon Sport ikomeje kwesa umuhigo wo kudatsindwa igitego.

Umutoza Masudi yubatse amateka kuko nibwo mu Rwanda yagera ku mukino wa kalindwi ataratsindwa igitego

Mu mikino irindwi nta gitego mu izamu rya Rayon Sport, Hamisi Sogonya umutoza werekanye ko nubwo ikipe ye ari nyamuzavuba ariko ntikangwa n’ibirumbaraye, Ndizeye Jimmy wa Espoir  kuvuga ko nawe ashaka igikombe bitewe nibyo akora naho ahagaze niyaba abeshye, ikizami cya mbere k’umutoza mushya mukuru wa APR FC Jimmy Mulisa yaragitsinze, nyuma yo gutahembwa amezi atatu Sunrise FC yahaye inota umushyitsi we Bugesera. ni ku munsi wa Karindwi wa Shampiyona. Masudi-Juma

                                  Masudi umutoza ugeze ku mukino wa Karindwi ataratsindwa igitego

Shampiyona y’u Rwanda izwi nka Azam Rwanda Premier League nk’umutera nkunga mukuru, yashoje umunsi wayo wa karindwi  mu mikino irindwi yakinwe ukuyeho uwahuzaga AS Kigali na Mukura Victory sport wasubitswe , kubera ko ikipe ya AS Kigali yari yaritabiriye andi  marushwanwa ahuza amakipe y’ imijyi yaberaga mu mujyi wa Kisumu mu gihugu cya Kenya.Iyi mikino  y’umunsi wa karindwi, yaranzwe n’imvura nyinshi mu bibuga aho amakipe yakiniye   mu Turere (intabire) atazibagirwa uwo munsi aha ndavuga abakiniye kuri Stade Kamarampaka (Rusizi), Stade Nyagisenyi (Nyamagabe), Stade Nyagatare (Nyagatare)  ndetse na stade ya Kicukiro, amwe mu makipe yo mu turere iyo ntwaro yayikoresheje neza abona intsinzi andi arahanganyiriza kandi bitabujijwe no kuhatsindirwa.rayons

                            Ikipe yo hejuru ni Rayon sport iyo hasi ni Amagaju Fc

eeeee

Nyuma yo gusakuza cyane ahamagarira abafana b’umupira w’amaguru mu Rwanda, umutoza wa Amagaju FC Pabro afatanije n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe, bemeza ko nyuma yo kudatsindwa igitego ku ikipe ya Rayon Sport  i Nyagisenyi   cya  Nyamagabe mu Bufundu kwa Rutaremara niho agahigo kagiye guciribwa.Uyu mutoza yabivugaga atanga ibimenyetso simusiga ibi bikaba byaratumye abafana b’umupira w’amaguru abakundaumukinyi

                                      Rutahizamu Nahimana Shasir w'ikipe ya Rayon Sport    

Rayon Sport nabatayikunda bose birukira Nyamagabe kureba uko  itsindwa igahemurwa, ariko kwari ukwirengagiza gukomeye kuko Police FC na  AS Kigali bari barahakuye amanota ku manywa y’ihangu’Nk’uko bisanzwe umutoza Masudi Djuma we amagambo aba macye ariko ibikorwa bikagaragarira mu kibuga, uwo mukino hamwe n’ububi bw’ikibuga Rayon Sport yahakuye itsinzi 2-0, Amagaju nayo niyaviramaho ahakura ifaranga nkuko yari yazikoreye muri puburicite ikoreshwa n’amakipe yishakira agafaranga iyo azakira iyo kipe aho agira ati; “Tuzatsinda Reyon, muzaze muri benshi”.

Ku munsi wakurikiyeho hakinwe imikino itatu, ibiri mu mujyi wa Kigali n’undi i Rusizi,aho mu mikino yabereye i Kigali uwahuzaga Police FC yakira Kirehe FC niwo watecyerezwaga cyane mu mitwe y’abafana bibaza niba umutoza Sogonya Hamisi “Kishi”ari bwikure mu maboko y’umutoza Seninga Innocent watsinzwe umukino umwe uri ku mwanya wa kabiri kandi akinira  imbere y’abafana be.Aha ababivugaga bashingiraga ku itandukaniro riri hagati y’amakipe yombi. Bahere kuri Police FC ikipe ifite ubushobozi ku mpande zose zaba mu bukungu ndetse na mazina akomeye mu kibuga azwi nka rutahizamu wa mbere mu bitego niho abarizwa mu yandi magambo Police FC ni ikipe yujuje ibyangombwa ntacyo yakagombye kubura wongeyeho no gukinira ku kibuga cyabo imbere y’abafana babo n’abayobozi babo.GICUMBI-FC

                                                                       Gicumbi Fc iri mu manegeka

Kuri Kirehe nka ikipe ikinnye shampiyona bwa mbere n’umutoza uciriritse n’abakinnyi badafite amazina azwi mu bibuga, gukinira ku kibuga kitwa kiza batamenyereye  bo baramenyereye imbuga, icyo nicyo cyatumaga uwo mukino uba ukomeye. Kubera icyo cyizere abakinnyi ba Police FC biyiziho, icyo nicyo cyahaye imbaraga abahungu ba Kishi hamwe n’abafana babo batari batandukanye  ku bwinshi n’abafana ba Police FC batarengaga icumi barutwa na Banderolle ubwinshi, Kirehe nk’ ikipe izamutse uyu mwaka, umutoza Sogonya Hamisi  yaberetse ko nawe umujyi awuzi kandi nubwo baba Kirehe ariko nabo baba abasitari abakuraho inota umukino urangira 1-1 ndetse anabahesha ikarita itukura aba yanditse ibaruwa ifunguye ku yandi makipe yitwa ko akomeye ngo ayisome, Seninga n’abayobozi be batahira iryo.201666

                                                          Espoir yatsinze Musanze Fc

Indi mikino yabaye uwo munsi Espoir y’umutoza Jimmy Ndizeye yanyagiye Musanze FC 2-0, kuri stade Kamarampaka ubu akaba atatinya kwicara aho abatoza nka Masudi Djuma na Jimmy Mulisa bicaye ndetse ntatinye gufata ijambo kuko  bose bahuriye ku kintu kimwe, kudatakaza umukino  n’mwe ndetse akaba ari no ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwabahatanira igikombe.Marines yakiriwe na Gicumbi ku Mumena ihakura itsinsi yayo ya mbere 1-0.Kiyovu nayo yihereranye umurwayi wayisuye Pepinieri y’umutoza Kayiranga iyikuraho itsinzi 1-0, Sunrise ikipe iri mu bibazo by’ubukungu ibona bwira ikagirango nti bucya kubera inzara y’amezi atatu yitwa ikipe y’intara, Bugesera yarayifatiranye iwayo iyikuraho inota 1-1.marine

                                                      Marine yatsinze Gicumbi Fc

 

Tu bibutse ko uyu munsi wa karindwi wari wabimburiwe na ikipe ya APR FC n’umutoza wayo mushya Jimmy Mulisa bakiriye Etencelles ya Ruremesha ikizami cya mbere aragitsinda 2 -1 ntabwo twamutindaho kuko inzira iracyari ndende imbere ye  haracyari urugamba rurerure.Kugeza ubu ikibazwa ninde uzaca agahigo agatsinda igitego mu izamu rya Rayon Sport itarinjizwa igitego, arategerejwe kugeza ku munsi wa aamunani aho ayo mahirwe afitwe na Gicumbi FC ariyo izasura Rayon Sport, amakipe ya Rayon Sport, Espoir na APR FC niyo ataratakaza umukino ariko yo yinjijwe ibitego.

Shampiyona y’ u Rwanda izakomeza ku munsi wa munani.

9/12/2016 kuwa gatanu           –AS Kigali FC v/s Musanze FC  Stade ya Kigali

10/12/2016 kuwa gatandatu     -Rayon Sport v/s Gicumbi FC Stade ya Kigali

                                                    -Pepinieri FC v/s Police FC Stade Ruyenzi

                                                     -Marines FC v/s Mukura Victory &L Satade Umuganda

11/12/2016 ku cyumweru          -Etencelles FC v/s Kiyovu FC  Stade Umuganda

                                                     -Bugesera FC v/s Amagaju FC Stade Bugesera

                                                      -Kirehe FC  v/s Espoir FC Stade Kirehe

                                                      -APR FC v/s Sunrise FC Stade ya Kigali

James Gakwandi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *