Komite yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Muhanga rurageretse na Pasiteri Mitsindo Gratien

Igihe gihishira ikinyoma ukuri kwaza kikavumbuka kikishyira ahagaragara. Ibinyamakuru Ingenzi na Gasabo ntacyo bipfa na Pasiteri Mitsindo Gratien. Gutara no gutangaza amakuru bikorwa mu ngeri zitandukanye. Ubwo RMC yahamagazaga ibinyamakuru Gasabo n’Ingenzi ngo byisobanure ku nkuru byatangaje kuri Pastier Gratien Mitsindo byatangajwe n’ihakana rye kongeraho ko yirengagije ibibazo yagiranye na Ahorushakiye Alexis kongeraho Kankuriza Patricie bamuregaga abavandimwe babo yatwaye kandi yarabiburanye muri Gacaca ya Gahogo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo.Exif_JPEG_420

                                            Bishop Twagirimana Charles wo mu itorero EDNTR

Itangazamakuru niba ryarahawe amakuru ababishinzwe bakavuga ko nta mazina yabayatanze banditswe niyo mpamvu twabivuye imuzingo,kugirango Pasiteri Mitsindo tumuhe gihamya kirambuye. Komite yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi kuri ADEPR Nyabisindu irasaba Pasiteri Mitsindo Gratien gutanga ubusobanuro ku bantu babo baburiwe irengero mu gihe cya jenoside yakorerwaga abatutsi 1994.Aribo:Mukamurara Domitille na Mukera Alexis.

Nyuma yaho Pasiteri Mitsindo Gratien ahagaze mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura(RMC )akavuga ko ibinyamakuru Ingenzi na Gasabo byamwanditse bitamuhaye umwanya wo kugira icyo avuga ku nkuru zamwanditsweho,byabaye ngombwa ko awuhabwa ,akawuhabwa imbere y’umunyamategeko wa RMC Ibambe Jean Paul hamwe n’abakomiseri bari bayobowe na Ingabire Immaculle ,Uwimana Jean Pierre hamwe na Liliane.Ubuyobozi bw’ikinyamakuru Ingenzi bwahaye umwanya Pasiteri Mitsindo Gratien kuko yavuze ko ibyamuvugwagaho ataribyo. mitsindo0003

Ikinyamakuru Ingenzi cyo cyashingiraga ku bimenyetso n’ubuhamya cyagiye gihabwa n’abantu batandukanye bashinjaga Pasiteri Mitsindo. Aha rero niho hagaragaye imvugo za Pasiteri Mitsindo zahakanaga ko ibyo yanditsweho ashaka ko byakosorwa.Ibinyamakuru Ingenzi na Gasabo byo byashingiraga ku buhamya bwa komite y’abacitse ku icumu yo kuri ADEPR Nyabisindu ho mu karere ka Muhanga. Bishop Twagirimana Charles aganira n’ikinyamakuru Ingenzi hashakwaga gukuraho icyo RMC yavugaga ko mu nkuru hatagaragaye uwatanze inkuru n’icyo yatangaje. Watangira utwibwira?nitwa Bishop Twagirimana Charles nkaba nd’umuyobozi w’itorero rya EDNTR. Bishop Twagirimana twashakaga kukubaza niba uzi Pasiteri Mitsindo?Bishop Twagirimana  ati:Ndishimye kubona ikinyamakuru Ingenzi kinganirije ni ukuntu cyajyaga kinyandikaho amakuru atandukanye kandi amvuga nabi none mu kaba mwemeye ko tuganira. Pasiteri Mitsindo ndamuzi  cyane kuko tunamurega icyaha cyuko hari abantu baburiwe Muzane236                                                                      Pasteur Mitsindo Gratien

irengero mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 kandi ariwe ubatwaye. Niba wibuka abo bantu batwawe na Pasiteri Mitsindo bitwa bande?yabatwaye ryari?abatwarira he? Bishop Twagirimana ati: Pasiteri Mitsindo yatwaye Mukamurara Domitille hamwe na Mukera Alexis akaba yarabatwaye mu gihe cya jenoside yakorerwaga abatutsi 1994 akaba yarabatwariye kuri ADEPR Nyabisindu ho mu karere ka Muhanga. Pasiteri Mitsindo Gratien avuga ko we ari inyangamugayo kandi ko we yahishe abatutsi 320 mu karere ka Rwamagana wowe umuvugaho ko yaba yarageze Muhanga gute?Bishop Twagirimana ati:Ibyo n’ibinyoma bya Pasiteri Mitsindo kuko yageze Muhanga mu mpera z’ukwezi kwa kane 1994 kandi nawe muri gacaca aburana niko yabyivugiraga  hanakenewe ibyo yavuze CNLG yabitanga ,bityo rero nkumva kuba yarahishe abatutsi muri Rwamagana  ari ibinyoma nk’uko asabzwe abeshya.

Bishop Twagirimana wadutangariza gute ukuntu Pasiteri Mitsindo yatwaye abantu Muhanga kandi we  yaravugiye mu ruhame ko yahawe ishimwe nk’umuntu warokoye abatutsi?Bishop Twagirimana  ati: Ndababaye cyane ubwo koko  icyo cyangombwa yagihawe nande?mugihe yagiye arangwa n’imyitwarire itari myiza. Bishop Twagirimana watugaragariza uko mwagiye murega Pasiteri Mitsindo? Bishop Twagirimana ati: Twareze Pasiteri Mitsindo kuva tariki 13/07/2000 kuko ikirego cyari cyatanzwe n’uwitwa Ahorushakiye Alexis kubera ku mujujubya kuri paruwase ya Bugarama ho muri Kayenzi. Intandaro yo kugirango Pasiteri Mitsindo yikome bariya yavuye ko bashinje Pasiteri Gerard Kagurano.Ikindi  kirego cyatanzwe tariki 24/10/2009 aho Pasiteri Mitsindo yatangaga ubuhamya murukiko gacaca rw’ubujurire rwa Gahogo kubera kuregwa kujyana Mukamurara ntamugarure. Mitsindo yarahunze ajya congo agaruka nyuma.Dr-Bizimana-Jean-Damascenecbn                         Abacitse ku icumu b' i Nyabisindu  mu karere ka Muhanga bakomeje gutakambira CNLG

Tariki 10/03/2010 twandikiye CNLG kugirango idufashe gukurikirana Pasiteri Mitsindo ku cyaha tumukekaho cy’abacu yajyanye ntabagarure. Bishop Twagirimana uwagushaka yakubonahe?Bishop Twagirimana jyewe nyobora itorero rizwi rya EDNTR kandi mfite na telephone igendanwa 0788703034.Uretse nibyo no ku itariki ya 17/11/2017 twongeye kwandikira CNLG Twibutsa dusaba n’ubufasha bwo kugirango  Pasiteri Mitsindo abe yakwerekana imibili yabacu yatwaye ntabagarure abakuye k’urusengero rwa ADEPR Nyabisindu mu karere ka Muhanga no kugirango tuzabashyingure mu cyubahiro.

Tumaze kuganira na Bishop Twagirimana Charles tukanabona amabaruwa atandukanye yagiye yandikirwa CNLG kugirango Pasiteri Mitsindo abitangeho ibisobanuro twahise dukora inkuru yerekana aho twakuye amakuru. Abo mu karere ka Rwamagana harimo Kankundiye na  bandi batubwiye ko nibijya kujya mu manza twazababwira bakaza bakumva uko Pasiteri Mitsindo abeshya. Abakomiseri ba RMC bavuze ko ibinyamakuru Ingenzi na Gasabo bitigeze  bigaragaza ababihaye amakuru. Ubundi mu mahame y’itangazamakuru kirazira kuvuga uwaguhaye amakuru. Itegeko rirabibuza ntabwo rero kuri Pasiteri Mitsindo ariwe wakwicirwaho itegeko ngo havugwe uwatanze amakuru.Abakomiseri birengagiza nkana ko uwatanze amakuru agirwa ibanga.Ubu rero inkuru yacu yakorewe mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura kuko amakuru Pasiteri Mitsindo atari yaratanze ,bigatuma avuga ko yanditsweho atahawe umwanya ubu yarawuhawe kuko  abamutangaho amakuru yavugaga ko babeshyaga. Dukurikije ibyifuzo bya Pasiteri Mitsindo kongeraho na Bishop Twagirimana uhagarariye komite yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi kuri ADEPR Nyabisindu bose tukabaha umwanya . Ikindi kigomba guteshwa agaciro ni amwe mu magambo ya Pasiteri Mitsindo yavugiye muri RMC ko ibinyamakuru byamwanditse kubera kurega Itorero rya ADEPR. Ibi ntaho bihuriye kuko na Bishop Twagirimana umurega ntaho ahuriye na ADEPR,kuba rero Pasiteri Mitsindo hari ibyo avugwaho abo yahemukiye bandikira CNLG natandukanye ibyo yaba apfa na ADEPR n’ibinyamakuru . Amagambo ya Pasiteri Mitsindo yavugiye muri RMC agomba gusuzumwa neza byaba nangombwa hakiyambazwa komite ihagarariye abacitse ku icumu b’i Muhanga kuko bavuga ko bafitanye ibibazo bikomeye biva ku bavandimwe babo baburiwe irengero kandi ariwe ubatwaye.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *