Dove Hotel yatashywe ku mugaragaro Minisitiri wÔÇÖintebe Murekezi Anastase yasabye ADEPR kureka gutatanya imbaraga bagahuriza hamwe bagasenga imana.

Nyuma yo gutererana  amagambo ku mpande zitavugaga rumwe n’itorero rya ADEPR bemeza ko Dove Hotel yagurishijwe, n’ikibazo cy’umusanzu witwaga “Gisozi”, Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda (ADEPR) ryakuyeho urwo rujijo, iyo Dove Hotel itahwa ku  mugaragaro bose babireba.

PM MUREKEZI

Mu ijambo ry’Imana rifungura nk’uko bigenda mu bikorwa by’amatorero yose ko habanza ijambo ry’Imana.Umuvugizi w’ungirije Rev.Paster Tom Rwagasana yagejeje ku mbaga y’abayoboke biryo torero n’abandi bashyitsi bari batumiwe  ashimira umushyitsi mukuru ariwe Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi.PM 2

                                         Minisitiri w'intebe Murekezi Anastasi yandika mu gitabo cy'abashyitsi

Muri icyo  kigisho yasomye inkuru z’umugabo witwa Nehemiya wakoze umurimo wo gusana amarembo y’umurwa Yerusalemu ahanganye n’abantu  ariko nyuma Imana imubashisha kuwusohoza, aha  Tom yagize ati: Hotel iruzuye iranatashywe ,Imana yaradushoboje. . “Ati : ADEPR itashye Dove Hotel”

ABAYOBOZI ADEPR                                                                      Abashyitsi berekwa Hotel Dove

Mu ijambo rifungura aha n’ikaze umushyitsi mukuru Minisitiri w’Intebe ariwe wafunguye ku mugaragaro iyo Hotel (Grand opening), umuvugizi w’iryo torero Rev. Paster Sibomana Jean yabanje gusobanura  imiterere y’itorero ADEPR icyo aricyo,  n’inkingi enye ryubakiyeho arizo; ivugabutumwa, ubukungu n’iterambere, imibereho myiza y’abakiristu cyangwa abaturage muri rusange ndetse no kubanisha itorero n’andi matorero, Leta, ndetse n’indi miryango haba mu gihugu no hanze yacyo.TOM RW

                                                              Rev.Tom Rwagasana avuga ijambo

Yakomeje asobanura ko, iyo Hotel batashye yavuye mu mboko y’abakiristu baryo basaga miliyoni ibyiri utabariyemo abana, babarizwa mu midugugu (chappele)  3207, igize amaparuwase 401 mu gihugu hose.

Iyo Dove Hotel yatashywe igizwe n’ibyumba 69 bigezweho,ama salle yo gukoreramo inama harimo Salle harimo imwe nini yakira abantu basaga 3000, Restorant ishobora kwakira abantu 140 igihe kimwe, Swimming pool (pisine), pariking yakira imodoka zisaga 300, hakaba hateganywa no kongeramo na GYM.IMBAGA

                                         Imbaga y’abakirisitu n’aba Pasteri bitabiriye uwo muhango

Iyi Hotel  yubatse mu mujyi wa Kigali ahazwi nko Ku Gisozi, hafi ya ULK ikaba ifite ubushobozi bwo guha akazi abakozi bagera 120, ikaba yuzuye itwaye akayabo ka Miliyare 6,946,549 frw, aha kandi umuvugizi yaboneyeho no gushimira ama banki nka BK na BRD ariyo yabafashije mu kurangiza icyo gikorwa cyatangiye  nk’umushinga mu mwaka wa 2008 ariko gishyirwa mu bikorwa  2011 aribwo yatangiye kubakwa.

Usibye iyo nyubako itorero ryujuje, Umuvugizi yasobanuye  ko bahawe n’umurongo wa Radiyo ndetse na Televiziyo ko mu minsi mike bizatangira gukora.DOVE HOTEL 2

                                         Dove Hotel yabaye igisubizo mu bukungu bwa ADEPR

Ku bukungu,yasobanuye ko abayobozi bagiye bafata ingamba zo kwimakaza umuco w’iterambere rirambye , bashinga ibigo  by’ubucuruzi birimo,CEFOCA,UMUCYO CHRISTIAN CENTER na KAGARAMA REGOINAL MOTEL (KLM)  hakaba hiyongereyeho na DOVE HOTEL.DOVE 3

                                                   Dove Hotel ibyiza bitatse u Rwanda

Ku bijyanye n’uburezi, iri torero ryatsindiye  igikombe cyo kwigisha abakuze gusoma , kubara no kwandika cya UNESCO ku rwego rw’isi inshuro ebyiri 2001 na 2012, rihabwa umudari wa Bronze, n’impamyabushobozi y’icyubahiro ryitwa; “igihembo cy’umwami Sejong”  ibi bihembo bikaba byarahesheje ishema itorero ADEPR n’igihugu cy’u Rwanda.

Mu bijyanye n’ubuzima  itorero ADEPR rifite ibigo nderabuzima bitatu aribyo; Mashesha na Ngange Iburengerazuba, Rwerere mu majyaruguru n’ibitaro bya Nyamata na Gihundwe. Mu burezi iri torero rifite amashuri y’inshuke 102 hirya no hino mu gihugu, amashuri abanza 156, ayisumbuye 58, ay’imyuga 60 n’aiyigisha iyobokamana rishingiye kuri Bibiliya 6.igita

                                         Dove Hotel ifite ibitanda byiza mu muri za Hotel yo Rwanda

Mu ijambo rye umushyitsi mukuru Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase mu izina rya Perezida wa Repuburika Paul Kagame yari ahagarariye, yatangiye ashimira itorero ADEPR nk’umufatanya bikorwa mwiza muri gahunda za Leta nk’imibereho myiza no kwagura ibikorwa by’iterambere rirambye.

Minisitiri w’intebe yagize ati; “N’ishema ku bakirisitu ba ADEPR kwiyubakira Hotel nziza nkiyo no kuyikoresha ba bikesha Imana”aha  yabaciriye wa mugani ugira uti, “iyo usengeye Imana ku ishyiga igusiga ivu,ati ariko iyo uyesenga ukora urunguka”.ingenzi.3                                                                         Inyubako ya Dove Hotel

Yabasabye ko iyo Hotel imenyekanishwa ku mbuga zose zo ku isi, abasaba kandi kudaha icyuho ibihuha n’amacakubiri abasezeranya kandi ko Leta y’u Rwanda izahora ifatanya n’itorero ADEPR  mu bikorwa byayo, abasezeranya umutekano ndetse asoza abasigira amasomo yo muri Bibiliya ariyo, Yohana 12:11 na Imigani 10:4.ibyicaro

                                    Aha ni hamwe muhazajya hakirirwa  inama muri Dove Hotel

Muri uyu muhango witabiriwe n’abayobozi biryo torero kuva mu gihugu hose ndetse n’abakiristu hari kandi n’abandi bashyitsi bo mu nzego nkuru za Leta nka Minisiti w’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) Kaboneka Francis, umuyobozi w’ikigo cy’imiyoborere myiza (RGB) Shyaka Anastase, abadepite n’abayobozi b’amatorero n’amadini atandukanye, hari kandi intumwa zaturutse mu bihugu bya RDC, Finland, Canada, USA, Uburusiya, Koreya y’amajyepfo (South Korea), mu Bubiligi na Uganda. Urugamba rwo kubaka ubumwe rurageze,hagati aho ninde uzajyanwa mu ijuru ni uko yazindukiraga mu rusengero?intama z’Imana zihora ziteguye.

Gakwandi  James

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *