Urujijo mu bakirisitu ba ADEPR ruzakurwaho ryari?

Abakirisitu ba ADEPR bafite inyota yo kubona nyobozi nshya yuzuye umwuka wa gipantekote itandukanye niyarigiye kubateza cyamunara yuzuye umwuka wa gipagani .Amakuru twahawe nabo muri Leta kandi bizerwa ,ariko bakangako amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo badutangarije ko gushyiraho inzibacyuho muri ADEPR byagiye bigorana kubera  ko hari bamwe bo muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ,RGB nahandi hatandukanye bagize ikimwaro kuko bashyizeho ababakojeje isoni.kaboneka

                                                Kaboneka Francis Minisitiri w' ubutegetsi bw' igihugu[photo archives]

ADEPR :Abakirisitu baribaza niba ingoma y’abafundi izaganishwa mu butabera cyangwa bazarekurwa?Ubu mu bakirisitu ba ADEPR harimo ibyishimo kuko igitugu n’iterabwoba by’ingoma y’umufundi Tom Rwagasana afashijwe na Mutuyemariya Christine utarigeze atanga amakuru y’umugabo Rwakibibi Dominique w’i Nyakarambi ya Rusumo kubyo amuziho mugihe cya jenoside kugeza ava mu nkambi ya Bamaco mu gihugu cya Tanzania,hakaza Sebagabo Leonard we  uvuga ko yasinyaga kubera gutinya ko Tom amwirukana hakaza Theophil na Valens biteguye kuvuga akari imurori.Ufite ikibazo ni Niyitanga Salton kuko we yasuzuguraga buri wese.

Ahandi ruzingiye ni kuri Ndangiza John warushinzwe nkemurampaka nawe akaba afungiye ubwesikoro no gutanga amasheke atazigamiye.Niba rero inzego za leta zireberera abanyarwanda zireba bimwe mu bibazo byabaye muri ADEPR arizo zibiteje zo kongera gushyiraho abazamya itorero rya Yesu. Igihanzwe amaso ni nyobozi iziba icyuho cyatejwe n’abafundi,kuko nicyo kizaha abakirisitu umutekano wo gusenga imana batuje.

Kimenyi Claude

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *