Rwanda:Politiki igeze ahashyushye FPR yemeje umukandida

Amakuru yabaye kimomo kuri uyu wa gatandatu tariki 17/06/2017 ko Paul Kagame akaba na Perezida w’ishyaka FPR Inkotanyi ko azahatanira umwanya wo kongera kuyobora u Rwanda mu myaka ilindwi .FPR imaze imyaka 23 iyobora u Rwanda kandi mu matora yose yatsinzwe  hiyamamaje Paul Kagame.Amashyaka yose yiyemeje gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi.Perezida-wa-Repubulika-Paul-Kagame-ageza-ijambo-ku-bitabiriye-Inama-nkuru-yabagore-bo-muri-FPR-Inkotanyi-Ifoto-Urugwiro

Paul Kagame yemejwe ko ariwe mukandida wa FPR inkotanyi[photo archieves]

Iyi kongere idasanzwe nkuko byavuzwe ,benshi bo babona isanzwe kuko batangiriye mu midugudu bagera ku ntara n’Umujyi wa Kigali kandi bose bamwemeza. Bamwe muhatanira kuyobora igihugu harimo Diane Rwigara na Mwenedata hamwe na Frank Habineza w’ishyaka Gree Party baravuga ko hakwiye kubaho gushyira umukino wa politiki mu kibuga cya Demokarasi bagahabwa intsinzi  hakurikijwe icyizere bagiriwe. Abasifuzi bakazitwararika aribo bo kwa  Mbanda muri komisiyo y’amatora.kagame-rwanda-fpr-rpf_7-7581f     Minisitiri w' umuco na sport Uwacu Julienne[Photo archives]

Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bose bemeza ko bashyigikiye FPR hamwe n’umukandida wayo mu gikorwa cy’amatora.Igisigaye kureba n’uburyo aba biyamamaza ku giti cyabo bazagera umunsi w’amatora bakiyamamaza. Abasesengura basanga gutora Kagame ntakibazo kirimo kuko yabashije guhuza impande zarwanaga azereka ko u Rwanda rugomba guturwamo n’abanyarwanda. Igisabwa ni uguhindura imikorere y aba meya kugeza ku nzego zohejuru zihutaza amajyambere y’umuturage.fprabanyamuryamungo ba FPR Inkotanyi intero yakomeje kuba imwe[photo archives]

Tariki 04/08/2017 niho amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe. Abanyarwanda  bifujeko itegeko nshinga rihindurwa kugirango bazongere bitorere Kagame Paul. Igihe cya muntu kigaragarira mu burenganzira bwe. Aha niho hifuzwa kuzitorera umukuru w’igihugu.

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *