Abakunzi ba Rayon sport barasaba Ngarambe Charles kwegura

Ngarambe Charles gukingira Habarugira Vital ikibaba mu makosa yo gusenya  Rayon sport.

Muhirwa we arasaba  Ngarambe Charles kwerekana irondakoko amushinja iryo ariryo ,naho arikura.

Kuronda ubwoko ikinyoma cyo koreka Rayon sport no guhutaza abakunzi bayo. Ibaruwa itizweho neza ishobora kuzana ingaruka. Habarugira Vital akwiye ingando naho ubundi ntaho ava  ntanaho ajya kuko inzigo ayirusha inzika. Ibibazo byo mu Ruhango byo gucika ku icumu na Parimehutu ntibikenewe mu ikipe ya Rayon sport. Kumenyana no guturana ntabwo byakubaka Rayon sport.ngarambe_charles_we_yemeje_ko_rayon_sports_iri_ku_isoko_ku_muntu_wese_ufite_ubushobozi_bwo_kuyibyaza_umusaruro

                             Ngarambe charles Rayon Sport [photo archieves] 

Ikipe ya Rayon sport  kuki itamara kabili itavuzwemo ibibazo?ese bizashira ryari?ikipe ya Rayon sport ubu ihagaze neza mu rwego rw’intisinzi kuko ifite igikombe cya shampiyona 2016/2017,no mugikombe cy’amahoro yasezereye POLICE FC iyinyagiye ibitego bitandatu kuri kimwe mu mikino ibili.Inkuru yacu iribanda ku ibaruwa yanditswe na Ngarambe Charles asaba Muhirwa Prosper kwegura ku mwanya w’ubuyobozi afite mu ikipe ya Rayon sport. Abakunzi ba Rayon sport baratangazwa n’uburyo Ngarambe atabanje kumva impande zose . Muhirwa Prosper arazira iki?Ngarambe ibaruwa yanditse ifite ishingiro?Habarugira Vital we n’ishyashya?Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzinyayo com aremeza ko intandaro yavuye kwigura ry’umukinnyi witwa Niyonzima Olivier Alias Seff .Amakuru nk’uko akomeza atugeraho ngo uy’umukinnyi yari yemeye ko azahabwa  amafaranga nyuma Habarugira Vital aza kurenzaho miliyoni imwe n’igice byabindi bikunze kwitwa(injawuro).vital

                              Habarugira Vital Rayon Sport[photo archieves]

Ngarambe kuba ashyigikira vital n’ikimenyetso cyo kutubaka umuryango wa rayon sport,ahubwo awusenya. Ngarambe Charles yaragijwe inka yitwaga KBS aza kuyinyagwa none aradurumbanya Rayon sport atanumvise impande zombi. Habarugira Vital yigeze gufata Rayon sport  we na Munyabagisha Valens bayigira koperative kugeza birukanye Raul nyuma aza kurega ahabwa amafaranga. Abakunzi ba Rayon sport bo barasaba ko ukorera inyungu zayo yagumamo ,naho ukorera inyungu ze bwite cyangwa n’izabandi yakwigizwayo.IMG-20170623-WA0002            Isengesho: Mana fasha Rayon Sport yacu ive mubibazo 

Ubu rero biraboneka ko Ngarambe yahengamiye kuri Habarugira Vital agashaka kugerekaho Muhirwa urusyo.Igisabwa Ngarambe ni uguha abakunzi ba Rayon umwanya wo gutegura imikino y’igikombe cy’amahoro no kubaka ikipe yabo naho irondakoko ashaka kugarura ntabwo ryubaka. Ikindi niba byarabaye yakabaye abanza akabigaragariza umuryango wa rayon sport hakabonwa gufata ibyemezo.IMG-20170623-WA0001

Abakunzi ba rayon sport twaganiriye ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa kugera impamvu z’umutekano wabo badutangarije ko Habarugira Vital atarakwiye gutuka Muhirwa Prosper  ,kandi ko igura ry’abakinnyi rikomeje kuzana ikibazo kuko ngo hari bamwe banze kongera amasezerano kugeza naho ngo Vital abwira Ndayishimiye Alias Bakame ko nadahabwa miliyoni icyenda atazasinyira ikipe. Ikindi kuba hari abumvikana n’abakinnyi Vital ngo akajya gushakamo injawuro .IMG-20170623-WA0003

Ibi byose rero bigomba gucika cyangwa Ngarambe na Vital hagasuzumwa ibyabo kongeraho na Muhirwa habonekamo umunyamakosa akeguzwa n’inteko rusange. Ikindi cyazanye ibibazo mu kwezi kwa gatatu gishinjwa Muhirwa n’ikigendanye na Ngarambe na Vital bashakaga kweguza Gacinya  perezida wa Rayon sport hamwe na  Muhayimana Claude uyobora abafana ku rwego rw’igihugu nyuma Muhirwa Prosper akababwira ko byaba ari amakosa kwirukana abantu mugihe irushanwa rigeze ahakomeye. Ngibyo ibyihishe muri Rayonsport.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *