Akarere ka Burera: Meya Uwambajemaliya arabazwa miliyoni 23.000.000 frw nyuma abeshya Minaloc

Uriye umusaza aruka imvi!!Meya w’akarere ka Burera Uwambajemaliya yabeshye Minaloc ko yishyuye abahoze ari abalimu.

Imiyoborere ihamye itanga ituze mu baturage.Imiyoborere ihamye niyo mutekano. Imiyoborere ihamye niyo cyerekezoc y’ubukungu mu baturage.Imiyoborere yubakiye ku kimenyeto kinaniwe itera amakimbirane mu baturage. Imiyoborere yubakiye ku kinyoma iteza umutekano muke hakabamo guhunga,gufungwa  ndetse no  gupfa.

Uwambajemaliya Meya wa karere Ka Burera[photo archieves]
Uwambajemaliya Meya wa karere Ka Burera[photo archieves]
 

Mu  Rwanda hamaze kugaragara ikibazo cya bamwe mu bayobozi berekana intege nke mu miyoborere aho gusimburwa bakazamurwa mu ntera.Turebe mu karere ka Burera aho kava naho kajya.Ibibazo byurudaca mu karere ka Burera byahawe uburiri byarasasiwe biraryama kuko byanze gukemurwa.Ubu haravugwa ikibazo cy’abahoze ari abalimu bakomeje gutabaza. Mu karere ka Burera n’ubu abaturage  baribaza  irengero ry’amafaranga yabo yari kububakira ivuriro rya Kamanyana(poste de santé) aho yarengeye. Abatanga amakuru bo baragira bati:Poste de santé ya Kamanyana yakiwe umusanzu wo kuyubaka nyuma murumuna wa Meya witwa     Umutesi     Drocella wari Gitifu w’akagali ka Kamanyana yahise ayikubitira umufuka.

Aha rero bakavuga ngo nigute abandi    Meya Uwambajemaliya abahana iyo bakoze ikosa kuki akingira Umutesi Drocella wabibiye amafaranga?  Igitangaje  ni uko Meya Uwambajemaliya aho kubwira murumuna we Gitifu Umutesi kugarura amafaranga y’umusanzu wo kubaka Poste de sante ya Kamanyana yamwimuriye mu kagali ka Gisovu.Ese ubu iyi n’imiyoborere ?ese wayobora gutya umuturage akagera kuki?   Abaturage    bo    mu karere ka Burera barashonje rurakinga babili kubera inzara yo kudahinga amasaka ,ngo dore    ko    aricyo    gihingwa kihera kurenza ibindi byose. Abanyaburera ngo ibigoli byonyine ntibyabatunga. Bibaza impamvu guhinga amasaka ari kirazira kandi yarabatezaga imbere,baragira bati:Twarayahingaga yakwera tukayatungisha imiryango tukanayagurisha. Ikindi gikomeje kuba ingorabahizi ku ngoma ya Meya  Uwambajemaliya ni miliyoni makumyabili n’eshatu (23.000.000 frw) zaburiwe     irengero     kandi yari yarateguriwe igikorwa cyo gukoresha bamamaza umukandida wa FPR   none bakaba barabuze irengero ryayo.

Aha rero niho haza ikibazo kuko bamwe mubo twaganiriye  bakora  mu karere   ka   Burera   bakanga ko   twatangaza   amazina yabo  kubera  umutekano wabo tuganira badutangarije ko    umunsi    w’irahira    rya Perezida wa Repubulika babuze imodoka bagendamo bagenda mu makamyo kugera kuri Nyirangarama. Ubu rero hakaba hari amakuru atugeraho ashingiye kubyayo mafaranga ko umuriro watse hagati muri nyobozi y’akarere ka Burera.  Ikindi  twakuye  mu  karere ka Burera n’uburyo Meya Uwambajemaliya ashora akarere mu manza kugeza ubwo uwitwa Munyamashaza Didace    agatsinze. Gusa iyo  akarere  katsinzwe gushyira mu bikorwa kwishyura uwagatsinze biba bigoye.Ikibazo kindi kivugwa n’uburyo Meya Uwambajemaliya yabeshye umukozi wa  Minaloc ko yatangiye kwishyura abahoze ari abalimu bakaza gusezererwa mu buryo butunguranye. Umukozi wa Minaloc yakoresheje nimero ye yoherereza 0788440133 agira ati: Yambwiyeko hari abo  batangiye  kwishyura none ndamubwiye ngo azayimpe   ndebe.   

Iki   rero n’ikinyoma gikaze kuko nanjye nahamagaye Meya Uwambajemaliya nongeraho n’ubutumwa kuri telefoneye aranabusoma yanga kunsubiza. Uwari Guverineri w’intara  y’amajyaruguru nawe yabwiye Meya Uwambajemaliya gukemura ikibazo cyabahoze ari abalimu amwemerera ko azagikemura na n’ubu yaranze. Igihe urwego rw’umuvunyi rwazengurukaga uturere nabwo abo balimu bakibajije bakurikije akarengane kabo nabwo Meya Uwambajemaliya  avuga ko azagikemura. Icyo gihe nk’uko tubifitiye kopi inama yabereye mu murenge wa Rugarama wo mu karere ka Burera. Urwego rw’umuvunyi niba rwarandikiye Meya rumusaba   kwishyura abo basaza n’abakecuru bahoze ari abalimu akanga kubyubahiriza hazakorwa iki? Abo basaza nabo bakecuru nta rwego bataregeye kandi bose bategeka   Meya   kubishyura ntabikozwe. Ninde waba afite imbaraga zarenganura abo bakecuru n’abasaza?utazifite ninde?birababaje  kubona abantu bakoreye igihugu baguma mu gihirahiro.Ubu rero hategerejwe kureba igisubizo cyangwa icyemezo kizafatwa na Minaloc hakurikijwe ikinyoma cya Meya  Uwambajemaliya avuga ko yatangiye gukora ibyo yasabwe.

Buri muturage wese  wo  mu  karere  ka Burera aribaza impamvu bahohoterwa ntihagire igikorwa ngo barenganurwe. Abantu bakibaza niba ibibazo byose    bizajya    bikemurwa na Perezida Kagame ,bo mugihe byabananiye. Akarere ka Burera gategerejwemo impinduka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *