Kugorora inkuru

Amahame y’umwuga w’itangazamakuru ashingira ku ngingo zitandukanye  cyane iyo habaye kudaha ijambo uvugwa mu nkuru. Ni muri urwego ikinyamakuru ingenzinyayo .com gifashe umwanya wo gukosora no kugorora inkuru yanditsweho abapasiteri batatu: Pasiteri Sebadende Emmanuel uyobora ADEPR ururembo rw’amajyaruguru,Pasiteri Kagibwami Tharicisse uyobora ADEPR ururembo rw’iburengerazuba na Pasiteri  Ntibarikure Jean de Dieu uyobora ururembo rw’iburasirazuba.

Abapasiteri ba ADEPR[photo archieves]
Abapasiteri ba ADEPR[photo archieves]

Inteko ya RMC yahaye ijambo impande zombi habamo kwemeza gukosora inkuru,nkuko amahame y’umwuga w’itangazamakuru abigenza.Ikindi ni uko uwatangajweho inkuru ntimushimishe ariwe witegurira  ikosora akayishyikiriza igitangazamakuru nacyo kikayihitisha ikajya ahangana naho indi yari iri. Inkuru ikosora: Umukomiseri umwe yavuzeko ikinyamakuru ingenzinyayo.com kigomba kuyitegura. Pasiteri kagibwami Tharcisse uyobora ururembo rw’iburengerazuba yatangiye avuga ko inkuru yamutangajweho yamutesheje agaciro ko yayikosora,kuko yamvuzeho kwaka umusanzu wo gufunguza Tom Rwagasana na bagenzi ,kandi barafungiwe kunyereza umutungo wa rubanda. Aha yabajijwe niba kwaka umusanzu ari icyaha? Yasubije ko atari icyaha ahubwo ni uko yanditsweho ko yawakaga  agamije gufunguza abari abayobozi bityo bikaba byanteranya n’ubuyobozi bwanjye.

Ikindi Pasiteri Kagibwami yavuze cyakosorwa ni ukunyura imbere y’ubutabera,aha naho yabajijwe niba kunyura imbere y’ubutabera ari icyaha?Pasiteri kagibwami yavuzeko atari icyaha ahubwo ni uko byamushyize mu rujijo. Pasiteri Kagibwami yanavuzeko ayobora uturere tulindwi ko ibyo kwaka umusanzu mu karere ka Rusizi ntabyabayeho bityo nkifuza ko byakwandikwa ko nta musanzu natse muri aka karere. Bamubajije icyo yarenzaho avuga ko ntakindi uretse gukosora ko nta musanzu yigeze yaka wo gufunguza Tom Rwagasana na bagenzi be.

Pasiteri Sebadende Emmanuel uyobora ururembo rw’amajyaruguru yatangiye asaba ko haba gukosora inkuru yamwanditsweho kuko kumuvugaho ko yatanze inka za balinga bitamushimishije ,bityo akaba yakwandika ko inka zifite abazihawe nabatarazihawe bityo bikaba bitakwitwa balinga.Ibi bikaba byaramuteranije n’inzego za leta kuko kumva avugwaho kwica gahunda ya girinka. Bamubajije icyo yarenzaho Pasiteri Sebadende yavuze ko ntakindi uretse kwandika ko nta nka za balinga natanze. Pasiteri Ntibarikure Jean de Dieu we yavuzeko arega ikinyamakuru ingenzinyayo .com ko cyamusebeje ko yahungiye mu gihugu cya Tanzaniya kandi we yarari kuri Petit baliere agahungira muri Congo Kinshasa,ko we atari guhungira Tanzania. Pasiteri Ntibarikure yavuze ko ikindi cyamubabaje  ari uko bamwanditseho ko yubatse akazu ka MRND kandi ari umunyamuryango wa FPR.Ikindi cyamubabaje mu nkuru ngo ni uko yavuzweho kunyereza umutungo agura ibyuma by’amashanyarazi,kandi we yaragiye abyumvikanaho nabo mu ma paruwase yabiguraga. Bamubajije icyo arenzaho.

Pasiteri Ntibarikure n’umujinya mwinshi ati: Umuyobozi w’ikinyamakuru ingenzinyayo .com ni umwicanyi. Aha abakomiseri bamubwiye ko gutukana atari byiza ko ari imyitwarire igayitse. Pasiteri Ntibarikure yahise avuga ko we  atajya ajya mu nkiko.Yarongeye asabwa ikimenyetso arakibura. Yongeye gusaba ko hazakosorwa handikwa ko nta musanzu wo gufunguza Tom Rwagasana yatse,ikindi ko atigeze yubaka akazu ka MRND,ikindi ko nta muntu bagirana ikibazo n’umwe ko n’ubwo kuvuga nabi byari akababaro yari agize.Impande zose zemeranije ko ikinyamakuru ingenzinyayo.com kizashingira kubyavugiwe mu nama kigakora inkuru. Abari batanze ikirego barabyemeye kandi bavuga ko uko inkuru izakorwa bazabyishimira.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *