Meya Habitegeko noneho ngo fagitire zigiye kumweguza

Nyaruguru barashimira Minisitiri Kmaboneka inama yabahaye n’ubwo zimwe Meya Habitegeko atazubahirije.

Habitegeko francois Meya w' akarere ka Nyaruguru
Habitegeko francois Meya w' akarere ka Nyaruguru

Amakuru ava mu karere ka Nyaruguru usanga yose atandukanye kandi ashamikiye ku ngingo zitandukanye. Meya uyobora akarere ka Nyaruguru we ntakozwa gutanga amakuru kuko ngo agira itangazamakuru rye.Ariko icyiza cye yemera ko yica amategeko ayazi bigaherekezwa na sms aba yatanze ko hari itegeko rimutegeka guha abanyamakuru amakuru.Niba abakozi bo mu karere bahuzwa na FPR bakanayibera aanyamuryango kuki ubayobora yabahirika nk’aho ariwe wenyine uyifiteho ubuasha kubarenza?Niba bivugwa ko muri FPR bose bangana kuki Habitegeko yakomeza kwirukanamo bamwe na bamwe?Imiyoborere idashamikiye ku mihigo yo gukunda abaturage n’igihugu ngo yaba igiye gutuma Meya Habitegeko yeguzwa. Kwirukanwa kw’abakozi byerekana gutwika akarere kuko iterambere risubira inyuma kuko abirukanywe bitabaza inkiko. Nyaruguru ivugwamo  kutumvikana bigaherekezwa n’ iyirukanwa ry’abakozi rirabigaragaza. Habitegeko avugwaho kunyereza umutungo w’akarere nk’uko bigaragazwa na Fagitire y’ibyo yishyuza binyuranije n’itegeko. 5 4 3 2

ngizo fagitire zigiye kweguza Meya w'akarere ka Nyaruguru Habitegeko  Francois
ngizo fagitire zigiye kweguza Meya w'akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois

Amakuru ava ahizewe mu nzego zimwe zikorera mu karere ka Nyaruguru,ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo,tuganira badutangarije ko Habitegeko iyo agiriwe inama bamwereka amakosa ahita atangira kugirana amakimbirane nabazimugiriye akabaremera ibyaha cyane ko ataba ashaka ngo umweraka uko arenganya rubanda. Aha bagize bati:Habitegeko yashatse guhindura abakozi afatanije na Ndabasanze Augustin ushinzwe itorero akaba umujyana we magara hamwe na Innoncent Nsengiyumva ushinzwe abakozi ubu akaba yizezwa na Habitegeko ko azava mu gateganyo akaba Gitifu w’akarere bakoze babihishe abandi bo mu karere. Bagirengo bahindura ubishinzwe kugirengo fagitire za Hbitegeko zijye zishyurwa nta nkomyi hamwe nabandi avuga ko atibonamo. Amabanga yamenwe mbere yuko biba none nyaruguru iragurumana.Undi bashakaga guhindura n’uwahoze ashinzwe  abafite ubumuga mu karere akazira ko yabangiye kuba ikiraro cy’urwangano ashinja uwahoze ari gitifu w’akarere  n’izindi nzirakarengane zugarijwe n’igitugu cyabo bazambya akarere. Ikindi yashatse kwirenza ba Gitifu b’imirenge imwe bigeze ku ntara bamutera utwatsi, dore ko bamaze kumuvumbura, abo ba Gitifu bari ab’imirenge ariyo:Ngera , Kivu na Busanze.Aba ba Gitifu ntiyagaragazaga icyaha abarega.Abo mu nzego zizewe zikorera mu Karere ka Nyaruguru tuganira badutangarije ko itonesha rya Habitegeko rikabije kuko yakingiye ikibaba Gitifu Kanyarwanda Eugene wariye amafaranga yari kubaka amashuri, bigatuma Rwiyemezamirimo arega akarere akagatsinda,kuko ayo mafaranga Kanyarwanda yatwaye yayubatsemo inzu mu murenge wa Muganza.

Rwiyemezamirimo amaze gutsinda akarere kakanamwishyura, Meya Habitegeko yakingiye ikibaba Gitifu Kanyarwanda.Undi uvugwa ko yakingiwe ikibaba na Habitegeko ni Gitifu Jules Habumugisha wariye amafaranga akiyobora umurenge wa Ngoma akamwimurira mu murenge wa Ruhero,uyu Habumugisha yariye miliyoni enye y’inkunga yingoboka y’abatishoboye.

Habitegeko akoresha igitugu agakoresha nabi umutungo wa Leta nkaho afata esanse kandi imodoka ye itayiteganyirizwa kuko ayimaranye igihe ,ibi bikaba ari nabyo yapfuye nuwahoze ari Gitifu w’Akarere  akamwirukana .

Ikindi kivugwa ni uko nta muyobozi wemerewe gufata amafaranga mu ntoki ariko Habitegeko nibyo yakoresheje mu rugo  iwe  azana fagitire bakamwishyura.Habitegeko ahora yikanga bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Nyarugaruguru akabima akazi naho bagiye kugashaka akabatangirayo raporo mbi ,kugirango batakabona ahandi.Ibuka ku Rwego rw’igihugu na CNLG bizatabare .Ibi bigaragazwa ni igitabo yatsinde arega abarokotse Jenoside ko bamurwanya akagikwirakwiza mu nzego zose kandi tugifitiye kopi twakimubajijeho  aradusubiza ngo tuzatangaze ibyo dushaka.

Abo yirukanye:Kayitasire Egide yari Gitifu w’akarere ka Nyaruguru, Nkurunziza Onesphore yari Gitifu w’umurenge wa Muganza , Bugingo Jean Chryisostome yari ashizwe imiturire mu murenge wa Munini, Katabarwa Richal yari Gitifu w’umurenge wa Munini ,Gasana Evariste ya noteli w’akarere akaba yarasimbujwe uwitwa Semwema Misigaro akaba nawe atungwa urutoki.Abavugwaho imikorere mibi mu karere ka Nyaruguru bandi ni Kagabo Albert undi ni Nyirabahinyuza Mediatrice, kuko ibikorwa by’uyu mudamu nta rwego na rumwe rutabigaya cyane we  na Ndabasanze bavuzweho guhutaza no kurema urugomo rwabo bita ko batavuga rumwe .

Ndasanze na Nyirabahinyuza hamwe na Habitegeko igihe cy’amatora y’inzego zibanze mu karere ka Nyaruguru bavuzweho amakosa atandukanye .Kuba Ndabasanze ayobora itorero akaba n’umunyamabanga wa Habitegeko bituma ritagenda neza.Abaturage ba Nyaruguru bashimira Minisitiri Kaboneka hamwe na Guverineri w’intara y’Amagepfo ko batangiye kuvumbura amakosa ya Habitegeko,babishingira ko ntawukirukanwa mu karere.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *