Ishyamba si ryeru muri bamwe mubafana b’ikipe ya Rayon Sport

Paul Muvunyi nakomeza kureberera kuyobora Rayon Sport bizamunanira.Intsinzi nigendane n’urukundo. Ese kuki mu ikipe ya Rayon Sport hashobora kubamo ababangamira abandi kandi bose barahujwe nayo.

Muhirwa visi perezida wa Rayon Sport na Muhawenimana perezida w'abafana ba Rayon Sport[photo archieves]

Byavuzwe n’abakuru ko ahari benshi hatabura urwikekwe.Iyi nimwe mumpamvu hagati mu bafana b’ikipe ya rayon Sport habonetsemo agatsiko kagashaka kwibasira bamwe muri bagenzi babo. Amakuru ava ahizewe arashimangira ko iperereza ngo ryaba ryaratangiye kugirengo harebwe ikibyihishe inyuma.

Amakuru yubakiye ku rwangano yatangiye yerekana ko hari agatsiko gashamikiye kuri ruanaka kugirengo Muhirwa Prosper na Olivier Gakwaya bateshwe agaciro.  Ikibabaje ni amwe mu makuru yacengejwe mu bafana agamije kubangisha Gakwaya kugeza naho yagiye kureba umupira bagashaka kumukubita. Ikindi gihuha nicyo bakwirakwiza ko Gakwaya yimanye kashe ya Rayon Sport kugeza naho bamushinja kuba hari ibikorwa agikora.

Gakwaya Olivier we ati :Abankorera urugomo nta n’umwe undusha gukunda Rayon Sport nta nutanga umusanzu kundusha. Muhirwa we yatangiye kwangishwa abafana igihe agirana ikibazo na Vital,kuva icyo gihe haremwe umtwe wo kumusebya.

Ubuyobozi bwa Rayon Sport nibwo buhanzwe amaso kugirango bulemure icyo kibazo mu nzira zikigendwa.Kuki bagirana ibibazo bidashira bose bavuga ko bahuriza kuri rayon Sport ?ubwose izaba Gikundiro gute abayibamo bo badakundana ?Imbaraga zubaka zineshe izisenya naho ubundi ishyamba ryagurumana kurizimya bikaba ikibazo gikomeye,mu gihe byakabaye byarakozwe mbere yuko rishya.

Ku rutonde rw’abantu bari bashyizwe ahagaragara bazaherekeza Rayon Sports i Maputo aho ifite umukino wo kwishyura muri CAF Confederation Cup izahuramo na Costa do Sol, hakuwemo Muhirwa Prosper na Gakwaya Olivier kubera igitutu cy’abafana bagize amakenga ku kizaba kibajyanRayon Sports igomba guhaguruka i Kigali mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru yerekeza i Maputo muri Mozambique aho ifite umukino wo kwishyura na Costa do Sol ku wa Gatatu mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Ikipe yagize amahirwe yo kuba iya mbere yo mu Rwanda igeze mu matsinda y’irushanwa rya CAF kuko Gakwaya yarebye uwo mukino i Maputo. Bamwe mu ba Rayon twaganiriye bantangarije ko ikibazo kitari uko Muhirwa yahagaritswe ,ahubwo ni ikibazo kiba kihishe hagati mu bantu barabuze imbarutso. U

mwe mu ba Rayon ati :Nigute wakwamagana umuntu nka Muhirwa Prosper wanahagaritswe yari mu nyungu  z’ikipe ? Niba Muvunyi azagendera mu kigare ikipe izamunanira. Ubuyobozi bwa Rayon Sport nibuhuze imbaraga ,kuko ikibazo nticyakemuka  hari abashyamiranye.

Bamwe mu bakunzi ba rayon Sport twari kumwe muri Stade Regional mu byishimo by’intsinzi yayiganishije mu matsinda ya Caf bose bahurizaga ku kintu kimwe cyo kubaka ikipe ikazabashimisha itsinda indi mikino hirindwa  icyakomeza kuzana ibibazo.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *