Ishyaka Green Party rirarengera ibidukikije abanyabubasha ba FPR bararigera imijugujugu

Politiki uko wayinyuramo  kose ntibura icyasha igutera. Muri ikigihe mu Rwanda habaye igihe cyo kurengera ibidukikije hari bamwe babibonye ukundi bakurikije inshingano bafite cyangwa izindi nyungu.Ishyaka Green Party nk’iribifite mu nshingano ryahagurukanye imizi n’imiganda yo kwamagana abacukura amabuye y’agaciro mu kajagali.

Dr.Frank Habineza perezida w'ishyaka rya Green Party[photo archieves]

Abaganiriye n’ikinyamakuru ingenzi bose banze ko amazina yabo yatangazwa  kubera impamvu z’umutekano wabo ,ariko bakagira bati:Uriya mugabo  uyobora ishyaka rya Geern Party ntagira isoni abo arega nibo aregera .

Umwe ati: Amabuye yose acukurwa ntazi ko ari ayabanyabubasha bo muri FPR, nonese bazahagarika ubucuruzi bwabo.Ishyaka  Green Party ryasabye Leta n’abo bireba  guhagarika abakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko bigira ingaruka mbi ku bidukikije, birimo nko guteza inkangu n’ibindi bituma imisozi isigara yambaye ubusa kuko bimwe mubyakaye bikumira inkangu biba byararanduwe bacukura ayo mabuye.

Ishyaka riyobowe na Dr Frank Habineza ryasohoye itangazo tariki 05/ Kamena umunsi mpuzamahanga wagenewe kurengera ibidukikije.

Nganira n’umwe mu bacukura amabuye y’agaciro namubajije uko bakiriye icyifuzo cy’ishyaka Green Party rivuga ko bakwiye guhagarikwa kuko babikora mu kajagali? Ajya kunsubiza yanze ko amazina ye yatangazwa ,ariko yambwiyeko uwo wiryo shyaka atababuza kuko abo bakorera bafite imbaraga zirenze ize,ko ahubwo ubwo ashaka guhunga igihugu akajya gusebya Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Namubajije we niba kurengera ibidukikije ntacyo bimubwira cyangwa nta kamaro yumva bimufitiye?Ajya kunsubiza yagize ati:uwo washize iryo shyaka niho arira nanjye ndya nacukuye amabuye . Mu gihe mu Rwanda bivugwa ko ahacukurwa amabuye y’agaciro hateza ibibazo kuko n’ibyo byobo batajya babisiba  bikagwamo amatungo n’abantu.

Nubwo kurengera ibidukikije ari ingirakamaro nk’uko ishyaka Green Party ribivuga ariko bamwe ntibarabyumva. Ishyaka Green Party  mu busabe bwaryo rirerekana ko kurengera ibidukikije bidasaba imbaraga nyinshi ,ahubwo bisaba kubyumvisha abaturage guhera mu mudugudu kugera ku  kagali. 

Ishyaka Green Party ryerekana ko gucukura amabuye y’agaciro mu kajagali  byangiza inzuzi n’imigezi kuko imicanga n’ibyondo biva muri bya birombe iyo imvura iguye ibimanukana kuko ntahateganywa  kubishyira iyo bacukura.

Ishyaka Green Party kandi muri iryo tangazo ryageneye itangazamakuru hagaragaramo REMA ko nayo yakurikirana itemwa ry’amashyamba kugirengo bihagarare cyane n’igihe hubakwa amazu ,kuko nabwo bangiza amashyamba. Mugihe abanyarwanda benshi mu mijyi batangiye kumenya ko Gaz igura amafaranga igihumbi naho amashyiga yayo akagura ibihumbi mirongo itatu na bitanu no mu cyaro bakabwiwe ko kwangiza ibidukikije ari ikosa. Ubusabe bw’ishyaka Green Party ntabwo bwakabaye buba ubwaryo bwakabye buba ubw’umunyarwanda wese .

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *