Abakora uburaya mu karere ka Kirehe baratabaza

Visi meya ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Kirehe yabeshye itangazamakuru. Umuryango nyarwanda  w’Abanyamakuru barwanya Sida ukomeje ubukangurambaga mu gihugu hose ku bagore bakora uburaya .

Abasirwa ishyirahamwe ry'abanyamakuru baharanira kubungabunga ubuzima [photo Viateur]

Iki gikorwa gikorwa n’uyu muryango w’aba banyamakuru kimaze kwerekana ko bamwe mu bavugwaho gukora uburaya bamaze kwibumbira mu mashyirahamwe kuva batangira kubakorera ubuvugizi.

Abakora uburaya mu karere ka Kirehe baratabaza inzego zibishinzwe kubacungira umutekano kuko babona ubuzima bwabo bujya  mu kaga  uko bwije n’uko bukeye. Abagore bitwa ko bakora uburaya bakanabyemera bakanibaruza baganirije itangazamakuru ko umutekano wabo ari mukeya kandi  biterwa n’inzego z’ibanze.Ubwo aba bagore baganiraga n’itangazamakuru hamwe n’umukozi w’akarere ka Kirehe Mugabo Frank bahamije ko inzego  zishinzwe umutekano zibabuza amahoro  n’amahwemo kandi bo bemeza ko nta makosa bakora. 

Aba bagore bo batangarije itangazamakuru ko batanga n’amafaranga y’uwo mutekano kimwe nk’abandi banyarwanda bose.Ibi bakaba barabitangarije abanyamakuru bari mu rugendo rwateguwe n’urugaga rw’abanyamakuru barwanya SIDA mu Rwanda, no guharanira ubuzima buzira umuze. Uru rugendo ruba rugamije gufasha abanyamakuru kumenya uko serivise z’ubuzima zigera ku baturage, cyane cyane izifasha abaturage kwirinda ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA , mu rwego rw’ubukangurambaga bujyanye no kurwanya SIDA (WAD CAMPAIN) mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti, “Twipimishe Sida ku uyifite,Gutangira no kuguma ku miti ni ubuzima burambye” Aba banyamakuru basuye akarere ka Kirehe, baganira n’inzego zitandukanye zirimo iziyoboye ibitaro by’akarere ariko bafite intego yo kumenya uburyo icyorezo cya SIDA gihagaze n’uburyo gikumirwa kubanduye ngo bo kugikwirakwiza no kurinda abatarandura babakangurira gukoresha agakingirizo.

Intego ya mbere yari ukubanza kureba ingamba zifatwa zo  gukumira icyo cyorezo muri ako karere gahana imbibe n’igihugu cya Tanzania ndetse hakaba arinaho hari inkambi nini irimo impunzi z’Abarundi ahitwa Mahama.Icyambere cyagaragaye mu karere ka Kirehe ni uburyo abagore bemera ko bakora uburaya bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa “TWIYUBAKE”.bavuga ko bahohoterwa kandi inzego zose zirebera. Aha bakibaza impamvu bakubitwa kandi ntacyo Leta iba yakoze kugirengo ibakure mu buraya.Aba bagore bavuga ko ntawuba indaya abyishimiye,ahubwo ko abukora ari ukugirengo arenze umunsi.Iri shyirahamwe ryaba bakora umwuga w’uburaya (sex workers)  rigizwe n’abanyamuryango bagera kuri 60 bafite ikigero cy’imyaka hagati ya 16 na 42 bakaba babarizwa muri centre y’ubucuruzi ya Nyakarambi.

Ngamije uyubora ibitaro bya Kirehe[photo Viateur]

Muri abo 60, abanduye ni 20 bakaba bafitemo abonsa ndetse n’abatwite.Babajijwe ibigendanye n’icyorezo cya SIDA basobanuye ko bakizi ndetse mu ngamba bafashe ari uko bagomba gukoresha agakingirizo bo bita “perime” ndetse na nyuma y’amezi atatu bakajya kwisuzumishwa, babajijwe ikibazo cy’abatwita basobanuye ko abatwita ari abana bato baba binjiye mu mwuga vuba bataramenya uko bigenda.

Babajijwe ingorane bahura nazo basobanuye ko ingorane ya mbere ni uguhigwa bukware n’inzego z’ibanze. Umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati, ukodesha inzu, ukishyura amafaranga y’umutekano nk’abandi bose ariko iyo bamenye ko uri indaya barakumenesha, ati rwose mutuvugire kuko nta mutekano dufite” Mu byifuzo by’ibanze icyi cy’umutekano babuzwa n’inzego z’akarere nicyo bose bahurijeho ko abanyamakuru babakorera ubuvugizi bagahabwa amahoro nk’abandi banyarwanda bose dore ko ngo ntacyo bahungabanya.Mu rwego rwo kumenya imiterere yako karere, umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere, Bwana Mugabo Frank yasobanuriye abanyamakuru imirenge igize ako karere ko ari 12 ndetse 6 muri yo ikaba ikora k’umugezi w’akagera.

Asoza yavuze ko ikigereranyo cy’ababana na virusi itera Sida ari 2.4%.babarizwa mu makoperative 6o agizwe n’abanyamuryango 3000 ariko abanduye bose ntabwo baba mu mashyirahamwe nk’uko byashimangiwe na Twizeyimana Gabriel uhagarariye urugaga rw’ababana na vurusi itera SIDA (RRP+) muri ako karere.Abajijwe ingamba zifatwa mu rwego rwo gukumira icyo cyorezo, Bwana Mugabo yagize ati. “Tukangurira abaturage kwipimisha, kwifata no gukoresha agakingirizo kuwo binaniye, kandi abanduye nabo hari ibigo nderabuzima bifite serivise ya ARV no kwigisha urubyiruko ibijyanye n’imyororokere”.Ibi ngo bakaba babifshwamo n’imishinga nka, Partiners in Hearth na Rwanda Development Organistation (RDO).

Abanyamakuru kandi basuye ibitaro bikuru by’akarere, muri serivise ya ARV ishinzwe gusuma virusi itera sida no kugira inama abanduye ndetse no gutanga imiti igabanya ubukana.

Itangazamakuru ryeretswe  imibare igaragaza ko abafata imiti bagera ku 4795 muri abo 90% bakaba bafata imiti yo mu rwego rwa mbere ni ukuvuga 4661 naho 1321 bakaba bafata iyo mu rwego kabiri abo mu rwego rwa gatatu aho mu bitaro bakaba nta baraboneka. Umuyobozi w’ibitaro by’akarere ka Kirehe  ariwe Ngamije Patient yatangarije itangazamakuru ko bagerageza gufasha uje abagana wese yaba arwaye  kugirengo yigishwe kutayikwirakwiza yigishwa gukoresha agakingirizo. Urundi ruhande nurwugana ibitaro atarandura nawe agirwa inama yo gukoresha agakingirizo kugirengo yirinde sida hamwe n’inda atateguye.Umwe mubakora uburaya we yagize ati:Iyo ubonye umugabo murumvikana hakaba hari n’igihe yanga gukoresha agakingirizo  akamanukiramo kizimbabwe ugategereza uruzaza ,ariko utazize inzara. Undi we yemeje ko afite abana babili akaba atarandura bityo akaba atarongorana ntagakingirizo.

Uhagarariye indaya ariwe Niwemubyeyi Anna we avuga ko bafite ikibazo cy’abana bato batarageza ku bukure bishora mu buraya,kandi abenshi bakaba batwite abandi barabyaye. Uwo twaganiriye tukamuha izina rya Agnes kubw’umutekano we yagize ati:Jyewe ndi impfubyi imitungo yanjye yatwawe n’umuyobozi witwaga Nkurunziza wayoboraga umurenge wo mu karere ka Bugesera ubu akaba yarasezeye kubera ko ngo akuze,yanyambuye isambu hamwe nabandi bene wacu aratumenesha no kugera mu karere ka Kirehe sinzi uko nahageze.

Uyu asaba ubuvugizi kugirengo ahabwe umutungo we bityo ave mu buraya  n’umwana we.Undi twise Nyirakamana kubera umutekano we avuka Kayonza nawe yambuw eisambu yubakwamo umudugugu bamwimyemo inzu none naho ageze bamwamaganira kure ngo n’indaya. Abagabo batuye muri Nyakarambi tuganira badutangarije ko abana benshi bafite imyaka kuva kuri 25 babyawe n’abasirikare bahoze ari ba EX FAR ,naho abavutse nyuma babyawe n’inkotanyi. Aba bana bose ntawuzi kwa se ngo abe yajyayo. Ubu buraya bakora babukoreshwa n’agahinda. Kirehe ni akarere kegereye umupaka hatahukiwe n’impunzi zari zarahunze 1959  bamwe barahageze bitaba imana abana bazanye barabyaye none nabo ntacyerekezo babaye indaya kimwe nabababyaye,aha bakomez abatwereka ko uko bucya bukira Nyakarambi irarushaho kuba umujyi bikaba bikomeza gukurura uburaya.

Umugabo umwe ukorera ubucuruzi Nyakarambi tuganira izina rye nararihinduye mwita mucuruzi kubw’umutekano namubajije impamvu bita abagore indaya kandi batabukora bonyine?ansubiz ayagize ati: Abagabo batabasabye kuryamana ntabwo abagore babashotora. Abagore bakora uburaya muri Kirehe basanga batari bakwiye guhohoterwa kuko  nta mugabo bakura mu rugo ko aribo babasanga,bityo bakaba basaba umutekano usesuye.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *