Niyihe shusho ya Demokarasi Repubulika yahaye u Rwanda?

Abanyabubasha ba politiki usanga babogamira ku ngoma ibakamira bigaherekezwa no kubeshya abanyarwanda.

Kayibanda perezida wa repubulika ya 1[photo archieves]

Abasesengura politiki y’u Rwanda basanga ikirimo ihurizo ryo kwerekana ukuri ku bishingiye kuri Demokarasi.Ababivuga bo bahera ku nkubiri ya Repubulika kuko niyo yatangiye ivuga ko izanye Demokarasi mu banyarwanda.

Hari abavuga ko nta Demokarasi yabaye mu Rwanda ,ahubwo bavuga ko habayemo amacakubili n’ivanguramoko.Turebe uko Demokarasi ivugwa yaje mu Rwanda.Mu 1957 nibwo hashinzwe amategeko icumu y’Abahutu. Mu 1959 nibwo hongeye kuvuka anadi makimbirane.

Mu 1961 nibwo habaye Kamarampaka,haba na Repubulika ya mbere y’agateganyo.Mu 162 nibwo habaye ubwigenge hanashyirwaho Repubulika ya mbere .Mu 1973 nibwo hashinzwe Repubulika ya kabili. Mu 1975 nibwo hashinzwe MRND.Mu 1987 nibwo hashinzwe FPR. Mu 1990 nibwo intambara yatangiye hagati y’inzirabwoba n’inkotanyi.Mu 1994 nibwo hagiyeho Guverinoma y’inzibacyuho.

Mu 2000 nibwo Guverinoma y’inzibacyuho yahinduye imirishyo. Mu 2003 nibwo inzibacyuho yavuyeho haba amatora. Amateka meza asubirwamo cyane cyane uwayagizemo uruhare iyo yumva ko byunguye abenegihugu. Aha rero ntibyashoboka kuko uwageze k’ubutegetsi wese mu Rwanda afite inzira yanyuze,ikibazo n’ibitambo bya Demokarasi byagiye bibaho kugeza habaye jenoside yakorewe abatutsi.Amateka mabi nayo ahora yibukwa kuko aba yarakomerekeje benshi mu gihe gitandukanye kandi baranahaburiye ababo.

Ese izi ngoma zose abanyarwanda bazivugaho iki?Iyo hakurikijwe uko buri wese yabaye umutoni wayo ,kandi agakomeza kubona umugati wa politiki ahora ayisingiza ariko yamwigizayo akayituka ubutaruhuka.

Imyaka isaga mirongo itanu n’itandatu iravuza ubuhuha mu Rwanda.

Abasesengura basanga nta Repubulika nimwe itarasigiye intimba abanyarwanda. Repubulika ifite icyo yakemuye? Repubulika ifite ikibazo yateje mu Rwanda hagati mu banyarwanda? Bizwiko u Rwanda rwagize Repubulika eshatu imwe yazanywe na Perezida Mbonyumutwa Dominique ariyo MDR Parimehutu. Perezida Habyarimana nawe wazanye MRND. Perezida Bizimungu nawe yazanye FPR.

Amateka yerekana ko buri Repubulika yasigiye ibisari abanyarwanda. Repubulika yerekana ko hari abo yagabiye ikanyaga abandi.Repubulika ya mbere yaje ryari?yazanywe nande?yazanywe n’iki?yarakomeje irategeka cyangwa yavuyeho?yavanyweho nande?yayihoye iki?yo yakoze iki?yahuje abanyarwanda cyangwa yarabatanije? Repubulika ya mbere yumvikanye mu Rwanda 1961 iyobowe na Mbonyumutwa Dominique.Amateka avuga ko Repubulika ya mbere ngo yaje ije kurenganura rubanda nyamwinshi ikaba ariyo mpamvu bashyizeho ishyaka rya MDR Parimehutu. Iyi Repubulika ya mbere ivugwaho ko ariyo yazanye ubwigenge bukigenderwaho kugeza n’uy’umunsi.

Amakuru ashimangira ko itakomeje gutegeka kuko yavuyeho 1973 ikavanwaho na Gen Habyariama Juvenal. Amakuru abyemeza ashimangira ko bavugaga ko abanyenduga basuzugura abakiga.Ikiriho yatanije abanyarwanda kuko yateje ubuhunzi.Repubulika ya mbere yaje kugenda igaragaza imbaraga nke zo guhuza abanyarwanda kuko wasangaga yibanda ku bwoko kurenza ubunyarwanda.

Repubulika ya kabili yazanywe na Gen Habyarimana kuva 1973 kugeza 1990 kuko kugeza 1994 hari haragaragaye umutwe w’ishyaka ryamurwanyaga rifite intwaro.Repubulika ya kabili nayo yirengagije ikibazo cy’impunzi ari nacyo cyaje kuyikoraho kugeza ivuyeho. Gusumbanya no gutonesha byagaragaye mu milimo no mu mashuri haba igikuta. Imilimo y’inzego z’umutekano zahariwe bamwe.Mu mashuri no mu milimo haba ikandamiza,imipaka yarafunzwe urwangano rurahingwa uwitwaga gito ateshwa ize yohorezwa ishyanga ahataba urukundo hahora imbeho nk’iya gahinga.

Repubulika ya gatatu yazanywe na Bizimungu Pasteur 1994. Repubulika ya gatatu yakoze ikintu izindi zitari zagakoze kuko yahuje amoko y’abahutu n’abatutsi bahurira  ku ntebe yo kuyobora. Repubulika zose ntayiraca ubuhunzi.Repubulika ya gatatu igifata ubutegetsi abanyarwanda barayihunze bagana muri bimwe mu bihugu bitandukanye by’isi. Repubulika ya gatatu nayo abayo bayirwaniriye barayihunze guhera kuri” Depte Col Rizinde arayihunga aherekejwe na Minisitiri Seth Sendashonga udasize uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Haje gukurikiraho Minisitiri w’intebe Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma. Bwaracye undi Minisitiri w’intebe Rwigema Pierre Celestin nawe ati ndahunze. Perezida w’inteko ishingamategeko Sebarenzi nawe yarahunze.

Ubuse n’ubwo Repubulika ya gatatu yahuje abanyarwanda mu myanya yose kuva ku mudugugu kugera ku nzego nkuru ,ukongeraho igisirikare kuki abanyarwanda bahunga? Repubulika ya gatatu imaze kwerekana ko itandukanye nizayibanjirije n’ubwo abayihozemo bayihunga bakavuga ibirukuri n’ibinyoma.Amakosa y’umuntu ku giti cye agomba gutandukanywa na system kuko ntabwo imutuma gukosa.

Gahima Gerad yari umutoni muri Repubulika ya gatatu ,ariko yacuze umugambi wo kujya afunga agafungura uko yishakiye,ubu niwe uvuga amakosa. Igisabwa  na rubanda arirwo rurebererwa na Leta ni ugufasha abanyagihugu . Imiyoborere n’imitegekere byose bireba Kanyarwanda wa gabiwe na Kanyuza. Ubuhunzi bwaravuzwe ,ariko 1996 zimwe mu mpunzi zavugaga ko zitazagaruka muri Leta y’Inyenzi zararutashye. Amashuri yabaye menshi kuva ku y’incuke kugera kuri Kaminuza n’ubwo ntabyera ngo deee!! bakidobya ntibabura kuko zimwe bazaka bitugu  ukwaha byazanga bagakomaho ingufuri. Repubulika ya gatatu yazanye ibitangazamakuru kuva ku byandika kuza ku ma radiyo udasize amatareviziyo noneho n’imbuga nkoranyamaga zaravutse. Umuzi wiziritse muri Repubulika n’uw’ubuhunzi kuko ninawo ukomeza guteza urwikekwe hagati mu banyarwanda.

Ninde uzaca ubuhunzi?ninde utera ubuhunzi?uwazagira umuti wabyo yazawuha abanyarwanda.Ikivugwa kindi mu mitegekere y’u Rwanda ni igishingiye ku itangwa  ry’imyanya ya politiki ni uko bayirukanwamo.  

Niba mu Rwanda haba Demokarasi kuki amashyaka yahindutse nimumfashe.Kuki habaho ubuhunzi?Gutura aho ushaka niyo Demokarasi,ariko guhunga ntabwo ari Demokarasi kuko iyo habayeho  ubuhunzi umwenegihugu aba adatekanye.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *