Intara y’Amajyaruguru amasambu yateje intambara y’ubutita:Itorero rya EAR Diyoseze ya Byumba ryavogerewe na Motel Umutuzo ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi burebera.

Motel Umutuzo iyoborwa na Mukamukesha Providence ishobora gushyikirizwa RIB kuko yishe itegeko rigena iyimurwa ry’imbibi z’ubutaka.[caption id="attachment_5172" align="aligncenter" width="1200"] Gatabazi Guverineri w'intara y'amajyaruguru[photo archieves]

 Ubuyobozi bwa EAR Diyoseze ya Byumba kuki bukomeje guhohoterwa biraterwa n’iki?inzego bireba nta na rumwe rwigeze rwemera gutanga amakuru,uruhande rwa EAR Diyoseze narwo twagerageje kubushaka ntitwabubona,ariko amakuru atugeraho ni uko bamwe mu bakozi ba EAR  baba baratumijwe kwisobanura.

Ubusugire bwa muntu bushingira ku ngingo nyinshi,ariko hari igihe usanga mu karere ka Gicumbi bwavogerewe ukibaza ikibitera kikagushobera.Ibihe bishobora kukugusha ruhaba kubera imyumvire ya munyumvishirize itubaka ubumwe bw’abanyarwanda. Umuyobozi mu ruhame yerekana ko ari intore ihagarariye inyungu z’igihugu,ariko iyo avuye muri ya nama ahinduka nk’igicu cya nyantango.Ibi nibyo bikomeje gukurura amakimbirane hagati mu banyarwanda kubera kutarangiza ibibazo biba byavutse hagati y’umuturage n’umuturanyi we.

Motel Umutuzo iyoborwa na Mukamukesha Providence ishobora gushyikirizwa RIB kuko yishe itegeko rigena iyimurwa ry’imbibi z’ubutaka.[caption id="attachment_5172" align="aligncenter" width="1200"] Gatabazi Guverineri w'intara y'amajyaruguru[photo archieves]

Inkuru yacu iri mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru aho bivugwa ko hari inzego zirengagije ikibazo kiri hagati ya Motel Umutuzo na EAR Diyoseze ya Byumba. Iki kibazo  cyayo masambu mu karere ka Gicumbi bavogera EAR Diyoseze ya Byumba kimaze gufata indi ntera,kuko hari igihe muri 2012 nabwo cyakuruye intambara gihoshwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe inyandiko mpamo z’ubutaka. Ubu rero biraboneka ko Motel Umutuzo yavogereye ubutaka bwa EAR  kuko yubatse urugo irengereye imbago zagenwe kuri buri mu ntu.

iyi ni raporo yerekana urugomo rwakorewe EAR

Motel Umutuzo yatangiye kugirana amakimbirane n’itorero rya EAR ubona byoroshye none byagezaho Mukamukesha mu mbaraga ze ashinze imbago yishe amategeko. Ubwo hashingwaga imbago havogerewe ubutaka bwa EAR twegereye Mukamukesha ngo tugire icyo tumubaza atubwira ko ntacyo avugana n’itangazamakuru ko twazandika ibyo dushaka ,kandi ikindi ko atashobora gutanga amakuru atabiherewe uburenganzira na Afande,tumubajije uwo Afande ngo tumwibarize yanga kuduha nimero ze arazitwima. Twegereye abanyamategeko kugirengo twumve neza uko icyaha cyo kwimura imbago ku ngufu gihanwa.

Umwe ati:Ingingo ya 37 y’itegeko nimero 37/2016 ryo kuwa 8/nzeli 2016 rigena imitunganyirize ifasi ,ububasha ni imikorere bya komite y’abunzi,iyo ngingo 37 ivuga ko ibirego byashyikirijwe komite y’abunzi k’urwego rw’akagali cyangwa umurenge bitarafatirwa umwanzuro kuva itegeko ritangiye gukurukizwa bishyikirizwa ubugenzacyaha bubifitiye ububasha,naho   itegeko rya 2010 ingingo ya 9 havugwaga ko ibyaha bakemuraga byubahirizwa hakurikijwe ,ingingo ya 9 nimero 02/2010/OR ryemejwe  tatiki 9/6/2010 rigena imiterere ifasi,ububasha bigena imikorere y’abunzi  ingingo ya 9 isobanura kukiburanwa gishingiye ku kirego cy’ubushinjacyaha agace kayo kambere kavuga gukuraho,kwimura imbibi z’ubutaka n’ibibibanza bikaba byarashyizwe mu ngingo ya 37 byose byimuriwe mu bushinjacyaha.

Ibi rero byirengagizwa nibyo bigiye kuzashyikirizwa ubugenzacyaha kugirengo haboneke uwahohoteye undi  yimura imbago ku ngufu. Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Guverineri Gatabazi nawe twakimubajijeho araruca ararumira ntacyo yabivuzeho.

Isesengura ryerekana ko ibikorwa bya EAR ari ibya rubanda kandi ibamwo benshi kuko na Mukamukesha  nawe abamo,ariko ikibazo ahagamye itorero ryari ryamutije inzira.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *