Amasambu mu ntara y’Amajyaruguru akomeje kuzana ibibazo kuko ubuyobozi burebera ntibubikemure.

Intara y’Amajyaruguru ikunze kuvugwamo ibibazo by’amasambu ,ariko byagera mu karere ka Gicumbi bigafata indi ntera.

Gatabazi JMV guvrineri w'intara y'Amajyaruguru[photo archieves]

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mutugize intara y’Amajyaruguru kakaza ku isonga mukudakemura ibiabzo bitandukanye byagera ku cy’amasambu ho ukangirengo ntibibareba.Imyaka isaga icumi igiye gushira hagati ya Leta n’itorero EAR Diyoseze ya Byumba batarumvikana ku kibanza  cyubatswemo CERAI ubu izo nyubako zikaba zarahinduriwe inyito kubera kugendana n’ibihe byo kwigisha abana b’u Rwanda imyuga izabafasha kwihangira umurimo.

Iki kibanza cyubatswemo TVET Kibali ibyacyo byabaye akaraha kajyahe kuko  ntibirasobanuka . Ubu rero biravugwa ko visi meya wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Gicumbi ,akaba ari nawe ufite amashuri mu nshingano ze yahagiye akahakoresha inama mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Amakuru twakuye ahizewe ngo ubu mu karere ka Gicumbi cyangwa no mu ntara y’Amajyaruguru ngo buri wese usanga ikibazo agihunga adashaka kugikemura. Harebamungu Mathias igihe yari Ministri w’uburezi ushinzwe amashuri yisumbuye yigeze kugaragara muri kiriya kibazo nabwo nticyacyemuka kubera uburyo yakigiyemo mu  nyungu yarahafite. Ubu rero biravugwa ko  hakenewe kureba ingamba zafatwa hatavogerewe uburenganzira bwa buri wese,ariko abana b’u Rwanda bakiga batekanye.

Abo mu nzego z’umutekano zikorera mu gice cy’Amajyaruguru tuganira banze ko dutangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,ariko badutangarije ko hagiye gufatwa ingamba zo gukemura ikibazo cya kiriya kibanza,nabwo ariko ishuri rigakomeza rigakora kuko ryigisha abana b’u Rwanda.

Uruhande rw’intara y’Amajyaruguru n’urw’Akarere ka Gicumbi bo tuganira badutangarije ko ikibazo kimaze imyaka myinshi kuko kitakemurwaga uko buri umwe abyifuza,none bo ngo baragiha igihe gito bagahita bagikemura burundu.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *