Ishyaka Green Party ryatangiye kwerekana uko impinduka yabaho hashingiwe ku bitekerezo bya buri wese adahutajwe.

Urugendo rwa Dr Habineza Frank rwaba rwaragezweho mu mukino wa politiki?niba se rwaragezweho ni kangahe %?ese niba rutaragezweho byaba byaratewe n’iki?ese Dr Frank yaharaniraga kuba Depite cyangwa Perezida wa Repubulika?

Rwanda's opposition Democratic Green Party Presidential Candidate Frank Habineza address supporters during a rally in Gatsibo district, Rwanda, July 17, 2017. Picture taken July 17, 2017. REUTERS/Jean Bizimana

Ibanga rya Politiki ninde urimenya?utarimenya ninde?gusa byose bigira iherezo.Intego ya buri shyaka iba ari ugutsinda rikayobora igihugu,niko ku isi hose biba byifashe igihe cy’amatora. Mu isi hose bizwiko ishyaka riri ku butegetsi ariryo rigumana intebe y’icyubahiro.

Mu isi usanga haba amashyaka atavuga rumwe niriri ku butegetsi kandi yose akabana mu gihugu atanga umusanzu wo kucyubaka.

Mu Rwanda humvikanye ishyaka Green Party riyobowe n’umugabo Dr Frank Habineza aza yereka ishyaka riri ku butegetsi uko abanyarwanda basangira ibitekerezo byubaka igihugu.

Ese ibitekerezo bya Dr Frank byarakiriwe?Niba byarakiriwe byakiriwe gute?Abanyarwanda ntabwo barumva ko kudahuza ibitekerezo  ntacyo bitwaye ,ahubwo usanga babifashe nk’indi turufu .

Icyagaragaye ni uko Dr Frank yatangiriye umukino wa politiki mu kibuga kinyerera cyane avunikisha abakinnyi kugeza naho bamwe muribo bahasize ubuzima,ibi ntabwo byamuciye intege.Amatora ya Perezida wa Repubulika ishyaka Green Party ntabwo ryatinye guhatana n’ishyaka FPR ritegeka  ,kandi rifite abantu benshi,aha abasesengura politiki basanze ntako atagize,amatora y’Abadepite yinjiye mu nteko ishingamategeko .

Ubu rero Dr Frank Habineza yatangiye kwereka Abadepite bagenzi be uko batumwe na rubanda kandi ko bagomba kubatumikira. Amwe mu makuru ava ahizewe ngo yaba yarabujijwe kongera kubahiriza amahame ya kidepite kuko bizwi ko ku isi Abadepite bakontorora Guverinoma mu gihe mu Rwanda ahubwo ariyo ibaha amabwiriza bagenderaho.Mu minsi yashize Depite Dr Habineza Frank yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aribwira uko ishyaka rye rihagaze mu kibuga cya Politiki rinamubaza ibibazo bitandukanye harimo icy’abaturage bimurwa badahawe ingurane?Nawe yashubije ko bidakwiye ko umuturage yimurwa nta ngurane ahawe kuko utaba uzi aho umuganisha.

Ikindi Dr Depite Frank Habineza yahakanye n’icy’uko yaba yararetse kuba ishyaka rya opozisiyo akajya mu kwaha ku ishyaka FPR.

Aha Dr Depite Frank yasubije ko kuba opozisiyo atari gutukana cyangwa kurwana,opozisiyo ni ukwerekana ibitekerezo byawe bigahuzwa n’iby’abandi bityo hagatangwa umusanzu wo kubaka igihugu. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yahamije ko azakomeza  guharanira icyateza umunyarwanda imbere kandi ko intego ye atazayitezykaho.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *