Rwanda :Umupira w’amaguru aho gukura ujya imbere urarushaho gusubira inyuma.

Ntiwakenera ikipe y’igihugu nta shampiyona ikomeye  ihari ?intsinzi iraharanirwa. Amavubi niyo asigaye atagiye muri CAN mu makipe yo mu karere.

Gen. Kayizari wayoboye FERWAFA Amavubi akajya muri CAN[photo/archieves]
Abayobora amakipe mu Rwanda babaye abafana,aho guharanira ishema ryayo bayobora.Nigute ikipe ya APR FC ariyo yiganza mu ikipe y’igihugu ?

Abakunzi b’umupira w’amaguru bazibuka Gen Kayizari kuko igihe cye Amavubi yaserukiye u Rwanda muri  CAN. Abakunzi b’umupira w’amaguru bazahora bibuka De Gaule ko yawuzambije kugeza na n’ubu. Gen Sekamana ntacyo arahinduraho.

Ferwafa kimwe mubidindiza umupira w’amaguru ,bityo ikipe y’igihugu igahora itsindwa. Reka tuvange ibireba u Rwanda byose. Kaminuza z’u Rwanda ziyoborwa n’umunyamahanga !ibigo bitandukanye habonekamo abanyamahanga kugera ku kinyamakuru cya Leta Imvahonshya.

Ubuse ni ukuvuga ko nta banyarwanda babizi ?mbere se ntibyakoraga ?Umupira w’amaguru wo urazira iki ?Abayobora amakipe bo ntibazi iyo bava niyo bajya,kuko bahazi ntibakwemera gufatirwa ibyemezo bya huti huti mu makipe bayobora. Ibihugu duturanye nkaTanzaniya mu kibuga hajyamo abanyamahanga benshi kuko ikipe igomba kwitunga.Shampiyona y’u Rwanda irihasi cyane kuko igikombe gihora hagati y’ikipe APR FC ikagitwara uko ibyumva,nyuma Rayon sports nayo ikaza isoboka.

Turebe ikipe  y’igihugu Amavubi uko yitwara mu mikino mpuzamahanga kugeza no mu karere u Rwanda ruherereyemo.

CECAFA nayo byabaye inzozi kongera kuyitwara !Kuyobora Ferwafa bisaba iki ?ninde ugena uyobora Ferwafa ?Umupira w’amaguru biboneka ko ntaho uva nta naho ujya.

Niba se nta kipe y’u Rwanda irashobora kwigaragaza mu ruhando rwayo muri CECAFA,ikipe y’igihugu yo yavahe ?hashize igihe bivugwa ,ariko gushyirwa mu bikorwa bikaba ikibazo. Nigute wayobora ikipe nka Rayon sports,Kiyovu sports na Mukura vs ugenerwa uko uyiyobora.

Ibibidindiza umupira w’amaguru.Ntabwo rero ikipe y’igihugu izabaho nta shampiyona ihari.Ese ko Ferwafa  ibeshya yagira gute umupira uhamye kandi nta kipe nimwe igira junior ?Ferwafa yabwira abanyarwanda iki kizazamura umupira w’amaguru mu gihe zinanirwa guhemba nabo benegihugu ishingiraho ?Iyo ikipe ifite umunyamahanga ubizi arihemba kuko stade iruzura,naho ibyo guca abafana ku kibuga ngo hazakina banyarwanda ntaho bizawugeza.

Amavubi arangije kumwanya ugayitse,mu karere ibihugu hafi ya byose bigiye mu gikombe cy’Afurika, ese abo bireba hari icyo bavuga kandi baratsinzwe ?Hakozwe ikinamico none rirarangiye Amavubi atsinzwe.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *