Inama rusange isanzwe ya Ajprodho jijukirwa yateraniye ikigali kunshuro yayo ya 26.

Kuri icyi cyumweru tariki ya 31/03/2019, inama rusange isanzwe ya Ajprodho, yateranye kunshuro ya 26 n'abanyamuryango bayo, bishimira ibyagezwe ho mu mwaka ushize wa 2018, babereka nibyo bagiye gukora muri uyu mwaka wa 2019.

abagize komite ya AJPRODHO Jijukirwa[photo/ingenzi]

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n'iterambere ry'urubyiruko, Ajprodho jijukirwa, yavuze ko, ibijyanye n'uburenganzira bwa muntu, buhagaze neza mu gihugu cyacu cy'urwanda.

Muhigirwa Louis, Perezida wa komite ya Ajprodho, mu kiganiro n'itangazamakuru, yavuze ko, bishimira ibyo bagezeho mu mwaka ushize wa 2018, ariko anongeraho ko, inzira ikiri ndende, ati; mubyo twagezeho twishimira harimo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, anavuga ko bakuye mu bukene abantu bagera kubihumbi icyenda, by'urubyiruko, hakabamo n'igikorwa cyo gufasha abakobwa baterwa inda z'indaro, ndetse bagasubizwa mubuzima busanzwe, bakanashimangira utugoroba tw'ababyeyi, kdi bakazanakomereza ibyo bikorwa byiza, mu turere twa Nyamasheke, Nyaruguru, Musanze, Gasabo, ndetse na Bugesera.

Muhigirwa Louis, Perezida wa komite ya Ajprodho[photo ingenzi]

Uwiringiyimana Deo, umwe mubatanga buhamya ba Ajprodho, avuga ko hari aho imugejeje. Ati; nari umunyonzi I Masaka, mbona amafaranga nkayamfusha ubusa, ntangirire akamaro, aho Ajprodho, izaniye ubukangura mbaga bwo kwizigama, ntangira kwizigama mpereye Ku mafaranga magana inani,y'imyanya ine buri munsi, mfashe ubwizigame, ngura ingurube, iza kumbwagurira ibibwana cumi na bitatu, nkomeza gutyo, kugeza ubu, mfite ifamu y'ingurube,ndetse n'ikibanza, kubera ubukangurambaga bwa Ajprodho.

Inama y'inteko rusange y'umuryango w'urubyiruko,uharanira uburenganzira bwa muntu, n'iterambere, yashoje ishyiraho komite y'ubugenzuzi, kuko hari bamwe mubakozi bayo bari beguye kumirimo bari bashinzwe, bakavuga ko, ari kumpamvu zabo bwite

Yanditswe na Mukanyandwi marie louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *