Pasiteri Kayigamba  Callixte yitiranije  ADEPR n’amatorero y’inzaduka bimuviramo guhagarikwa.

Umuvugizi w’itorero rya ADEPR Rev Karuranga Ephrem aramagana ibihuha n’ibinyoma bikwirakwizwa nabashaka kurangaza abakirisitu babeshya ko nyobozi yavuyeho kandi bakiri mu mirimo batorewe.

Karuranga umuvugizi w'ADEPR[photo ingenzi]

Pasiteri Kayigamba Callixte yabanje gusengera muri Agape church ,hanyuma ajya muri  Asambeise of god,naho avamo yerekeza muri ADEPR.Umuntu nimugari Pasiteri Kayigamba Callixte  kuki yubatse igikuta muri ADEPR?

 

Itorero rya ADEPR ryongeye kumvikanamo ubwimvikane bukeya hashingiwe ku nyungu za bamwe hagamijwe gushaka kubuza abakirisitu umudendezo.Perezida w’inama y’ubutegetsi y’itorero rya ADEPR Pasiteri Kayigamba yakoze amakosa aho kwikosora yiyunga n’ingoma y’abafundi yari yarayizambije.

Kayigamba Perezida w'Inama y'ubutegetsi y'ADEPR[photo/interent]

Inkuru igisakara ko Perezida w’inama y’ubutegetsi ya ADEPR yegujwe bamwe mu bakirisitu batangiye kwibaza aho bava naho bagana. Bamwe muri abo bakirisitu baganira n’ikinyamakuru ingenzinyayo.com bagitangarije ko iyeguzwa rya Perezida w’inama y’ubutegetsi byavuye ku makosa yihariye kugeza naho akorana nabahoze bayobora ADEPR bakaza gufungwa bakurikiranyweho kunyereza umutungo,bagafungurwa nubu bakaba bazaburana mu kwezi kwa kamena 2019.

Ibi byasojwe ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR bugiranye ikiganiro n’itangazamakuru.Umuvugizi w’itorero rya ADEPR Rev Karuranga Ephrem yatangiye abwira itangazamakuru ko ntawikwiye guha ibihuha agaciro ,ko ahubwo yakagombye kumenya ukuri. Ibibazo byabajiwe n’itangazamakuru harimo ikibaruwa yanditswe n’agatsiko kavugaga ko nyobozi yeguye?Rev Karuranga ati”ko mudusanze mu kazi twaba tweguye mukadusanga hano.

Ibyo byiyo baruwa ntabyo tuzi gusa nimwe tubyumvanye nk’itangazamakuru kandi niba yasinywe na Perezida w’inama y’ubutegetsi kandi yarirukanywe murumva ko byishe amategeko.

Ikibazo cya Uganda  nacyo cyagarutsweho cyane aho itangazamakuru ryabajije impamvu ryacitsemo kabili? Rev Karuranga yasubije ko Uganda ikibazo kitari icya ADEPR gusa ko ari icy’abanyarwanda bose kandi nabo aribo ,bityo ko ntabyacitse irimo.  

Itanagzamakuru ryabajije Rev Karuranga ingamba bafite zo guhumuriza abakirisitu no kubomora ibikomere? Rev Karuranga ati”Iyo ni inshingano yacu kuko umushumba iteka ahora ahumuriza intama aragiye. Itangazamakuru ryabajije Rev Karuranga impamvu nyobozi ijya mu nama y’ubutegetsi? Rev Karuranga we yakomeje atangariza itangazamakuru  inama y’ubutegetsi igirwa n’abantu (18) kandi nabo itegeko ribemerera kujyamo,bityo  bose bakaba bafatanya ubujyanama.

Kuba rero abakurikiranyweho kunyereza umutungo wa ADEPR banditse ibaruwa yeguza nyobozi batabifitiye uburenganzira igasinywa na Pasiteri Kayigamba Callixte nawe wegujwe akaba atarasubira mu kazi ke,biraboneka ko ishyamba atari ryeru.Ni ki kihishe inyuma yibi bikorwa bigayitse?Abasesengura basanga byaratewe ni uko ikipe y’abafundi bayobowe na Tom Rwagasana bari bagizwe abere ,nyuma nyobozi ya ADEPR ikajuririra kiriya cyemezo  hakazwa gufatwa umwanzuro ko urubanza ruzaburanwa.

Tuganira nabizerwa ba Leta banze ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo badutangarije ko hagiye gukurikiranwa buri wese wihishe inyuma yibi bikorwa bibi bishaka guhungabanya ADEPR kubera inyungu z’udutsiko.

Inzego za Leta nizo zihanwe amaso kuri iki kibazo.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *