Musanze: Urubyiruko rufite ingamba zo guhangana kw’isoko ry’umurimo, rubikesha amahugurwa rwahawe

Umushinga" Huguka dukore akazi  kanoze", uterwa inkunga n' ikigo cy'abanyamerika gishinzwe iterambere mpuza mahanga USAID, wiyemeje guhugura urubyiruko rudafite akazi, runabatera inkunga y'amafaranga, ngo rubashe kwihangira imirimo no kwivana mu bukene.

Urubyiruko rukora mu ruganda rwa CETRAF, 48 bahawe amahugurwa ya Huguka dukore akazi

Kuri uyu wa kane taliki ya 27 Kamena Abanyamakuru bakorera mubitangazamakuru bitandukanye, basuye urubyiruko rwiteje imbere, rubicyesha amahugurwa rwahawe n'uyu mushinga.

Urubyiruko  rukora mu ruganda rwa CETRAF, rutunganya imitobe, inzoga, ruvuga ko  akazi kanoze  bakora bagakesha amahugurwa  bahawe na "Huguka dukore akazi kanoze" bikaba bibafasha gukora akazi kabo neza, kdi umushahara babona, bakabasha kwizigama.

Uru ruganda rufite abakozi 400 muri abo 300 ni abakozi bahoraho, naho 100 ni banyakabyizi. Abakozi bakora barahuguwe ni 48 bakaba barafashije bagenzi babo mu kazi bakora, bakaba bakanoza neza.

Umukunzi avuga ko mu buhinzi bw'ibihumyo bamaze kugira igishoro kingana na miliyoni imwe n'ibihumbi murongo inani .

Umukunzi Adeline, ni umwe mu urubyiruko rukora akazi k'ubuhinzi bw'ibihumyo waganiriye n'Ingenzinyayo .com, avuga ko binyuze mu Rugaga " Imbaraga"kuri ubu bageze kure mu buhinzi bw'ibihumyo.

Yagize ati" twahereye Ku migina 250 kuri ubu tugeze kumigina 3600, ihinzwe mu tuzu 16, muri buri kazu kamwe dushoramo ibihumbi 90, tukunguka ibihumbi 50, kandi akazu kamwe kabamo imigina 300, ubuhinzi bwacu rero bugira inyungu, ubu tumaze kugera Ku gishoro cya miliyoni imwe ni ibihumbi mirongo inani1, 80, 000frw.

Utuzu duhingwa mo imigina y'ibihumyo Ubuhinzi bw'ibihumyo

Urubyiruko rwo Murenge wa Musanze rutunganya imisatsi, ruvuga ko nyuma yo guhugurwa rwishyize hamwe rugashinga itsinda ry'abantu12, bikaba byarabafashije mu kubasha gutangiza umushinga ufite agaciro kangana na 1,900,000frw by'ibikoresho batangije bibafasha gutunganya imisatsi(Salon de coiffure) bavuga ko amafaranga bakura muri uyu mwuga ariyo abafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, bakabasha no kwizigama.

Mbitezimana utunganya imisatsi, avuga ko yaraziko aziga ubukanishi, ariko nyuma y'amahugurwa yahisemo gutunganya imisatsi.

Mbitezimana Justin, ukorerera muri iyo salon de coiffure, avuga ko yagiye mu mahugurwa aziko aziga iby'ubukanishi, ariko nyuma yo guhugurwa, akaba yarahise mo gutunganya imisatsi.

Yagize ati" nyuma yo guhugurwa" mu kazi kanoze" nifuzaga kuzihugura mu masomo y'ubukanishi, ariko naje guhitamo gutunganya imisatsi, kuko aribyo bifite amafaranga muri kano gace, ubu mbona amafaranga ntasabye ababyeyi"

Umuyobozi wungirije mu mushinga Dukore Akazi Kanoze avuga ko, amahurwa baha urubyiruko ari ubumenyi n'ubushobozi bwo guhangana kw'isoko ry'umurimo

Kamanzi Steve, Umuyobozi wungirije mu mushinga" Huguka dukore akazi kanoze" avuga ko uyu mushinga ufasha urubyiruko rutifashije, hirya no hino mu gihugu, kandi ko ariwo mushinga mu nini mu Rwanda, ugamije guha urubyiruko ubumenyi, n'ubushishozi bwo guhangana kw'isoko ry'umurimo, haba mu kwihangira imirimo,ndetse no kuyishakisha mu bikorera.

Yagize ati" mu myaka itatu, tumaze guhugura urubyiruko rurenga ibihumbi 30, muri abo 65% bafite akazi, bikaba bigaragaza ko amahugurwa y'akazi kanoze agenda agira umumaro mu gufasha urubyiruko rw'u Rwanda kwinjira kw'isoko ry'umurimo, ari nako bateza igihugu imbere muri rusange".

Uyu mushinga Huguka Dukore Akazi Kanoze, n'umushinga uzamara imyaka itanu, watangiye muri 2017, ukazageza muri 2021.

Uyu mushinga ukorera mu turere 25, ukaba ufite ingamba z'uko uzarangira uhaye amahugurwa y'akazi kanoze urubyiruko rugera Ku ibihumbi  mirongo ine40 000frw

 

 

Mukanyandwi Marie Louise

Ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *