Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports barasaba komite ya Muvunyi Paul kwegura kuko biboneka ko ihindutse junior ya APR FC.

Abakinnyi ngenderwaho b’ikipe ya Rayon sports berekeje muri APR FC,ese yo bihagaze gute?izafata abirukanywe kandi izasohokera igihugu?niba Rayon sports itazzajya mu marushanwa ya CAF ntacyo byaba bitwaye.

inkingi za mwamba za Rayon sport ubu ziri kubarizwa muri Aper fc

Ikipe ya Rayon sports yongeye kuvugwamo ibibazo byerekana ko abakinnyi bayo bagiye kwa mukeba mu nzira zabanje kujijisha abafana. Bijya gutangira byatangiye ko umukinnyi Manzi Thiery yagumuye bagenzi be akabangisha kujya mu mwiherero wo gutegura gukina n’ikipe ya Marines fc.Umukinnyi Niyonzima Olivier alias Sefu nawe ashinjwa kwanga kwitabira imyitozo. Komite yahise ibaha amabaruwa abasezerera yerekana ko babaganirije kugirengo bongere amasezerano.

Komite ihagarariwe na Visi Perezida Muhirwa Freddy yatangaje ko baganirije abakinnyi bakabaca amafaranga menshi bagahitamo kubasezerera bakanabifuriza mahirwe aho bazajya. Ikinyoma gihanitse. None kuki bagura abahenze kurenza bo basanganywe banabahesheje igikombe cya shampiyona bakaba barabagejeje mu mikino nyafurika  bagahabwa n’ifaranga ritavuzweho rumwe. Uyu munsi komite yatangaje ko Mutsinzi Ange Jimmy yanze kubasinyira kuki batabikoze mbere hose?Manishimwe Djabil nawe yageze muri APR FC.

Ubuse yamasezerano ko ntayizagura umukinnyi wundi birangiye bikozwe?Niba APR FC yongeye gutwara abakinnyi ikipe ya Rayon sports nikerekana imbaraga nkeya za komite,nkuko byifuzwa n’abakunzi  b’ikipe ya Rayon sports ni uko Muvunyi yakwegura kuko biboneka ko ntaho ikipe iva ntanaho ijya.Nigute ikipe izasohoka mu marushanwa ya Caf yagura umukinnyi wo mu cyiciro cya kabili wirukanye umenyereye amarushanwa.Abafana nimwe muhanzwe amaso ku ikipe kuko nimwe muyiha umusanzu.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *