Ngoma: Kwibohora ku nshuro ya 25 Akarere ka Ngoma karemeye abasezerewe Ku rugamba

Taliki ya 4 Nyakanga ya buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora. Kuri iyi nshuro ya 25, Akarere ka Ngoma n'abaturage bako bizihije uyu munsi wo kwibohora bawizihiriza muri Stade ya Ngoma. Nubwo iyi Stade itaruzura ngo inatahwe ku mugaragaro, ntibyababujije kuyikoreramo ibirori byiza cyane.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu munsi uhereye ku Muyobozi w'Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodise, Umuyobozi w'Ingabo mu turere twa Ngoma, Kirehe na Bugesera, Col. David Murenzi, Umuyobozi wa Polisi, uwa Gereza ya Ngoma, Abihayimana, Abayobozi b'Ibigo binyuranye…

Gahamanyi Theoneste, wo mu murenge wa Kibungo, avuga ko kwibohora bifite icyo bisobanuye byinshi  Ku Rwanda.

Yagize ati: "  Twibohoye ingoma y'igitugu yaririho mbere, yari iboshye abaturage, ariko kuri ubu twibohoye mu buryo bwose. Umuturage arishyira akizana".

Akomeza avuga ko ibyo byose babikesha umutekano usesuye bahabwa n'ingabo z'igihugu na Nyakubahwa Perezida wa Repebulika Paul Kagame uzirangaje imbere.

COL David MURENZI n'Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma NAMBAJE Aphrodise, ndetse n'abandi bayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango, banaremera Reandre wamugariye ku rugamba

Ibirori by'uyu munsi kandi byaranzwe no kuremera abasezerewe mu ngabo babiri, bahabwa inka zo kubashimira ubutwari bagize bwo kwitanga, bagatabarira Igihugu, ndetse Leandre we bikamuviramo n'ubumuga bwo kutabona.

Mu kwakira Abashyitsi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibungo KAYITESI Consolée, akaba yagarutse ku kintu cyo kuzirikana, abatabariye Iguhugu cyane cyane abamugariye ku rugamba. 

Yagize ati: " Abamugariye ku rugamba ku bw'icyo gikorwa cy'indashyikirwa mwarakoze kubwo kwitangira abantu.  Kuba  turiho uyu munsi nimwe tubikesha".

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise, yavuze ko kwibohora Ku nshuro ya 25 bagomba kurebera hamwe ibyo bagezeho nk'abanyarwanda, banareba icyo kwibohora bivuze

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise, yavuze ko kwibohora ku nshuro ya 25 bagomba kurebera hamwe ibyo bagezeho nk'Abanyarwanda, banareba icyo kwibohora bivuze. Meya Nambaje Aphrodise, yagarutse ku byiza byinshi bimaze kugerwaho muri iyi myaka 25 harimo iterambere, imiyoborere myiza, n'umutekano, anasaba ko ubumwe bukomeza kuba intego ya buri were.

Yagize ati  " Kuri uyu munsi wo kwibohora ku nshuro ya 25, tugomba kurebera hamwe ibyo twagezeho nk'Abanyarwanda, tukareba icyo kwibohora bivuze, tukanarushaho gusigasira ibyagezweho mu myaka 25 ishize".

Yakomeje avuga kuri sitade yabereyemo ibirori byo kwibohora ya Ngoma, avuga ko nubwo bigaragara ko itararangira, yagombaga kuberamo ibirori mu kwishimira ko bayihawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubwo yazaga kwiyamamaza.

Meya Nambaje Aphrodise yashimiye Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, ibikorwa byiza n'iterambere adahwema kugeza Ku baturage harimo iyo Stade na Hoteri nziza nayo yuzuye.

Baremeye kandi Kayiranga Michel

Ingabo z'igihugu nazo zari mu bitabiriye kwibohora kunshuro ya 25

Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibohora ku nshuro ya 25 hari umuyobozi w'ingabo mu turere twa Ngoma , Kirehe na Bugesera Col David Murenzi, n'abandi batandukanye

 

Mukanyandwi Marie Louise 

Ingenzinyayo.com 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *