Abantu basaga 500 bacurujwe banyujijwe mu Rwanda

Umuryango Never Again, uvuga ko abantu bakwiye gusobanukirwa n'ubucuruzi bw'abantu, bwaba ubwambukiranya imipaka, cyangwa ubukorerwa mu Rwanda.

Ubushakashatsi Ku kibazo k'icuruzwa ry'abantu mu Rwanda bwa muritswe kuri uyu wa 19 Nyakanga 2019 bwakozwe n'umuryango Never Again hagati y'umwaka wa 2017 nu wa 2018 basanga ari ikibazo cyiremereye isi, ndetse n'akarere muri rusange.

Harasabwa inzego bireba kunoza ihanahana makuru, no kunoza uburyo bwo kwita kubahuye n'ingaruka ry'icuruzwa ry'abantu mu rwego rwo kurihashya, ndetse hagashyirwa ho n'ikigo cy'isana mitima cyazajya gifasha abahuye n'icyo kibazo cy'icuruzwa.

Ububushakashatsi bwagaragaje ko igitsina gore aricyo cyibandwaho cyane kurusha igitsina gabo

Umuryango Never Again, uvuga ko bigoye kubona amakuru kubacurujwe kuko abenshi mubahura nicyo kibazo usanga banga gutanga ubuhamya bw'ibyababayeho.

Ubwo hamurikwaga ubwo bushakashatsi kandi buvuga ko impamvu nyamukuru ari ubukene no kubura akazi by'umwihariko mu rubyiruko, aho usanga ababatwara bababwira ko bagiye kubashakira akazi ndetse n'amashuri, babageza yo bakabakoresha ibindi.

Umuyobozi  wa Never Again Rwanda, Nkurunziza Ryarasa Joseph avuga ko inzego zirebwa n'iki kibazo zigomba gushyiramo ingufu.

Yagize ati: " Ikingenzi n'uguhanahana amakuru kubigo bishinzwe abinjira n'abasohoka, RIB, Police, n'urwego rushinzwe ubutabera, kuko kugirango ikibazo gikemuke, bisaba kubona abantu bafite amakuru nyayo".

Dr Nkurunziza Ryarasa Joseph yasabye ibigo bishinzwe abinjira n'abasohoka gukomeza guhanahana amakuru hagakumirwa ubucuruzi bw'abantu

Joseph akomeza avuga ko hakwiye ubuvugizi, no kwigishwa kuko inshuti, abavandimwe, abaturanyi, kenshi usanga abakora ubwo bucuruzi bw'abantu aribo bakoresha kugirango babone abo bajya gucuruza.

Yagize ati: " No muri sosiyeti dutuyemo cyane cyane abakozi bo mungo,  mu tubari, mu mahotel, mu biturage, … bakabazana mu migi banaza ugasanga uburyo bakoreshwa mo, uburyo bishyurwa mo, ibyo baba bakoze byose, abakoresha batabaha ibyo bagomba"

Umurungi Providence, umuyobozi w'ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga muri Minisiteri y'ubutabera, avuga ko bitoroshye ko abokora ubwo bucuruzi bw'abantu bose babakurikirana, kuko nk'abanyamahanga byagorana cyane.

Yagize ati: " Mu Rwanda ntabushobozi dufite bwo kujya gukurikirana umwarabu uri gukora ako kazi ke, ari iwabo mu gihugu cyabo ahubwo polisi y'uRwanda n'iyo mu mahanga bigerageza gukorana kugirango babagarure, kuko babagezayo bakabambura ibyangombwa ndetse n'amatelefone"

Ubushakashatsi bwakozwe bunagaragaza ko  abantu bacuruzwa abenshi baba bari munsi y'imyaka 25 , aho abakobwa bajyanwa nko gukoreshwa mu tubari, abahungu bakajyanwa mu mu buhinzi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Imibare yatanzwe n'Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka yagaragaje ko mu Rwanda ahanini abacuruzwa bahanyuzwa bajyanywe mu bindi bihugu kuko abavanwa mu Rwanda ari bake. 

Abitabiriye ubushakashatsi bwa Never Again

Mubantu 515 bacuruzwa, higanjemo Abarundi bagera kuri 323 biri Ku kigero cya 62,7%, abo muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo bari kukigero cya 77( 15%) , Abanyarwanda bangana na 77( 13,6%) naho 45(8,7%) n'abo mubindi bihugu.

Igitsina gore ni 400( 77,67%) naho igitsina Gabo ni 115( 22,33%).

 

 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *