Abahanga mu by’imiti basabwe kumenya imbibi zabo

Mu nama y'iminsi ibiri iteraniye i Kigali ihuje abahanga mu by'imiti barimo abagize urugaga rw'abahanga mu by'imiti bo muri Afurika baturutse mu gihugu cy'Ufaransa, Urugaga rw'abahanga mu by'imiti bo mu Rwanda ndetse n'abahagarariye Minisiteri y'Ubuzima  bararebera hamwe uko barushaho kunoza imikoranire hagati yabo n'abaganga, bityo ubuzima bw'ababagana bukarushaho kugenda neza.

Umuyobozi w'urugaga rw'abahanga mu by'imiti mu Rwanda Dr Hahirwa Innocent, avuga ko hakiri ibibazo mu mikoranire n'imikorere yabo, gusa ngo rukaba ari ni urugamba isi yose irimo kurwana.

Yagize ati: " Ntabwo ibibazo bijya bibura, harimo ibibazo isi yose isa nikirwana nabyo byo kugira ngo abanyamwuga mu bijyanye n'ubuzima buri wese amenye uruhare rwe kandi bumve ko bagomba gufatanya. Umuhanga mu by'imiti yumve ko hari ibyo azi ashobora gufasha umuganga, umuganga nawe yumve ko hari ibyo azi yafasha umuhanga mu by'imiti. Gukora gutyo ni urugamba turi kurwana ariko abantu bari kugenda babyumva, aho buri wese yumva inshingano ze akazishyira mu bikorwa."

Dr Hahirwa akomeza avuga ko hakiri abahanga mu by'imiti batubahiriza inshingano zabo, ariko ngo no mu barwayi babagana hari abadakurikiza amabwiriza baba bahawe ku miti , akabasaba kumva ko aya mabwiriza aba atari amahimbano kuko kutabikora bishobora kubagira ho ingaruka.

Dr Zuber Muvunyi, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ubuvuzi n'ubuzima rusange muri Minisiteri y'ubuzima, avuga ko bagakwiye kuzuzanya n'abaganga ariko buri wese akamenya inshingano ze.

Yagize ati: " Hari igihe nk'umufarumasiye yagira atya akavura umuntu, akamwandikira ati fata iyo miti. Harimo abajya babikora ariko mu byukuri abo ngabo ni abatari abanyamwuga cyane. Ubundi uko bigenda muri rusange abafarumasiye ntibakarengereye kubyo abaganga bakora, nk'uko n'abaganga nabo batagombye kurengera ngo bajye gukora ibyo abafarumasiye bakora bavure banandike imiti, banatange n'imiti, icyambere ni uko bagomba kumenya aho akazi kabo gahera n'aho karangirira".

Patrice Tagne, Umuyobozi w'urugaga rw'abahanga mu by'imiti bo muri Afurika ariko batuye mu Bufaransa, avuga ko bibabaje kubona umuturage yagerwaho n'ingaruka z'imiti mibi agasaba ubufatanye kuri bose.

Yagize ati: "Twebwe nk'abarebera hafi ibijyanye na farumasi muri Afurika, tubona bamwe mu baturage bagura imiti rimwe na rimwe bagerwaho n'ingaruka zayo, niyo mpamvu dusaba ubufatanye hagati y'abarebwa no kurengera ubuzima kuko birababaje kuba umuturage yagerwaho n'ingaruka z'imiti mibi."

Hashize iminsi mike kandi bamwe mu bahanga mu by'imiti batangaje ko batewe impungenge n'uko hari amavuriro n'ibigo nderabuzima bitanga imiti nta muhanga mu by'imiti uhari cyangwa wabigize mo uruhare, bikaba bishobora kugira ingaruka k'uwayihawe, ubuyobozi bw'urugaga rw'abahanga mu by'imiti bukaba bwaratangaje ko hari ingamba nshya zo gukemura iki ikibazo zirimo no gukoresha ikorana buhanga mu gutanga imiti.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa farumasi 417 zikora ubucuruzi bw'imiti, mugihe urugaga rw'abahanga mu by'imiti rufite abanyamuryango banditswe kandi bemerewe gukora ako kazi bagera ku 1000.

Dr Zuber Muvunyi Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by'ubuvuzi n'ubuzima muri Minisiteri y'ubuzima yasabye abafarumasiye, kutarengera ngo bakore ibyo abaganga bagomba gukora n'abaganga ntibarengere ngo bakora inshingano z'abafarumasiye, anabasaba kumenya aho akazi kabo gahera, n'aho karangirira

Abahanga mu by'uzima bateranye kugirango bungurane ibitekerezo, barusheho gukora kinyamwuga

Abahanga mu by'imiti b'abanyafurika baba mu bufaransa bitabiriye inama

 

 

MUKANYANDWI M. Louise

Ingenzinyayo.com 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *