Niyihe shusho ya Demokarasi Repubulika yahaye u Rwanda:FPR yarwanye na MRND.

Igice tugezeho kirereraka uko FPR yarwanye na MRND hashingiwe ku bibazo byavutse mu Rwanda. Isesengura ryerekana ko inkubiri y’icyo bise Revolution 1959 aricyo ntandaro ,kandi kikaba cyarazanywe na Demokarasi  ibeshya ko Repubulika izakemura ibibazo none bikaba bikomeje kuba insobe

Ngarambe Francois SG .FPR[photo archieves]

Repubulika ijya kwaduka mu Rwanda yadukwanywe nabavugaga ko ishyaka MDR Parmehutu ryari rihanganye nirya  UNAR byavugwaga ngo n’iry’ubwami. MDR Parmehutu yaje gutsinda UNAR inayimenesha mu gihugu.Ubu bikavugwa ko MRND yaje nk’ibyawe na MDR Parmehutu kuko yakomeje ibyayo byose nta na kimwe gihindutse.

Amateka yerekana ko UNAR yaje kumeneshwa mu gihugu kugeza MDR Parmehutu ifashe ubutegetsi. FPR yavutse 1987.FPR ikivuka bamwe mu banyarwanda bavugaga ko ari UNAR igarutse. FPR mu myiteguro y’urugamba rwo kubohoza igihugu havuzwemo byinshi ariko bagaruka ku ijambo inyenzi zije kurwana n’inzirabwoba za MDR Parmehutu.Aha rero haje kuza ikibazo gikomeye kuko byavugwaga ko FPR igiye gutera u Rwanda ,ariko abandi bakabyita UNAR gusa byaje kwemezwa basanga ntaho bihuriye,hashingiwe ku mahame yari izanye,abandi bagahamya ko ari abana babo ko ntacyahindutse.. Abasesengura baje gusanga harabaye impinduka ariko FPR yarashinzwe na bamwe mubahoze muri UNAR nka Tito Rutaremara,Mazimpaka Patrick uyu yitabye imana,Musoni Protais nabandi.

FPR yatangiye  gutegura urugamba rwo kubohora igihugu ishaka abo yinjiza mu bukada ,kongeraho n’igisirikare. FPR yateye intambwe igihe yinjizamo Col Kanyarengwe Alexis umwe mubari baragize uruhare rwo kumenesha abatutsi mu Rwanda. Undi winjiye muri FPR bikavugwa ni Seth Sendashonga.

Uko ibihe byegerezaga byo kugaba igitero ku inzirabwabo ninako hakomejwe gushaka abayoboke. Kajeguhakwa Valens yajyanye Bizimungu Pasteur banyura inzira ya Goma. Malonga Pacfique na nyakwigendera Inyumba Aloysia bakaba bari kumwe na nyakwigendera Majr Bayingana aribo babwiye Col Kanyarengwe inzira yo gutaha mu Rwanda hakoreshejwe intwaro.Urugamba rwatangiye  01/ukwakira 1990 .Urugamba rutangira uwari umuyobozi wa FPR yararashwe,urugamba ruyoborwa na Major Kagame naho politiki iyoborwa na Col Kanyarengwe Alexis.Aha rero niho dukunda kwibandaho twerekana Demokarasi na Repubulika mu Rwanda isano bigirana kandi kimwe ku kindi gisimbura kigenzi cyayo ,ariko iherezo rikaba ingume. 

Urugamba rwararwanywe rurarangira. FPR yafashe ubutegetsi ifite Gen umwe ariwe Kagame Paul ,ifite abakoloneli cumi nabatatu(13)Col Nduguteye Steven niwe wari chef d’etat major.Urugamba rwararangiye FPR ifata ubutegetsi,u Rwanda rwari amatongo.

Ibyasabwaga kwari ukubaka igihugu kugirengo haboneke umutekano.Kuva 1994  muri Nyakanga kugeza ubu Demokarasi ihagaze gute?abaturage bariho gute?ubutegetsi bukora gute?ubwisanzure bwa rubanda buhagaze gute?Repubulika iyobowe na FPR icyo yakoze gikaze kuva u Rwanda rwaba rwakwigenga ni uko amoko yaciwe mu irangamuntu,abantu bahuriye ku meza y’ubutegetsi hatarebwe uwuriwe.

Abaturage bo mu byaro barakennye.umutekano niwose kandi iy’umuturage afite umutekano arahaha.Amashuri nayo kwiga ntibikigombera ubwoko kugirengo wimurirwe muyisumbuye cyangwa Kaminuza.  Ibi byarakemutse ariko abayayobora bayacunda ayikoba umwe ashyiraho amabwiriza yavaho uje akayakuraho. Kaminuza zabaye nyinshi nibyo gushimirwa,ariko zimwe zifungwa hatarebwe ikibura ngo gishakwe.

Demokarasi niyo itaratanga inzira ngo isibe icyuho cyaranze Repubulika y’u Rwanda. Icyitwa ubuhunzi kuki bwiziritse muri Repubulika y’u Rwanda? Ibi nibidacika hazahora urwikekwe.Abasesengura politiki y’ibihugu bivugwa ko bikiri mu nzira ya demokarasi basanga bibangamirwa n’abaturage bahunga. Uwagira umuti yawutanga byose bikarangira.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *