IBARWA ya Koronavirusi !

Irajya : Abanyarwanda .               

Impamvu : Kwimenyekanisha .               

Mbandikiye mwese ngirango mbibwire neza , dore ko umunyarwanda yagize ati " uwanga amazimwe abandwa habona " . Banyarwanda, nitwa Covid 19 Coronavirus,  ntabwo ndi koloneli nkuko bamwe munyibeshyaho , sindi umusirikari, sindi umusivili, sindi umugore, sindi umugabo .

Mumenye neza ntabwo ndi umunyarwanda nkamwe kandi ntabwoko ngira kuko sindi umwirabura,  umuzungu , umwarabu , umuhindi kandi n ' abanyita umushinwa ndabiyamye ndabishituye, bimbeshyera ! Jyewe Covid 19 mwene Coronavirus ntabwo ndi intumwa y' Imana ntabwo ndi umumalayika reka da ! Abambeshyera sinzi aho babikura , nibave Ku giti mbibwire neza .

Ubundi jyewe mwene Coronavirus, ntabwo ndi umwicanyi namba ntacyo mfa ntanicyo mfana n' interahamwe nta nicyo mfana n' ibyihebe n'abaterabwoba ahubwo ndi Umwigisha udasanzwe kandi sinirata cyakora nderura nubwo nziko abenshi murimwe muri ba Ngayaberura ! Nanga abasinzi nicyo gituma ntemera abajya gukundanira mutubari,  nkakunda isuku ariyo mpamvu nshaka ko abantu bakaraba amazi meza n' isabune kandi buri kanya, nzira amacandwe , ibimyira n ' amarira no kwitsamura mu bantu kandi nkazirana n' abantu begerana kuko Covid 19 ntaho ahuriye na bene Twegerane .

Mukubaho kwanjye nzirana n' amacakubiri kuvuga ngo uyu ni umwana cyangwa umubyeyi sibyo ndimo , kandi ndiyama uwatekerezako ndi padiri , furere cyangwa umubikira bitanavuze ko ndi ikiremba shwi ! Ndakomeye rwose , mburire ab' iyita intumwa z ' imana ntitwiganye kuko nziko abayikunda iba mungo zabo no mu mitima yabo, hose icyarimwe, igihe cyose ndetse inashobora byose rwose ariko abigira abavugizi bayo irabaseka iyo itabatumye ikabakoza isoni .

Umunyamakuru yarambajije ngo ese ndi Urupfu ? Naramusetse kuko urupfu mwese muraruzi ntiruteguza , rwahozeho, ruriho kandi rutwara uwo rushaka igihe rushakiye . Jyewe ntawe njyana ndigisha kandi abantu mbere yo kuza ndababurira ngatanga amatangazo nkihaniza nti :  Funga imipaka, wirya inzoka, uducurama, wikwirata ngo ugiye kwivuza , kwiga,  kurya no gutunga ibya Mirenge cyane  cyane ibya ruswa cyangwa ibyibano abandi baririra mu myotsi n ' ubukene ! Abanyitiranya na kadogo baribeshya kuko ntawe nterera isaruti kuko nta afande ngira ; aho bakorera naho bataha nigererayo ureke bamwe bababeshya. 

Jyewe mwene Coronavirus nanga abirata kubandi ngo barize nubwo nkunda abanyabwenge . Bize he ? Muri America, Ubushinwa , Ubufaransa cyangwa mu Gatsyata ? Ni bave kumanjwe mbibwirire .  Dore ngiye kwigendera, ariko mwitonde cyane , mukarabe neza kandi buri kanya, ibyo gusomana no kwegerana mu biveho, gusurana nta mpamvu, utubari ,mube mubiruhutse ,OK ? Jye Covid 19 Mwene Coronavirus , ibya digiri na diporome,  uburinganire,  uburenganzira bwa muntu, siasa, amadini, imbunda , uburanga, amafaranga,abayafite mufashe abandi, ubuzungu, ubuhangange mubugendemo gake.

Twumvikane jyewe nkubwire kandi nsubiremo , ndababurira nimwumva ibi mbigishije mukabyubahiriza nzahita niyita KOROSHYAVIRUS  . Umwamikazi w' ubwongereza namubwiye mwibutsa ibyavuzwe na Stephen Fry  nti: " Old Professors never die ,they just lose their faculties ".  

Prof Pacifique Malonga, umwanditsi n ' umunyamakuru.  

becos1@yahoo.fr

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *