Sakwe Sakwe !

Sakwe Sakwe ! SOMA . Sakwe Sakwe Malo ! SOMA. Agatindi gakanga gakanga amahanga ! Inkuba . Kimpe.. Ngicyo . Koronavirus.

Prof. Malonga pacifique [photo archieves]

Sakwe Sakwe Malo ! SOMA . Nkanze ibikwerere n ' abasaza ! Mitrayeze. Kimpe ! Ngicyo : Covid 19 Sakwe Sakwe Malo! Soma. Taha ugume murugo ukarabe n' isabune , witarure utandura akateye ! Umunyarwanda . Sakwe Sakwe Malo ! SOMA. Humura humura turanesha ! Porofeseri . Kimpe .Ngicyo : Afande Kagame Paul. Mu muco w' abanyarwanda cyera nimugoroba habagaho ibisakuzo, imigani, inkera, ibitaramo n 'ibindi. Mu kinyarwanda no mu mico myinshi, ibigwari, ibikange n' abanyabwoba, abanebwe , abanenganenzi n' abandi nkabo ntabwo bahabwaga intebe abantu bakabagira iciro ry' imigani . Umuntu ati vaha umugabo utagira Urugo! ntarwanira icyicaro! Kuva Covid19 nkunze kwita mwene Coronavirus yagera mu Rwanda muri uku kwezi kwa Werurwe , naganiriye n ' abantu bingeri nyinshi, abato n' abakuze, abagore n' abagabo, abayobozi na rubanda, abasirikare n' abasivili, abaganga n ' abarwayi, abize n ' abatize, abifite n' abakene, abasenga n' abasahinda nsanga boose barimo amoko atanu manini : Abanyabwoba, Abikunda, Injiji, Abizera n' Impfura. Munyandiko nyinshi zanditswe, ibitabo byasomwe, indirimbo zaririmbwe n' ibiganiro hafi byaganishaga kuri Coronavirus. 

Bamwe bati ubukene buzatwica, abandi bati imana yarakaye, abandi bati ngaho se inkotanyi nizidutabare.

Urwenya rw' abagabo bananiwe kwirirwa no gukorera mungo zabo, abagore bishimye ko babonye abagabo n' abana n' ibindi by' akumiro. Umunyarwanda ati akabi gasekwa nk' akeza .

Ubu ikiriho ni uko icyi cyorezo kw,' isi kimaze gufata abarenze ibihumbi magana atandatu na makumyabiri, kikaba kimaze guhitana abarenze ibihumbi makumyabiri n' umunani , a buyikize yabafashe ni ibihumbi birenze ijana na mirongo itatu na birindwi .

Ijanisha rikaba 4% by' abo cyahitanye , hafi 27 % barakize abandi baracyakurikiranwan' abaganga ari nabo abantu twese tugomba gushimira nkuko Afande Kagame yabikoze tunabaragiza Imana natwe twisengera Nyagasani ngo mugihe twese dukora iyo bwabaga ngo dukarabe neza n' isabune, tugume mungo, twirinde kwegerana, dutabarane duha abatifite ,twirwanaho no kwirinda gukangika no guhahamuka by' abanyabwoba ,Uwiteka yereke abashakashatsi aho umuti uri twongere gusakuza tuti : Sakwe Sakwe Malo! Nanjye nti SOMA. Akaga kagiye.. Kimpe, ngicyo ! Umuti wa Coronavirus.

Prof Pacifique Malonga, Umwanditsi n ' umunyamakuru . becos1@yahoo.fr

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *