AMATSIKO n’ IMPUNGENGE bya MALONGA.

Ntarondogoye nkuko nsanzwe mbigenza iyo nabigennye nibajije utubazo icumi tujyanye n' ibi bihe bya Covid 19 :

Prof. Malonga pacifique [photo archieves ]

Hari umutware uherutse kuvuga ngo muri ibi bihe abantu bibuke ibijyanye no kubyara n' imyororokere ! Nabyibajijeho cyane ariko nyuma nza kumva impamvu nanjye bituma ntekereza no kwibaza :

(1) Abantu noneho ko babonye umwanya uhagije wo kwitegereza , gutekereza no kuganira n' abagore cyangwa abagabo babo ndetse n ' urubyaro , hari icyizere ko ibisakuzo, imivugo , imigani n' ibindi byose bijyanye n ' umuco nyarwanda bizatera intambwe, abantu bakabyandika , bikazasomwa ?

(2) Nidusohoka muri ibi bihe abantu bazasurana no guhumurizanya cyane bakumburanye cg bazaba barungutse umuco wo kuba mu rugo babikomeze ?

(3) Imibanire n' imyumvire k' umubano mu bantu se uzarushaho kuba inyamibwa ?

(4)Abiga se n ' abashakashatsi bazaba barungutse cyangwa barasubiye inyuma ?

(5) Uwavuze se ko inda zatewe muri ibi bihe , haba hari ingamba nyazo z' imyizigamire na gahunda z'izo nda ?

(6) Abahanga n' abacurabwenge muby'ubukungu bari he , barahura , bafite migambi ki ?

(7)Coronavirus ko yaba yarahahamuye ibikwerere n ' abasaza , abato barateganya iki ? cg bibereye muri mwidishyi ?

(8)Abareba kure mubona abajyaga mu masengero n ' imandwa baziyongera cg bazagabanuka?

(9) Urugiye cyera ruhinyuza intwari rugacubya ibigwari ubu rugeze he mubanyarwanda ?

(10) Iyo urugamba rushyushye , amagara agatererwa hejuru , ingabo zihanga amaso inkuru muri zo . Umutware wacu n ' abandi bo mu karere baratanga batangaza icyizere n ' ihumure byifashe bite ?

Abatware begera Mose bati " Abagaragu bawe tubaze umubare w' abarasanyi dutwara, nta n' umwe watubuzemo " Kubara31:49 . 

Ngicyo icyifuzo n' impungenge by' umwana w' Umutambyi .

Prof Pacifique Malonga .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *